Uko byagenze: Amazina y’abarekuwe na Uganda n’impamvu zatanzwe na Guverinoma (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Guverinoma ya Uganda yarekuye Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu baregwa ibyaha bitandukanye, nyuma y’uko icyo gihugu cyemeye guhagarika ibirego byose baregwaga.

Umuhango wo kubashyikiriza u Rwanda wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda. Ni bo Banyarwanda ba mbere bashyikirijwe u Rwanda nyuma yo kurekurwa na Uganda, kuko abandi bajugunywaga ku mipaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda muri Angola agamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, mu kugaragaza ubushake bwo gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, Guverinoma ya Uganda “yahagaritse ibirego ku Banyarwanda icyenda bari bakurikiranywe n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bitandukanye.”

Minisitiri Kutesa yahise ahindukira areba abarekuwe bose, agenda asoma izina rya buri umwe ahaguruka, bose uko ari icyenda bari bajyanywe mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.

Abo ni Mugabo Nelson, Rene Rutagungira, Etienne Nsanzabahizi, Claude Iyakaremye, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Nzeyimana Herman, Munyangabe Adrien na Urayeneza Gilbert.

Yakomeje ati “Abo icyenda bavuzwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwa Uganda hari Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda, kugira ngo basubizwe mu Rwanda uyu munsi. Guverinoma ya Uganda yizeye ko n’u Rwanda ruzagaragaza ubushake nk’ubwo tugaragaje uyu munsi.”

“Ndifuza gushimangira ubushake bwuzuye bwa Uganda mu gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byacu byombi, tunabizeza ko ikindi kibazo cyose kigihari n’impungenge zagaragajwe zizakurikiranwa binyuze mu mucyo.”

Ambasaderi Frank Mugambage yavuze ko iki gikorwa ari intambwe igana mu cyerekezo cyiza ariko avuga ko hari ibindi bigomba gukorwa.

Ati “Ndifuza guha ikaze abenegihugu banjye mu bwisanzure bifuzaga kandi bakwiye.”

Yahise ahindukira arabitegereza, ababwira mu Kinyarwanda imbere y’Abanya-Uganda bari bakoraniye muri icyo cyumba, ati “Murakaza neza, umwaka mushya kandi mu mahoro mukwiriye.” Abarekuwe bahise bakoma amashyi muri icyo cyumba.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko yishimiye iyi ntambwe itewe iganisha mu cyerekezo kizima, ariko ikeneye gukurikirwa n’ikindi gikorwa mu gushyira iherezo ku mpungenge u Rwanda rwakomeje kugaragaza mu gihe gishize.

Ati “Ntabwo ari aba gusa bafunzwe ku maherere kandi turasaba ko mu gikorwa cyiza nk’uko Minisitiri (Kutesa) abivuze, ko n’abo bose bafashwe nta mpamvu kandi ndahamya ko hashize igihe tubimenyekanishije, bafunzwe binyuranyije n’amategeko, nabo bakwiye kurekurwa.”

“Ntabwo ari ibyo gusa, ibikorwa byose byo gufunga binyuranyije n’amategeko bigomba guhagarara, ni uguhagarika ibikorwa byose bibi bimaze igihe.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko nyuma yo gufungura aba Banyarwanda icyenda, icyifuzo ari uko n’abandi bafungurwa.

Yakomeje ati “Ndibwira ko na bo baza kurekurwa hanyuma n’ibindi bikubiye mu masezerano ya Luanda nabyo bigashyirwa mu bikorwa.”

N’ibindi bibangamiye u Rwanda bigomba guhagarara

Imbere ya Minisitiri Kutesa, Amb Mugambage yavuze ko yakomeje gukurikirana ikibazo cy’aba Banyarwanda barekuwe ariko nta kimenyetso cy’ibyo bashinjwa cyigeze kigaragazwa.

Yakomeje ati “Nta kimenyetso, nta batangabuhamya batanzwe ku byo baregwaga, nubwo bafunzwe igihe kirekire. Hanakenewe kandi no kureba ku bindi bibazo, niyo mpamvu ndimo kuvuga urugendo rwo kurangiza ibyo byose. Twishimiye intangiriro nziza ariko urugendo rugomba gukorwa mu guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.”

Yavuze ko ibibazo u Rwanda rusaba Uganda gukemura atari bishya kuko byaganiriweho ku nzego zaba iza dipolomasi no ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, nabyo bigomba guhagarikwa.

Yakomeje ati “Ku bwanjye, ndatekereza ku bw’u Rwanda nk’igihugu mpagarariye, ubu bushake bwo kugarura umubano mwiza nibwo buzazahura ibikorwa duhuriyeho bibyara inyungu birimo ibijyanye n’ubukungu n’ibindi, birimo n’ibikorwa byahagaze byo ku mupaka duhuriyeho.”

“Gusa Nyakubahwa Minisitiri ndashaka kongera gushimangira ko iyi ari intambwe nziza igana mu cyerekezo kizima, urugendo rugomba gukomeza kandi nagarutse ku bindi bikwiye kurebwaho.”

Bitandukanye na Amb Mugambage, Minisitiri Kutesa yabwiye abanyamakuru mu mwanya w’ibibazo ko aba bantu batari bafungiwe ubusa ariko gukuraho ibirego bifite ikindi bisobanuye.

Ati “Kuri twe ni igikorwa cyo kugaragaza ubushake, twizera ko kizanagaragazwa na Guverinoma y’u Rwanda mu gukemura ibibazo twabagaragarije.Turashaka kwakira ibibazo bike, ubundi tureke aba barekuwe basubire mu gihugu cyabo.”

Ni ikiganiro cyasojwe ariko ubona Abanyarwana bari bamaze gufungurwa bafite ibibazo byinshi bashaka kubaza, ariko ntibahabwa umwanya; Ambasaderi Mugambage ahita ajya kubahobera abaha ikaze mu buzima bushya, bari bamaze iminsi bavukijwe.

Abanyarwanda icyenda barekuwe na Uganda, ubwo bari kuri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ngo bashyikirizwe u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .