00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenda ku Kibuga cy’indege cya Kigali habonetse umurwayi wa Ebola (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 06:24
Yasuwe :

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, habereye umwitozo ngiro wo gusuzuma uburyo abahakorera biteguye gufasha umurwayi wa Ebola, mu gihe yaba ahagaragaye.

Ni umwitozo wabaye kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022, ugirwamo uruhare n’inzego zirimo Ikigo Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Minisiteri y’Ubuzima, inzego zishinzwe umutekano n’izindi zifite aho zihuriye no kugenzura imirimo ikorerwa mu kibuga cy’indege.

Nubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda nk’uko inzego zishinzwe ubuzima zibitangaza, Abaturarwanda basabwa kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe, ndetse igihugu gifite ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi.

Muri uyu mwitozo wabaye kuri uyu wa Kabiri, hafashwe urugero rw’umuturage uvuye mu mahanga mu ndege, bamupima bagasanga afite ibimenyetso bya Ebola kandi akaba anavuye mu gihugu yagaragayemo.

Amakuru yahise atangwa, inzego zishinzwe ubuzima ziramwakira, zimushyira ahabugenewe, ahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Yasanze abaganga biteguye ku bikoresho: imyenda yabugenewe, ajyanwa mu gace kahariwe abashyirwa mu kato kugira ngo apimwe ko yaba afite ubwandu bw’ icyorezo cya Ebola nk’uko ibimenyetso byose byabyerekanaga.

Muri uyu mwitozo ngiro, umurwayi wakekwagaho kugira ibimenyetso bya Ebola yaje gupimwa basanga arayifite, imbangukiragutabara ihita imujyana mu kigo cyateganirijwe kuvurirwamo uwagaragaraho ubwandu bwa Ebola.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege [RAC], Gacinya Emmanuel, yavuze ko uyu mwitozo wakozwe ari uwo kugaragaza ko hari ubushobozi bwo guhangana na Ebola mu gihe yaba igeze mu Rwanda, binyuze ku kibuga cy’indege.

Ati "Ni ukugira ngo twese tumenye inshingano zacu mu gihe twaba duhuye n’ikibazo nk’iki. Byakozwe mu rwego rwo kwitegura, twubahiriza amabwiriza ahari, adufasha akazi kacu ka buri munsi."

"Mu gihe byaba bibaye, bizasanga twebwe twiteguye, duhagaze neza, tuzi uruhare rwa buri wese, icyo agomba gukora mu gihe gikwiriye n’aho uwaketsweho yatwarwa, igihe byafata kugira ngo abe yagezeyo n’ibindi."

Gacinya yavuze ko kugeza ubu ibikoresho bitandukanye bihari kandi imbaraga zihari ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ibibuga by’indege, iz’ubuzima, iz’umutekano n’izindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, aherutse kuvuga igihugu cyagiye cyubaka ubushobozi ku mipaka, mu rwego rwo gukumira Ebola.

Hari abaganga bahuguriwe kwita ku muntu wabonekaho ibimenyetso bya Ebola
Uwagaragaraho ibimenyetso bya Ebola yahita ajyanwa mu kigo cyagenewe kwita ku bafite ibimenyetso
Hari imbangukiragutabara iba yiteguye gutabara uwatahurwaho Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .