Ni amasezerano yashyizweho umukono mu cyumweru gishize, aho iki kigo cyishyuye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, kigura uburenganzira bwo kwitirirwa iriya nyubako yakira imikino y’intoki, ibitaramo, inama n’ibindi bikorwa mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.
Ni icyemezo iki kigo cyizera ko kizatanga umusanzu mu gushimangira umwanya wa mbere mu isoko ry’imari mu gihugu, gifitemo umugabane (market share) wa 30%.
Dr Karusisi kuri uyu wa Kabiri yabwiye itangazamakuru ati "Turimo gukurikiranira hafi ibibera ku isoko, ariko tunibanda ku bucuruzi mu ikoranabuhanga ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse, kandi turimo kubona ibimenyetso by’umusaruro utangwa n’iyi gahunda."
Imwe mu ntambwe ikomeye bateye ni amasezerano basinyanye na QA Venue Solution Rwanda yo kwitirirwa Kigali Arena. Dr Karusisi yasobanuye ko azatuma ibikorwa byinshi by’imyidagaduro na siporo biba mu Rwanda, bibera muri iyi nyubako.
Yakomeje ati "Bizatuma haberamo imyidagaduro myinshi, ibikorwa byinshi bihuza urubyiruko n’abandi banyarwanda kandi muri Arena tuzaba ducururizamo twebwe nka BK."
"Mwabonye ko twagaragaje ikarita nshyashya ya BK Arena Prepaid Card izatuma abantu bose bayifite bashobora kugura ibicuruzwa muri BK Arena ku giciro cyiza, kandi ayo masezerano twayagiranye nka BK Group Plc."
Ibyo ngo bivuze ko buri serivisi yose icuruzwa n’ibigo byose byibumbiye muri BK Group Plc, izaba iboneka muri BK Arena. Ni ukuvuga serivisi zitangwa na Bank of Kigali Plc, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital Ltd.
Dr Karusisi yakomeje ati "Banki ya Kigali ibifitemo inyungu kuko izacuruza amaserivisi yayo muri BK Arena, BK Insurance nayo ifitemo ubucuruzi kuko izajya itanga ubwishingizi ku bikorwa byose bibera muri Arena. Muzi ko umuntu wese ujya uri Arena agomba kugura itike, iryo koranabuhanga ryo kugura amatike rizakorwa na BK TecHouse."
"Twese nk’ibigo biri muri BK Group tubonamo inyungu kuko bizadufasha gucuruza, cyane ko izina ryacu rizamenyekana, rikagaragara mu rubyiruko [...], nibatubona neza bazatugana tubahe serivisi zacu."
Yavuze ko bizeye ko ubwo buryo buzatanga amahirwe mashya yo kwinjiza amafaranga, ku buryo iki kigo kizakomeza kuba imbere mu mabanki yose mu Rwanda.
Dr Karusisi yakomeje ati "Ntabwo ari amafaranga twatanze gutya, turi abacuruzi, tubonamo inyungu nyinshi kandi tuzagenda tuyibereka mu minsi iri imbere. Mubona ibiberamo, mubona ukuntu abakiliya batugana kubera ko bakunze ibikorwa byacu, cyane cyane urubyiruko.”
Yavuze ko nk’ikarita bamuritse izwi nka ‘BK Arena Prepaid Card’ izaba igenewe abakiliya ba BK n’undi wese waba adafitemo konti. Izaba ishobora kwifashishwa mu guhaha mu Rwanda ndetse no mu mahanga binyuze kuri internet.
Dr Karusisi yakomeje ati "Ikindi gikomeye ni uko dushaka gufasha abantu kuvana amafaranga kuri konti ya telefoni bakaba bayashyira kuri ya karita yabo, ku buryo babasha guhahira ibintu kuri internet."
"Murabizi ko urubyiruko ntabwo rukunda kugurira ibintu kuri internet ukoresheje amafaranga ari kuri telefone, dushaka kubafasha kugendana n’ikoranabuhanga ndetse tukabaha n’ibindi byinshi."
BK Group Plc yanatangaje ko mu gihe kiri imbere iteganya indi serivisi igenewe urubyiruko, izafasha benshi gutunga smartphones binyuze mu bufatanye na kimwe mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho.
Iyi gahunda ngo bazayitangaza mu minsi mike kuko byagaragaye ko umuntu udafite ’smartphone’ hari byinshi bimucika.
Kuri uyu wa Kabiri iki kigo cyatangaje ko inyungu yacyo kugeza ku wa 31 Werurwe 2022, nyuma yo kwishyura imisoro, yazamutseho 40% igera kuri miliyari 15,6 Frw, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2021.
Umutungo mbumbe wa BK Group Plc wazamutseho 22,4% ugera kuri miliyari 1698,7 Frw, ugereranyije na miliyari 1388 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!