Uko bigenda iyo umuntu afungiwe icyaha ingingo igihana ikavanwa mu mategeko ataraburanishwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Iyo icyaha gifite igihano giteganywa n’itegeko nibwo ugikekwaho agezwa mu bushinjacyaha akajya mu rukiko akaburana; akaba umwere cyangwa agahamwa n’icyaha agahanwa. Ariko se bigenda bite iyo umuntu afungiye icyaha, ingingo igihana ikaza gukurwa mu mategeko ataraburana?

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ku mpinduka zo gukura ingingo runaka mu mategeko hari ibintu bibiri byitabwaho. Yavuze ko iyo umuntu yafunzwe ingingo y’itegeko yamuhannye ikaza kuvanwaho, ibyo ntacyo bimurebaho akomeza igihano yahawe akakirangiza. Hari igihe noneho ihinduka ukekwaho icyaha ataraburana, icyo gihe ngo ahita arekurwa kuko icyo aba akekwaho kiba kitakiri icyaha.

Ati “ Niba yarafunzwe mbere iryo tegeko ritaravanwaho nta kibazo kiba kirimo, ahubwo ni ukuvuga ko niba afunzwe by’agateganyo, hanyuma iyo ngingo igakurwaho niba ataraburana mu mizi ngo akatirwe, ni ukuvuga ko ni ba nta tegeko rihari nta n’icyaha kigomba guhanirwa.”

Cyakora ngo bitandukanye n’igihe umuntu yaba akurikiranyweho icyaha kidafite itegeko rigihana. Icyo gihe mu iburanisha umucamanza ashobora gushingira ku bindi birimo umuco cyangwa izindi manza zaciwe.

Ibyabaye kuri Maniriho Théoneste

Maniriho Théoneste ni umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Gils School ryo mu Karere ka Bugesera yafashwe ku itariki ya 1 Ugushyingo 2019 akekwaho icyaha cyo gusebya Umukuru wIgihugu, ajyanwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Kimironko.

Iyo icyo cyaha kimuhama yagombaga guhanwa n’ingingo ya 236 y’itegeko ngenga nImero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano. Ingingo yaje guhindurwa n’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 mu ngingo ya 10 ivuga ko gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika bitakiri icyaha.

Ibyo bikorwa ku itariki 8 Ugushyingo 2019 ataraburana. Ku wa 13 Ugushyingo yagejejwe mu Bushinjacya butegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kandi itegeko ryarakuweho.

Byagombaga kugenda bite? Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko iyo itegeko cyangwa impinduka mu itegeko zasohotse mu igazeti ya leta bifatwa ko buri munyarwanda yarimenye. Bisobanuye ko ubushinjacyaha bwagombaga guhita burekura Maniriho.

Ati “ Iyo ryasohotse mu igazeti ya leta dufata ko umuntu wese yayisomye niyo mpamvu bayita ngo ni igazeti ya leta. Iyo rimaze gusohoka ntabwo kikiri icyaha abantu bose dufata ko baba babizi.”

Ku itariki 21 muri uko kwezi Maniriho yagejejwe mu rukiko. Avuga ko atazi niba abo banyamategeko bari bazi izo mpinduka cyangwa ari ukuzirengagiza ariko avuga ko ku bw’amahirwe yamenye izo mpinduka akaburana avuga ko ashinjwa ibitakiri icyaha.

Ati “Nka njye byarampangayikishije gukoresha abavoka babiri ku itegeko ridahari, miliyoni ikagenda byansigiye ubukene. Kugeza ubwo mbibabwiye bakambwira ngo tubababire natwe ntitwari twasomye.”

Maniriho yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko itegeko rihinduka aburana ku itakiri 21 Ukuboza 2019 urukiko rutegeka ko afungurwa tariki 13 Mutarama 2020. Yabwiye IGIHE ko yasubiye mu mirimo ye mu burezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza