Uko AOS Ltd yashyize itafari ryayo mu guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bizayifasha kugera ku ntego yihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ryatanze umusaruro kuko ubu umuturage uri mu rugo ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, ubuzima, ubuhinzi.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye guhanga udushya kuryifashisha bigirwa umuco ndetse abikorera na bo barariyoboka.

Muri sosiyete zatangiye gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda harimo itanga serivisi z’ikoranabuhanga, ikanaranguza umwanya wo kubikaho amakuru mu Rwanda, AOS.

AOS Ltd ni Sosiyete Nyarwanda yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma na Korea Telecom (KT) mu 2014 ihabwa inshingano zo kwagura ibikorwa byayo byibanda kuri serivisi itanga zirimo serivisi z’ikoranabuhanga no gutanga ububiko bw’amakuru ku bigo bya Leta n’iby’abikorera.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo #Kwibohora26, AOS Ltd yishimira umusanzu yatanze mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu binyuze muri serivisi zifitiye akamaro leta n’abikorera.

Mu butumwa bw’Ubuyobozi bwa AOS Ltd, bwifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora ushushanya urugendo rw’impinduka igihugu cyimakaje kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Iki kigo gifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura amasoko ya Leta (RPPA) cyakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gutanga amasoko mu bigo bya Leta mu Rwanda (e-procurement) bwitwa “Umucyo” bwatumye habaho kwiyongera mu gukoresha neza umutungo wa leta n’umucyo mu itangwa ry’amasoko ya leta.

AOS yanafatanyije na Polisi y’igihugu mu gushyira camera za CCTV ku mihanda n’ahandi hantu kandi ibintu byatanze umusanzu ukomeye mu mutekano w’Abanyarwanda binyuze mu gutanga amakuru yizewe kandi ku gihe.

Ikigo nicyo kigira uruhare mu micungire n’imikorere y’ububiko bwa website zifite amakuru yabikijwe imbere mu gihugu ku bigo bya Leta n’ibyigenga, aho itanga serivisi zitandukanye zirimo koroshya imikoresherezwe ya mudasobwa na internet (Cloud Computing), kubikira ababishaka amabanga n’inyandiko (web & email) ku buryo bibibona igihe babyifurije, korohereza abafite imbuga za internet no guteza imbere ikoreshwa rya internet bigezweho bifasha abakiliya kubona serivisi nziza zibafasha kunoza ishoramari ryabo.

Mu bindi bikorwa cyakoze gifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha inzego za guverinoma n’ibigo byigenga mu guhanahana amakuru hadakoreshejwe impapuro kandi iracyakomeje.

AOS Ltd hari uburyo AOS ikoresha mu kugabanya ibiciro bya serivsi za web hosting imbere mu gihugu. Iri kugabanya igiciro cya Web hosting ibinyujije mu gukoresha uburyo butanga ibisubizo bukorewe mu gihugu ndetse inagerageza kongera umubare w’abakiliya kugira ngo ijye yungukira mu ngano y’ibyo yacuruje aho kungukira mu giciro. Iki kigo cyagabanyije cyane amafaranga acibwa ababitsa amakuru y’imbuga za internet aho amake nibura ari 2025 Frw ku kwezi (24 300 Frw ku mwaka) n’igabanuka ry’igiciro kuri serivisi za Cloud Computing ndetse n’urwego rw’abikorera.

AOS iri kugabanya igiciro cyo gutanga ububiko bwa website ibinyujije mu gukoresha uburyo butanga ibisubizo bukorewe mu gihugu ndetse inagerageza kongera umubare w’abakiliya kugira ngo ijye yungukira mu ngano y’ibyo yacuruje aho kungukira mu giciro.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri AOS, Manzi Olivier Rwaka, yavuze ko hari inyungu nyinshi mu kubitsa amakuru imbere mu gihugu.

Ati “Kubika amakuru bikorewe imbere mu gihugu bitanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu binyuze mu gutanga akazi ku bakozi b’Abanyarwanda no kuzamura gahunda ya Made in Rwanda. Abakoresha website ifite ububiko mu Rwanda boroherwa no kugera ku makuru kuko aba abitse mu Rwanda.’’

“Ikindi cyiza ni uko imbuga zifite amakuru abitse mu Rwanda zishobora kubona ubufasha igihe icyo ari cyo cyose babukeneye ndetse bakagira akarusho ko kuba bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Uretse ibi kandi hari n’inyongera mu kumenya ko amakuru yawe abitswe imbere mu gihugu by’umwihariko ari ay’ingenzi ku Banyarwanda.”

Manzi avuga ko uko imyaka ishira babona umubare w’abakiliya wiyongera mu rwego rw’abikorera, cyane ko bifuza serivisi nziza kandi ku giciro gito.

AOS yemeza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amakuru y’imbuga z’Abanyarwanda bigarurwe mu Rwanda, aho umutekano wizewe n’ibyago byo kuba yakwinjirirwa bigabanuke.

Umuyobozi wa AOS, Seong Woo Kim yavuze ko iki kigo gifite intego yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ati “Turi gutanga umusanzu mu kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga dushyiraho serivisi z’ikoranabuhanga n’izo kuranguza umwanya wo kubikaho amakuru bitari ku bakiliya b’imbere mu gihugu gusa ahubwo n’abo mu karere. Buri gihe intego yacu yagiye iba isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba n’abakiliya mpuzamahanga.”

Muri Nzeri 2018, Banki y’Isi yatangaje uburyo bw’u Rwanda bwo gutanga amasoko ya leta hifashishijwe ikoranabuhanga, e-Procurement “Umucyo” nk’ubwa mbere bwageze ku ntego muri Afurika, bunatuma ibihugu bitandukanye bya Afurika bigira ubushake bwo kugira uburyo nk’ubwo.

Mu 2018, imbuga za internet nyinshi za Leta zagize ikibazo zivaho, byatumye AOS ifata ingamba zikomeye zo guhangana nacyo.

Manzi yagize ati “Twavuguruye ingamba n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwirinda ibibazo tekiniki kandi twashyizeho ikoranabuhanga rizafasha mu kugabanya ubukana bw’ibibazo byagaragaye.”

AOS igaragaza ko izagera ku ntego yayo yo gutanga ibisubizo birambye kuri serivisi z’ikoranabuhanga bizahindura Afurika ibikesha ubunararibonye ifite muri uru rwego.

Seong avuga ko hakiri imbogamizi ku isoko ariko ikigo abereye umuyobozi gifite ubushobozi bwo kwitwara neza ku isoko ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu cyerekezo cya AOS Ltd yashyizeho gahunda zizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, inateganya inzira zizatuma bigerwaho.

Ati “Dukeneye gukora uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bwinshi. Mu ntangiriro, dutangira kwishakamo ibisubizo tubifashijwemo n’abandi barimo inzobere nyinshi, bizadufasha kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abenjeniyeri bacu mu bintu bitandukanye, bikanazamura imyumvire y’abakiliya ku byo bakeneye.

‘‘Ibi bizatuma abenegihugu barushaho kugira uruhare mu gutanga ibindi bisubizo kandi binatume tugira ubushobozi bwo gutanga ibyo dusabwa binyuze mu kwibanda ku bantu bari mu bijyanye no gukora porogaramu, abenjeniyeri mu bijyanye na internet, umutekano mu by’ikoranabuhanga, impuguke mu bucuruzi n’imenyekanisha bikorwa bahura umunsi ku munsi n’abakiliya.’’

Yakomeje agira ati “Dukeneye kubagumana ndetse tubahe iby’ingenzi bakeneye kugira ngo babashe kugira ubunararibonye n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo bazi. Bigomba kujyana no gusangira ubumenyi n’amahugurwa. Turateganya kugira ishuri ry’ikoranabuhanga ry’igisha Abanyarwanda ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.’’

AOS irateganya gusangiza ibisubizo yahanze mu bindi bihugu bya Afurika nk’ibyakorewe mu Rwanda ndetse bikazamura ubukungu, mu ntego yo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

AOS Ltd ikorera mu nyubako y’Ubucuruzi ya Kigali Business Center (KBC) mu igorofa rya gatatu.

Umuyobozi wa AOS, Seong Woo Kim yavuze ko iki kigo gifite intego yo gutanga umusanzu wacyo mu kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga
AOS yafatanyije na Polisi y’Igihugu mu gushyira camera zicunga umutekano, CCTV, ku mihanda itandukanye
Uburyo bw'ikoranabuhanga bwakozwe na AOS bukoreshwa mu gutanga amasoko mu bigo bya Leta mu Rwanda (e-procurement) bwitwa “Umucyo”
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri AOS, Manzi Olivier Rwaka, avuga ko hari inyungu nyinshi mu kubitsa amakuru imbere mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .