Uko abari n’abategarugori biteje imbere babikesha ubucuruzi bw’amazi ya Jibu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Mu myaka umunani Jibu imaze itangije ibikorwa byayo mu Rwanda, imaze kuba isoko y’akazi kuri benshi ahanini binyuze mu buryo ikoramo ubucuruzi bwayo, aho iha uburenganzira abantu batandukanye bwo gutunganya amazi no kuyacuruza mu izina ryayo ibizwi nka ‘Franchising’.

Binyuze muri ubu bucuruzi Jibu ishyigikira iterambere ry’abari n’abategarugori dore ko bagize 60% by’abacuruzi bakorana nayo.

Muhimpundu Joyeuse umaze imyaka ibiri akorana na Jibu, aho ayihagarariye mu gace ka Kabuga yavuze ko yahisemo kureka ubucuruzi bwa ‘alimentation’ yakoraga nyuma yo kubona ibyiza biri mu gukorana n’iki kigo.

Yavuze ko ingano y’amazi afitiye ubushobozi bwo gutunganya yagiye yiyongera abifashijwemo na Jibu ibintu byatumye atanga akazi no ku bandi.

Ati “Natangiye gukorana na Jibu mu mwaka wa 2018, dutangira gukorana natangiriye ku gutunganya litiro 1500, kugeza ubu rero dutunganya amazi ari hagati ya litiro 4000 na 5000, urumva ko amazi dukora yiyongereye.”

Yakomeje ati “Nanjye nabashije gutanga akazi, ubu mfite abakozi umunani. Gukorana na Jibu byatumye mbasha kwikemurira ibibazo bya buri munsi.’’

Iyi mikoranire na Jibu yemeza ko yamubereye urufunguzo rwamufunguriye ibindi bikorwa by’ubucuruzi afite ubu. Ati “gukorana na Jibu kandi byatumye mfungura n’ubundi bucuruzi bwa gaz, urumva ko byampaye ubushobozi.’’

Abo Jibu yabereye inzira y’iterambere ni benshi barimo na Uwamahoro Rehema, wari usanzwe akorera leta ariko agahitamo kujya gukorana na Jibu, ibintu yavuze ko byamugejeje kuri byinshi atari kuzabona vuba.

Ati “Natangiye gukorana na JIBU guhera mu 2016, ubundi nari ntuye i Kigali hafi no Kwa Mutwe nkajya mbona ahantu bari baratangiye gukora na Jibu nkabona ni ibintu byiza birasa neza nkajya njyamo kenshi nkabasobanuza ntekereza ko ari ibintu nshobora gukora.”

“Nagiyeyo barambwira ngo mu mujyi hagiyemo abantu benshi bangira inama ko najya mu ntara gukorerayo nibwo nahise njya i Rwamagana, ngezeyo ndakora ubu imyaka imaze kugera muri itanu kandi mbona ari byiza kuruta kuba wakorera undi muntu.”

Uwamahoro yakomeje avuga ko gukorana na Jibu ntako bisa kuko byatumye abasha kwitinyuka ubu akaba ari rwiyemezamirimo.

Ati “Icyo byangejejeho byo ni kinini ko mbere nari umukozi wa leta ariko ubu numva urwego ngezeho ntashobora gusubira gusaba akazi, urumva ko hari intambwe uba wateye kandi ishimishije, nabonyemo inyungu nyinshi zitandukanye ziturutse kuri Jibu ko nabashije gufungura ubundi bucuruzi, nafunguye ivuriro, nabashije kubaka ibyo byose ni inyungu ifatika ikomoka ku gikorwa.”

Boroherezwa kubona inguzanyo

Aba bacuruzi bahagarariye Jibu mu bice bitandukanye by’igihugu bemeza badashidikanya ko ibyo bagezeho babikesha kuba bakorana neza nayo kandi ihora ibashakira icyabateza imbere nko kubaha inguzanyo ziteza ubucuruzi bwabo imbere.

Muhimpundu yavuze ko yishimira byinshi mu gukorana na Jibu birimo no kuba ari umushoramari mwiza ubafasha gukomeza gutera imbere.

Ati “Ibyo nishimira ni byinshi mu gukorana na Jibu kuko ni umushoramari mwiza uharanira kugufasha kugira ngo udasubira inyuma, usibye nanjye n’abandi bose bambanjirije dore ko turi benshi turenga 50 usanga nta wahombye muri twe.”

Yakomeje agira ati “Baradufasha mu bucuruzi dukora, aho baduha inguzanyo, ukabasha gufata imodoka ku nguzanyo igufasha kugemura amazi ibi bigufasha mu kazi bigatuma ugira umusaruro mwiza, ikindi bakakorohereza mu buryo bwo kwishyura iyo nguzanyo .”

Ibi abihuriyeho na mugenzi we Uwamahoro, na we wemeza ko Jibu ihora ibashakira iterambere biciye mu nguzanyo ibaha z’ibikoresho ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Ati “Jibu ituba hafi cyane kuko niyo ikora ubugenzuzi ngo turusheho kugendera ku mategeko, iduha imodoka zidufasha mu gutwara amazi, iduha ibikoresho ndetse batanga n’inguzanyo y’ibikoresho ukayishyura mu gihe cy’amezi icyenda kandi iba idafite inyungu.”

Mu Ukwakira Jibu iherutse guhabwa igihembo cy’Ikigo cy’Ubucuruzi kizana impinduka (Transformational Business Award). Ni ibihembo bitangwa n’ikinyamakuru cya ‘The Financial Times’ ku bufatanye na kimwe mu bigo bigize Banki y’Isi, International Finance Corporation (IFC).

Jibu ikorera mu bihugu birindwi muri Afurika, mu Rwanda imaze imyaka umunani ihakorera ikaba ikorana n’ abacuruzi basaga 50 ndetse ikaba yaratanze akazi muri rusange ku bantu basaga 500 aho 60% ari abagore.

Abari n'abategarugori bacuruza amazi ya Jibu bishimira aho bimaze kubageza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .