Uko abakekwaho guhungabanya umutekano i Rusizi binjijwe mu mikoranire na FLN

Yanditswe na Nshimiyimana Pascal
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Abantu bane bakekwaho kuba mu mugambi wo guhungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi ku wa 27 Ukwakira 2019 beretswe abaturage.

Aba barimo Nikuzwe Simeon w’imyaka 38, Matakamba Jean Berchmas wa 57, Ntibiramira Innocent w’imyaka 43 na Byukusenge Jean Claude w’imyaka 33, bose biyemereye ko bakoranaga n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu buhamya bwabo bavuye imuzi uko binjijwe muri ibyo bikorwa bizezwa guhabwa amafaranga mu gihe bazaba bashyize mu bikorwa uwo mugambi wo guhungabanya u Rwanda.

Bahurira ku kwemera ko ibikorwa byabo babishowemo n’Umutwe wa FLN (Force de Libération Nationale) zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina.

Bari bagamije gufasha abandi bambari b’uyu mutwe guhungabanya umutekano no gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu buhamya bwe, Matakamba Jean Berchmas yavuze uko yinjijwe muri uwo mutwe n’uko yagiye ajyanamo abandi.

Yagize ati “Ibi bikorwa nabishowemo n’uwitwa Justin wanshyize mu ishyaka ryitwa MRCD aho yari umuhuzabikorwa. Bukeye yampuje n’uwitwa Paci uhagarariye ibikorwa bya FLN. Bansabyeko nashaka umuntu uzi iby’igisirikare maze noherezayo uriya Byukusenge turi kumwe aba ariwe wambuka ajya muri Congo ahura nabo. Babanje kuzana imbunda ebyiri aribwo mwumvise habaye kiriya gitero cyatwitswemo imodoka mu Murenge wa Mururu.’’

Yakomeje avuga ko “Bucyeye bwaho naje kujyayo mbonana na Paci ndetse banyemerera umushahara ariko babanza kumpa $200. Nanjye nazanye imbunda zindi ebyiri na grenade zirindwi. Ibikorwa byose byakorwaga nabaga mbizi kuko izi mbunda ninjye wazibikaga. Bari baransabye kutazibarekera kuko bashoboraga kuzibisha. Abo bantu bo muri FLN bambwiraga ko tugomba gukora akazi vuba kuko bashaka gutaha kuko ngo bagenzi babo bari mu gihugu kandi bagomba guhirika ubutegetsi buriho.”

Nikuzwe Simeon wafatanywe grenade ebyiri we yahamagawe kuri telefoni ahabwa gahunda yo kuzitera mu Gishoma mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Mu mpera za Nzeri 2019 nibwo yahamagawe na nimero yo muri Congo y’uwitwa Justin amubwira ko hari ubutumwa amufitiye, arambuka amusanga ahitwa Cahi i Bukavu.

Yagize ati “Yarambwiye ati ‘ese ko ufite ubukene ntiwareka nkakwereka uburyo wabona amafaranga?’ Mubajije iby’ako kazi ambwira ko ngomba kugasobanurirwa n’uwitwa Paci. Ntibyatinze nabonanye na we maze ampa grenade ariko ambwira ko niba ndashoboye kuyitera nazashaka undi ubikora maze nkazahembwa amafaranga.’’

"Natinze kubikora maze bampuza na Matakamba mugezeho ampa iyindi ari nazo bamfatanye. Bashakaga ko nyitera mu Gishoma aho ntuye bikabera rimwe n’iyatewe i Kamembe tariki 19 Ukwakira 2019 ngo ibyo bikorwa bibere icya rimwe.”

Grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe hafi y’ahari hateraniye abantu benshi barebaga umupira mu Kabari kitwa Stella, yakomerekeje abantu bane. Byukusenge Jean Claude ni we wiyemerera ko yateye iyi grenade.

Mu buhamya bwe yagize ati ‘‘Nakoreraga Matakamba kuko hari ideni narimufite. Yaje rero kunyinjiza muri FLN mu rwego rwo kuzamufasha mu guhungabanya umutekano. Hari ibitero bitatu nagiyemo birimo icyo gutwika imodoka ahitwa mu Karangiro, aho twarashe mu Gatandara n’icyo nateyemo grenade mu Mujyi wa Kamembe.’’

Byukusenge ngo yagombaga gutera grenade aho abamotari baparika mu Mujyi wa Kigali ariko ahageze ashya ubwoba ko yahita afatwa ahitamo kuyiturikiriza ahandi.

Aba bagabo batatu biyongeraho Ntibiramira Innocent washishikarijwe kwinjira muri FLN n’uwitwa Seleman.

Uyu ngo bari bahanye gahunda yo gutera grenade hafi y’Umurenge wa Kamembe ariko umugambi wabo urapfuba kubera imvura.

Yagize ati “Mu bitero nagiyemo, harimo icyarashe ku ikamyo yavaga mu Bugarama ndetse twari twanahawe gahunda yo guturitsa grenade hafi y’Umurenge wa Kamembe ariko imvura iragwa ntitwagerayo. Twasize tuyiteze mu nzira kugira ngo niturika bimenyekane ko hari izindi ngabo zahageze (iza FLN)’’.

Abafashwe bose uko ari bane bemereye imbere y’abaturage ko bagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda babifashijwemo na FLN na MLCD.

FLN yari yahaye akazi abatawe muri yombi yahoze ivugirwa na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara kuri ubu uri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Rwanda.

Umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Félix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, ku wa 19 Kamena 2018, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Aba bagabo bafashwe basanganywe ibikoresho bifashishaga guhungabanya umutekano, harimo imbunda enye, grenade enye ,imyenda miremire ya gisirikare n’amasasu menshi.

-  Indi nkuru wasoma: Bane barimo n’ukekwaho gutera grenade i Kamembe beretswe abaturage (Amafoto)

Abagabo bane bakekwaho guhungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi bavuze uko binjijwe mu mutwe ufite intego zo gutera u Rwanda
Byukusenge Jean Claude yiyemereye ko yateye grenade yakomerekeje abantu bane mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza