Uko abacururiza mu isoko rya Nyarugenge n’irya Nyabugogo bakiriye ifungwa ry’aho bakoreraga (Amafoto)

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 17 Kanama 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa Mbere wafunze isoko rya kijyambere rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market) n’iryo kwa Mutangana mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2020, inzego zibishinzwe zashyize ingufuri kuri ayo masoko usibye abacuruzi bari bafitemo ibicuruzwa bishobora kwangirika bemerewe kubisohora.

Ni igikorwa cyari gihagarariwe n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, mu rwego rwo kwirinda umuvundo, kuko abifuzaga kwinjiramo ngo bafate ibicuruzwa byabo bari benshi.

IGIHE yaganiriye n’abari muri icyo gikorwa, bakomoza ku buryo bakiriye ifungwa ry’amasoko yombi.

Mukanihayimana Verena wacururizaga mu isoko rya Nyarugenge ibikoresho byiganjemo iby’ubwubatsi yavuze ko yatunguwe no gusanga isoko akoreramo ryaragize uruhare runini mu bwiyongere bw’abanduye COVID-19 muri iyi minsi.

Yagize ati “Natunguwe no kumva ko abanduye benshi baturutse kandi rwose twubahirizaga amabwiriza yo kwirinda.”

Ndosingoma Eric ukora mu isoko rya Nyarugenge yahazindukiye ngo arebe ko yakwemerwa gusohora ibyo kwambika abageni bafite ubukwe ku wa gatatu ariko ntibyamuhira.

Yavuze ko bagiye gutegereza imyanzuro y’ubuyobozi ngo bamenye icyo gukora.

Umucuruzi akaba n’umuhwituzi mu isoko rya Nyabugogo, Noheli Emmanuel, yagaragaje ko hari harabayeho kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Ubundi twatangiye tubyubahiriza, ari nabwo mu isoko hinjiragamo 50% b’abaricururizamo. Nyuma twaje kudohoka ari na byo ntekereza ko byateye ubu bwiyongere. Kuba bafunze iri soko, numvise ari nk’ubutabazi badukoreye kuko iyo bitaba ibyo twari kuzumva imibare myishi cyane y’abanduriye hano.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abacuruzi n’abaturage muri rusange gukaza ingamaba zo kwirinda kugira ngo byihutishe ifungurwa ry’amasoko yafunzwe.

Yagize ati “Icyo nabwira abacuruzi bakorera mu nyubako yitwa ‘Kigali City Market’ ni uko ubuyobozi bubegereye. Turakomeza igikorwa cyo gupima abarikoreramo, dukore amasuku tunahatere imiti, ariko na bo bashyire mu bikorwa inshingano zabo, ari byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo”

Icyemezo cyo gufunga amasoko ryasohowe ku Cyumweru tariki nyuma y’isesengura ryerekanye ko hari kuboneka abarwayi benshi muri iki gihe.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ubwandu bushya buboneka cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo na minisiteri.

Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko ryo kwa Mutangana i Nyabugogo n’irya Nyarugenge ndetse n’amaduka arikikije mu minsi irindwi.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2540 banduye mu bipimo 338 288 bimaze gufatwa, 1661 barayikize mu gihe 871 bakiri kwitabwaho n’abaganga; umunani bitabye Imana.

Abaganga batangiye gutera umuti inyubako yo kwa Mutangana
Iki gice cyari gikomeje kugaragaramo abarwayi ba COVID-19 benshi
Abakorera ubucuruzi mu duce twibasiwe cyane nko mu masoko n'ahahurira abantu benshi basabwe kurushaho kwirinda
Abafite ibicuruzwa bahawe umwanya barabihakura
Isoko rya kijyambere rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market' ryafunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Abacuruzi n'abakarani batangiye gupimwa COVID-19
Inyubako zafunzwe zirimo guterwa umuti
Ibicuruzwa bidashobora kwangirika byo byagumye mu masoko
Ibicuruzwa bishobora kwangirika byashyiriweho amasaha 24 yo gukurwa mu isoko
Abakorera kwa Mutangana no mu isoko rya Nyarugenge barimo gupimwa COVID-19

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .