Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi hanunamirwa abarenga ibihumbi 30 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ku wa 11 Mata 2025, nibwo hagaragajwe ko abari bahungiye mu bitaro bya Careas Ndera batereranywe n’Ingabo z’Ababiligi.
Usabye Grace ni umwe mu baharokokeye kandi Jenoside yabaye afite imyaka 10 bivuze ko byinshi mu byabaye yabirebaga.
Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abaturiye hafi n’ibitaro bya Caraes Ndera bahisemo kubihungiramo kuko byari byubatswe mu buryo bidashobora kugerwaho na buri wese.
Yerekanye ko Interahamwe zabimenye zikiyemeza kujya zirasa mu bitaro zishaka kwica ababihungiyemo, bituma abarwayi babyivurizagamo benshi bicwa.
Nyuma y’iminsi itari mike baraswaho, Ingabo z’Ababiligi zagiye kureba bagenzi babo bakoreraga kuri ibyo bitaro, abari babyihishemo bibwira ko nabo bagiye gutabarwa.
Ati “Twavuye ahantu twari twihishe, tuza tuzi ko bagiye kuza kudutabara, yewe banakingura imiryango abantu bose bari barimo batarapfa n’abatari bakomeretse cyane turasohoka. Baraza n’imodoka, twumva ko turokotse ariko ikintu kibabaje baraje bajyana imbwa zo mu ba padiri bazishyira mu modoka, hari n’umurwayi w’umuzungu na we baramutwara. Umuntu wese wari ufite uruhu rwera baramutwara, badusiga aho.”
Yavuze ko abo Babiligi babaye nk’abashumurije abari bahungiye muri ibyo bitaro interahamwe kuko bari bamaze gufungura imiryango yinjiragayo.
Ati “Interahamwe zari ziri hafi aho ngaho kuko hari n’umusirikare wabo (u Bubiligi) umwe wahakomerekeye. Bamaze kugenda rero nibwo zabonye uko zica abantu neza kuko bari bamaze no gufungura amarembo. Twasubiyemo twiruka tugwirirana, abantu bamwe baburana n’abandi kuko nanjye Papa muheruka mbere y’uko Ababiligi baje.”
Icyo gihe hahise hoherezwa abasirikare, berekeza i Ndera barasa Caraes Ndera hifashishijwe imbunda ziremereye ku buryo nta muntu wari uzi ko azavamo ari muzima.
Mu kurasa kandi ngo abo basirikare ntibari bitaye ku kureba ko harimo n’abarwayi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Yavuze ko nyuma Interahamwe zaje kwinjira muri Caraes Ndera zisohora abari barokotse amasasu, zitangira kubambura imyenda n’utundi tuntu tw’agaciro zikabijyana ari nako zikomeza kubica.
Usabye yavuze ko yabonye se atemwa n’uwari umuturanyi we, amucyurira ngo azongere akore imwe mu mirimo yakoraga irimo gukora amazi n’amashanyarazi.
Yagaragaje ko abari abarwayi bishwe cyane kuko bo aho bari bari mu bitaro batari bafite ubushobozi bwo kwibuka ku buryo byatumye bishwa n’amasasu ari benshi.
Ku bw’amahirwe we na nyina babashije kurokoka nubwo banyuze mu nzira igoye cyane, ariko ko kuri ubu yamaze kwiyubaka.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Solina, yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buryo bwose ishimishije kandi itazasubira inyuma, ariko asaba Abanyarwanda kurwanya abatarwifuriza ibyiza kuko bagihari.
Yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe i Ndera ndetse no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali, yerekana ko Isi itagira imbabazi.
Ati “Abatutsi bari bahungiye hano, bari hamwe n’abanyamahanga, ariko twagaragarijwe ko ingabo za MINUAR zari zigizwe ahanini n’Abasirikare b’Ababiligi, baraje batwara bene wabo batererana Abatutsi, baricwa.”
Senateri Nyirahabimana yongeye gushimangira ko hakigaragara abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba uruhare rwa buri wese by’umwihariko urubyiruko mu kuyirwanya.
Ati “Haracyari Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo banzi b’igihugu cyacu bakoresha uburyo butandukanye, harimo n’imbuga nkoranyambaga. Ni inshingano ya buri wese, kubavuguruza tugaragaza ukuri ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

















Amafoto: Yassip Esther
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!