Uganda yohereje abanyarwanda barimo abasabwe kujya mu nkambi cyangwa mu gisirikare bakabyanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda yohereje abandi banyarwanda bane kuri uyu wa Gatandatu ibanyujije ku mupaka wa Kagitumba, nyuma yo kumara amezi muri gereza z’inzego zishinzwe umutekano, bamwe bagasabwa kujyanwa mu nkambi cyangwa mu gisirikare bakabyanga.

Ndayambaje Emmanuel ukomoka mu Karere ka Nyagatare ni umwe mu bagaruwe nyuma yo gufatirwa muri Uganda.

Yagiye muri icyo gihugu muri Kanama umwaka ushize, abona akazi ko kuragira inka mu rwuri rw’umudepite wo muri Uganda witwa Yaguma Wilberforce i Mbarara.

Tariki 10 Mutarama uyu mwaka nibwo abantu bambaye impuzankano z’igisirikare cya Uganda bamusanze mu rwuri baramufata bamujyana kumufungira mu kigo cy’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI ahitwa Makindye, nyuma baza kumwimurira ahitwa Mbuya muri Kampala.

Yabwiye IGIHE ko yahatoterejwe akubitwa ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ati “Barankubise cyane, bankubise inkoni zo mu birenge no mu mavi banshinja ko ndi maneko w’u Rwanda. Bakambwira ngo nubwo umunyarwanda yaba acecetse ntawe umurusha ubwenge, ngo n’ikimonyo cyo mu Rwanda kizi ubwenge.”

Ibyo yashinjwaga yarabihakanye, bagiye kumurekura bamubwira ko naza mu Rwanda ashobora kwicwa bamushinja kuba umugambanyi, bamusaba kuguma Uganda arabyanga.

Shingiro Patrick uvuka mu Karere ka Nyamagabe na we yafatiwe muri Uganda ahitwa Kakiri mu Karere ka Wakiso muri Gashyantare uyu mwaka.

Yavuye mu Rwanda akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, ajya muri Uganda ashaka gutangira ubucuruzi bw’imyenda.

Yafatiwe ahantu yari yagiye gukodesha inzu yo kubamo, ajyanwa ku kigo cya CMI. Nyuma baje kumujyana kumufungira ahitwa Kireka.

Shingiro yavuze ko bafatwaga nabi, bakicishwa imbeho barwara ntibavuzwe. Ngo rimwe bamuhitishijemo kuguma muri Uganda cyangwa kujya mu nkambi y’impunzi.

Ati “Hari ahantu bita Nakivale mu nkambi iyo wemeye bahita baguha shitingi babona wanze bakakureka. Bakubwira ko mu Rwanda bari kwicana. Tuza ejo baratubwiraga ngo mukigera ku mupaka muratangira kubona imbunda z’u Rwanda zireba muri Uganda bati ariko natwe turi maso. Bagahita bakwereka amashusho y’umuntu bamunize yambaye imyenda y’u Rwanda bati uyu ibye byararangiye.”

Aba banyarwanda bane bagaruwe mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'amezi bafungiwe muri Uganda

Bizumuremyi René na we ukomoka muri Nyamagabe yafashwe tariki 2 Gashyantare. Yari yagiye muri Uganda kurangura imyenda.

Uyu musore warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, ngo muri gereza yahatiwe kujya mu gisirikare cya Uganda arabyanga.

Ati “Bampitishijemo kujya mu gisirikare cya Uganda, mbabwira ko igisirikare ntagikunda. Barambwira bati uwakujyana mu nkambi ko twaguha ibyo kurya n’inzu, mbabwira ko ntaba mu gihugu umuryango wanjye utazi aho mperereye.”

Uruhinja rw’umunyarwandakazi rwakoreye iyicarubozo

Ukijijwenimana Alexis yakoraga umwuga wo gutwara abantu mu modoka. Yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo yari atwaye undi munyarwanda wari utashye ubukwe hanze.

Uwo mugenzi we wari utashye ubukwe bageze ku kibuga cy’indege asanga yibagiwe ibyangombwa, asaba Ukijijwenimana kujya kubimuzanira.

Ngo undi agarutse, yasanze mugenzi we yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ku kibuga cy’indege agiye kumureba na we baramufata.

Bajyanywe ku Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ahitwa Jinja Road aba ariho bafungirwa, bahasanga abandi banyarwanda.

Ukijijwenimana yavuze ko aho bahasanze umunyarwandakazi ufite uruhinja uvuka mu Karere ka Gasabo wari umaze umwaka muri gereza ya Luzira, afunguwe yoherezwa aho.

Ngo uwo mugore yafashwe agiye gushaka imyenda yo gushyingiranwa ariko icyo gihe yari afite inda y’amezi abiri.
Amaze gufungwa muri gereza ya Luzira, amezi icyenda yarashize arahabyarira.

Ubwo yoherezwaga aho ba Ukijijwenimana bari bafungiye, umwana we yaje kurwara ikibyimba babanza kwanga kumujyana kwa muganga, banamujyanye ngo bamukorera iyicarubozo.

Ati “Yahoraga arira avuga ati ‘ko ngiye gupfa umwana wanjye we arazira iki? Rimwe baramusohora baramutwara ngo bamujyanye kwa muganga, aje arambwira ati ‘uzi ibyo bakoreye umwana wanjye?’ ati ‘Bagiye babaga nk’ababaga ihene nta kinya, bakuramo cya kinyama cy’ikibyimba bagita hariya hasigara ikintu cy’icyobo bahonda ikinini bashyiramo n’igipfuko barambwira ngo njye mpogesha amazi ashyushye.”

Ukijijwenimana avuga ko uwo mugore baje kumutwara bavuga ko bamucyuye, ngo ntiyongeye kumenya amakuru ye.

Guhera mu 2017 abanyarwanda bagiye bafungwa, batotezwa abandi bakirukanwa ku butaka bwa Uganda nta cyaha kigaragara bashinjwa.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko nibura abanyarwanda basaga 900 bamaze gufungwa, gutotezwa cyangwa kwirukanwa muri Uganda.

Byatumye mu minsi ishize Leta igira inama abanyarwanda kutajya muri Uganda ku bw’umutekano wabo.

Ukijijwenimana Alexis yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo yari atwaye undi munyarwanda wari utashye ubukwe hanze
Ndayambaje Emmanuel ukomoka mu Karere ka Nyagatare ni umwe mu bagaruwe nyuma yo gufungirwa muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza