Uganda yohereje abandi banyarwanda nyuma y’igihe bafunzwe banatotezwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Uganda cyarekuye bamwe mu banyarwanda bari bamaze igihe bafungiye mu magereza yayo no mu kigo cy’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI).

Rukundo Jotham utuye mu Karere Gasabo, ni umwe muri abo banyarwanda wageze mu Rwanda kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Yabwiye IGIHE ko yagiye muri Uganda tariki 16 Gashyantare uyu mwaka agiye gusura mugenzi utuye ahitwa Busoga. Kubera ko ako gace ari kure ya Kampala, yasabye uwo yari agiye gusura ko bazahurira i Kampala bakaganira.

Yageze i Kampala baraganira, baraharara bukeye mugenzi we amusaba kumuherekeza bakajya ku kigo gitanga ibyangombwa kiri ahitwa Kololo kuko ibyo yari afite byari byaratakaye ubwo yakoraga impanuka.

Rukundo wari ufite pasiporo iteyemo kashe imwemerera kujya muri Uganda yaremeye barajyana, bagezeyo barafatwa. Ngo babanje guhatwa ibibazo babazwa aho baturutse n’icyo baje gukora muri Uganda, mu kanya gato haza imodoka ibajyana ku kigo cya CMI.

Kuri icyo kigo bambuwe ibyangombwa, bambikwa ingofero zibapfuka mu maso ubundi babambika amapingu, ipingu rimwe rikambikwa abantu babiri.
Bajyanywe mu cyumba cyarimo abandi bantu barimo n’abavuga Ikinyarwanda, bakajya barara hasi bakorerwa iyicarubozo.

Yagize ati “Twaryamaga ku makaro dupfutse kandi turi ku ipingu. Iyo washakaga kwihagarika warabisabaga, hari ikijerekani hirya bakakureka hakaba n’igihe ubisaba bitewe n’uhari akakwirengagiza cyangwa bigatinda.”

“Hari ubwo mwabaga mutangiye gufata agatotsi ku makaro bakabahagarutsa cyangwa bakababwira ngo mwese muhine amavi hakaba n’igihe binyuzamo nka saa cyenda z’ijoro bakabamenamo amazi bakabategeka kwicara cyangwa mukaryama muri ayo mazi bugacya.”

Ubwo buzima babubayemo iminsi itanu, nyuma babimurira kuri sitasiyo ya polisi ya Kireka naho bahasanga abanyarwanda benshi.

Rukundo avuga ko ho basa n’abari bafashwe neza ugereranyije n’ahambere kuko ho babakuyemo za ngofero zipfuka amaso, bashaka no kujya ku bwiherero bakabemerera.

Kuwa mbere tariki 4 Werurwe nibwo bazaniwe ibyangombwa byabo, bababwira ko barekuwe ngo batahe, ahita agaruka mu Rwanda.

Ubuhamya bwa Rukundo butandukanye gato n’ubwa Munyakazi Appolinaire na Nsengimana Eric bo mu Karere Rutsiro.

Aba bagiye muri Uganda muri Gashyantare umwaka ushize bagiye gushaka imibereho nyuma yo kubaza mugenzi wabo ubayo akababwira ko imirimo iboneka.

Bahagurutse mu Rwanda mu modoka itwara abagenzi, bageze ku mupaka berekana indangamuntu bahabwa udupapuro tubemerera kwambuka.

Bageze ahitwa Kisoro, ngo imodoka yari ibatwaye yabajyanye kuri sitasiyo ya Polisi ibasigayo ari abanyarwanda 18. Babajije icyo bazira ngo bamenyeshejwe ko binjiye binyuranyije n’amategeko.

Bukeye bajyanywe mu rukiko, umucamanza abahanisha igifungo cy’amezi 18 cyangwa bakishyura miliyoni n’igice y’amashilingi ya Uganda.

Amafaranga bayabuze bagabanyirijwe igihano bahabwa amezi 12 bakora imirimo y’amaboko igomba kwishyura ayo mafaranga, babajyana muri gereza ya Mparo, bagakora ibiraka bya gereza n’iby’abasirikare.

Mu kiganiro na IGIHE Munyakazi yagize ati “Bajyaga kudushakira akazi ko guhinga, kwikorera , kubumba amatafari no kwikorera ibishyitsi. Twakoraga buri munsi kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa cyenda, byagera saa cyenda abasirikare bagashaka ibiraka ku ruhande bakadukoresha kugeza saa kumi n’imwe bamara kubona amafaranga bakabona kuducyura.”

Ngo muri ako kazi abanyarwanda baravunishwaga cyane, bakikorezwa imitwaro badashoboye byabananira bagakubitwa.
Avuga ko muri iyo gereza bari barimo ari abanyarwanda bagera ku 150.

Uyu mugabo ufite umugore yasize i Rutsiro, avuga ko barekuwe kuwa Mbere w’iki cyumweru we n’abandi batandatu ibihano byabo birangiye.

Yavuze ko byamuhaye isomo ku buryo adashobora gusubira muri Uganda uko abonye, ati “Ntabwo nakwishimira ko umuntu yambuka umupaka ngo asubiye Uganda kuko n’uvuze ko afite ibyangombwa agerayo bakabitesha agaciro.”

Gufungwa, gutoteza no kwirukana abanyarwanda mu buryo butemewe bimaze imyaka ibiri bikorwa nubwo abayobozi ba Uganda batabyemera.

Byatumye umubano w’ibihugu byombi uba mubi kugeza ubwo u Rwanda, rusabye abaturage barwo ku mugaragaro kutajya muri Uganda ku bw’umutekano wabo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ivuga ko guhera umwaka ushize abanyarwanda basaga 900 bafunzwe, batotejwe abandi birukanwa muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza