Uganda yirukanye abanyarwanda bane batarengeje imyaka 18

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 16 Gashyantare 2019 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Abana bane bagejejwe ku mupaka wa Gatuna bavanwe muri Uganda, umukuru muri bo afite imyaka 18 naho umuto afite imyaka 14.

Uko ari bane ni abahungu. Bari bamaze iminsi bafungiye muri gereza ya Kabale bashinjwa ko nta byangombwa bafite.

Iradukunda Nsabimana w’imyaka 14 yabwiye IGIHE avuka mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi akaba yari amaze ibyumweru bibiri muri Uganda.

Yavuze ko yagiye i Kabale ajyanwe na mugenzi we bagiye gushaka akazi aho yahise atangira gucuruza isambusa.

Ati “Ubwo twari turyamye abapolisi baraje barakomanga dukinguye baradufata batujyana kuri Polisi, twafashwe turi abantu 10 ariko umunyarwanda yari njye gusa abandi bari Abakiga, aho twari dufungiye abapolisi babwiraga abanyarwanda ngo dutahe iwacu hanyuma Abakiga aribo basigara.”

Jean D’Amour Iradukunda nawe ukomoka mu Murenge wa Manyagiro, niwe mukuru muri aba bana kuko afite imyaka 18.

Yavuze ko yagiye muri Uganda nyuma yo kumubwira ko hariyo amafaranga menshi, gusa ngo agezeyo yasanze bamubeshya.

Ati “Ngezeyo natangiye gucuruza isambusa, ubwo twari turyamye Polisi yaraje iradukinguza ihita itujyana kuri Polisi ya Kabale, twabagaho nabi kuko baturyamishaga kuri sima kandi ntibaduhe ibiryo, umukoresha wacu niwe watuzaniraga ibyo kurya yaba ataje tukabwirirwa.”

Yavuze ko bamaze gufatwa batangiye kubazwa ibihugu bakomokamo, bo bavuze ko ari abanyarwanda bahita babohereza ku mupaka wa Gatuna.

Mu bandi birukanwe na Uganda barimo Tuyishime Jean Paul w’imyaka 17 na Kwizera D’Amour w’imyaka 15. Aba bose bakoraga akazi ko gururuza Sambusa i Kabale.

Bagaruwe mu Rwanda nyuma yo kubafungira kuri Polisi, bamwe iminsi ibiri abandi ibyumweru bibiri.

Mu buhamya baha abana bagenzi babo, ni ukutajya muri iki gihugu kuko hari byinshi babashukisha ko biriyo nyamara ari ukubabeshya.

Aba bana bagejejwe mu Rwanda nyuma y’aho abandi banyarwanda bari muri iki gihugu bakomeje kwirukanwayo. Hari abaza bamaze umwaka muri gereza bakoreshwa imirimo y’agahato, bazira kuba ari abanyarwanda.

Abirukanwa bavuga ko Uganda yohereza ababa barangije ibihano byabo mu magereza, abandi benshi bo n’ubu baracyafunzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza