00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yirukanye Abanyarwanda 35

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 06:58
Yasuwe :

Abanyarwanda 35 barimo abagabo 19, abagore batandatu n’abana 10 bageze mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Uganda aho bari batuye, bakirirwa ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu munsi, bavuze ko bari babayeho mu buzima bubi muri Uganda aho bamwe bafunzwe batazi icyo bazira, abandi bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse bamwe muri bagenzi babo bakicwa.

Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda, nyamara amakuru akavuga ko ibirego byo kwitwa intasi bizamurwa nyuma y’uko hari abasabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa bakabyanga, bityo bagashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Tariki ya 29 Ugushyingo, Uganda yari yirukanye abandi Banyarwanda umunani mu gihe mbere yaho nabwo yari yirukanye Abanyarwanda 36 barimo 30 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba tariki 25 Ugushyingo n’abandi batandatu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba tariki ya 26, bose bavuga ko baba barabanje gufungwa no gukorerwa iyicarubozo ritandukanye.

Abanyarwanda 35 bakiriwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .