00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yirukanye abanyarwanda 30 barimo abana bane

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 30 bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Bahagejejwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ta 25 Ugushyingo 2021 ahagana saa Saba z’amanywa. Mu bahagejejwe harimo abagabo 21 abagore batanu n’abana bane.

Bakigezwa mu Rwanda babanje gupimwa COVID-19 hanarebwa niba nta bibazo bitandukanye baba bafite bijyanye n’ubuzima.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Bamwe basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

Abirukanywe muri Uganda barimo n'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .