Uganda yataye muri yombi umwarimu w’umunyarwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Mata 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu gace ka Kiboga muri Uganda, yataye muri yombi umwarimu w’umunyarwanda witwa Daniel Karangwa.

Karangwa w’imyaka 43 yatawe muri yombi ku wa 26 Werurwe 2019, afatiwe aho yigishaga ku ishuri rya Rwamata kuva mu mwaka wa 2000.

Impamvu y’itabwa muri yombi rye ntiramenyekana.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko umwe mu muryango wa Karangwa yakibwiye ko imodoka y’inzego z’umutekano yaje ku ishuri aho Karangwa yigishaga ikamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwamata, imubwira ko hari iperereza agomba gukorwaho.

Hari amakuru yatangajwe ko Karangwa amaze kugezwa kuri sitasiyo ya Rwamata, yabajijwe nyuma ajyanwa mu Mujyi wa Kampala.

Umwe mu bavandimwe ba Karangwa witwa Fred yagize ati “Kugeza ubu Polisi ntiratubwira impamvu yo kumuta muri yombi, ubwo twageraga kuri Sitasiyo ya Polisi batubwiye ko twabaza mu bashinzwe kurwanya iterabwoba.”

Yavuze ko Karangwa yatawe muri yombi nyuma y’aho umwaka ushize yari yaje mu Rwanda mu bukwe bwa mushiki we bwabaye tariki 13 Ukwakira 2018.

Fred yagize ati “Umuryango mugari wacu uba mu Rwanda, abo dukomokaho bavuye mu Rwanda mu 1922 ariko twe twatuye Kiboga muri Uganda kuva tuvutse.”

Karangwa atawe muri yombi n’ubundi mu gihe inzego z’umutekano muri iki gihugu zikomeje gutoteza abanyarwanda, aho zibashinja ibyaha by’ibihimbano ko babangamiye umutekano w’igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa we ntakozwa iby’uko igihugu cye gihohotera abanyarwanda.

Aherutse kugira ati “Birazwi neza ko Uganda yakira kandi ikaba iha ikaze abantu bose baje hano barimo n’abanyarwanda bifuza gusura igihugu cyacu.”

Yavuze ko ngo mu gihe mu minsi yatambutse Uganda yakunze kwibasirwa n’abakora ibikorwa by’iterabwoba byibasira abayobozi bakuru, ko ariyo mpamvu bagomba kurinda umutekano w’abaturage n’imipaka.

Iki kibazo kandi kije nyuma y’aho undi mukozi w’Imana witwa Theoneste Ntakirutimana, Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR muri Uganda atawe muri yombi.

Inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko ngo amwe mu mashami ya ADEPR ari muri iki gihugu, akoreshwa n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza