Yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.
Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa n’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike.
Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje itariki izagenwa n’urukiko kugira ngo urubanza rutangire mu mizi.
RIB yaburiye abibwiras ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe k’ubufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.
Byinshi kuri iyi dosiye
Mu Ukuboza 2024, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore w’umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza.
Icyo gihe, IGIHE yifuje kumenya byinshi ku ikorwa ry’icyo cyaha n’icyo inzego ziri kugikoraho, igirana ikiganiro cyihariye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Yagaragaje ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo iyicarubozo no kwirengagiza gutabara uri mu kaga.
Yashimangiye ko ibyo bakurikiranyweho mu gihe byaba bibahamye bashobora gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko nyuma y’uko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w’Akindege, bahise bagoboka, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, hafatwa abasore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka 19-24.
Bafashwe tariki ya 13 n’iya 14 Ukuboza 2024.
Dr. Murangira ati “Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry’uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko 8 ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.”
Mu bakekwaho kugira uruhare muri icyo cyaha, harimo Uwase Adolphe Emmanuel w’imyaka 24, Ikuzwe Bruce Emery wa 21, Imanzi Kevin wa 21, Kirezi Vanessa w’imyaka 20, Nkubana Joel w’imyaka 20, Mugenzi Jonathan w’imyaka 20, Kirenga Kevin ufite imyaka 19 na Rugema Marembo w’imyaka 19.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko icyo cyaha bagikoreye mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w’Akindege. Iyo nzu bayikodesheje guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2024
Ati “Byatangiye ari bimwe by’urubyiruko, bakodesha inzu iminsi runaka, bashaka gukoreramo ibirori byo kwinezeza, bimwe bizwi nka house party, biza kurangira habereyemo ibyaha biremereye. Mu gihe rero bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na laptop imwe, hanyuma baje gukeka umwe muri bo witwa Haberumugabo Guy Divin w’imyaka 19.”
Dr. Murangira yavuze ko Baje gutangira kumukubita bamuryoza ko ngo ari we wabibye. Iperereza rigaragaza ko bamukoreye urugomo rukabije, bimuviramo gukomereka ku buryo bubabaje.
Ati “Ikintu kitumvikana ni uko iki cyaha cyakorewe Divin, cyakozwe n’Inshuti ze, Divin yari mugenzi wabo bari mu mugambi umwe wo gukodesha iyo nzu yo kwishimishirizamo.”
Ku bahuzaga ihohoterwa ry’uwo mwana n’uko akomoka mu Burundi, Dr. Murangira yavuze ko ari ho akomoka koko yari mu Rwanda kubera kwiga, ariko ko guhohoterwa kwe n’abagenzi be bari inshuti ntaho bihuriye n’igihugu akomokamo.
Abo batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo Icyaha cy’Iyicarubozo no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Iyicarubozo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 112 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ivuga ko Iyicarubozo ari igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ari yo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Ikindi n’uko Icyaha cy’iyicarubozo kidasaza.
Dr. Murangira yatangaje ko “RIB iributsa Abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko. Nta muntu wari ukwiye kwihanira kuko Leta iba yarashyizeho inzego kugira ngo niba hari ukosherejwe yitabaze inzo nzego.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!