Uganda yashatse kugereka ku Rwanda ibyaha by’ushinjwa ubutekamutwe mu bucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, abakozi b’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) bataye muri yombi umugabo witwa Sam Buchana ashinjwa ubutekamutwe mu bucuruzi bwa zahabu no kuba maneko y’u Rwanda.

Ntibyatinze Buchana kuwa Mbere yahise agezwa imbere y’ubutabera ngo asobanure iby’ibyaha aregwa.

Ni igikorwa cyabaye habura iminsi mike ngo u Rwanda na Uganda bisinye amasezerano y’ubufatanye yitezweho gushyira iherezo ku myaka yo kutumvikana yaranzwe no gufatwa nabi, gufungwa, gutotezwa kw’abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwanatumye u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka rusaba abaturage barwo kwirinda kujya muri icyo gihugu.

Buchana akimara gufatwa, bimwe mu binyamakuru byegamiye kuri Leta ya Uganda byatangaje ko yazize gukorana n’u Rwanda, ikintu gikunze gushinjwa benshi mu banyarwanda bafatirwa muri icyo gihugu nubwo akenshi batagezwa mu butabera ngo babyisobanureho.

Buchana watawe muri yombi ni muntu ki?

Amakuru yizewe avuga ko Buchana asanzwe ari umucuruzi ndetse ukora akenshi magendu mu bucuruzi bukomeye burimo ubw’amabuye y’agaciro, akabikorana na bamwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda.

Buchana ni umugabo wa Patricia Magara, akaba umukobwa wa Sam Magara umwe mu bantu ba mbere bajyanye na Perezida Yoweri Museveni mu ishyamba mu ntambara yakuyeho ubutegetsi bwa Milton Obote.

Magara yaje gupfa mu ntangiriro z’urugamba maze umukobwa we Patricia atangira kwitabwaho na Museveni ndetse ni we wamurihiye amashuri kugeza arangije.

Mu gushyingirwa kwa Patricia, ni Museveni wamutanze. Uyu mugore wize amategeko, yabanje gukora mu biro bya Perezida wa Uganda nyuma ajya gushinga inzu ye itanga ubufasha mu by’amategeko.

Umwe mu bazi neza ibya Sam Buchana, yavuze ko kubera kuba hafi y’ubutegetsi bukuru bwa Uganda, yahise atangira ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha by’ubutekamutwe.

Bivugwa ko Buchana utuye mu gace ka Muyenga, gatuwemo n’abifite i Kampala yajyaga arindwa n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) ari nawo urinda Perezida wa Uganda.

Amakuru avuga ko Buchana mu bucuruzi bwe, hari ubwo yajyaga akora ibisa n’ubutekamutwe. Urugero ni nk’aho abacuruzi bo muri Libya bigeze kumuha amadolari 300 000 amaze kubasezeranya ko afite zahabu ihwanye n’ayo mafaranga.

Zahabu yarazibahaye, bagiye kuzisuzuma basanga ntabwo ari zo. Bagiye kumurega kuri polisi ntiyatabwa muri yombi cyangwa se ngo akurikiranwe.

Abandi Buchana avugwaho gutekera umutwe ni abagabo bo muri Koreya y’Epfo, yasabye ko bamuha imodoka za ambilansi umunani maze abasezeranya kubaha zahabu, bamara kuzimuha bagasanga zahabu yabaguraniye si zo.

Buchana bivugwa ko amaze gutekera umutwe abanyamahanga benshi ku buryo muri uyu mwaka wonyine, abarirwa gutwara miliyoni 1.3 z’amadolari muri ubwo buryo.

Amakuru yamenyekanye avuga ko Buchana atabwa muri yombi atazize ubutekamutwe nkuko bivugwa, ahubwo ko yaba yarazize kwanga kugabana ayo mafaranga akura mu bikorwa by’ubutekamutwe n’ubujura n’Umuyobozi Mukuru wa CMI, Brig Gen Abel Kandiho na we uba watumwe.

Bamwe mu basesenguzi bazi amakuru y’icyo kibazo, bavuga ko bitari gushobokera Buchana gukora ubucuruzi cyangwa ubutekamutwe mu bya zahabu, bitazwi na murumuna wa Museveni witwa Salim Saleh.

No gutabwa muri yombi, bivugwa ko bitari gushobokera Kandiho ko ata muri yombi Buchana ufite umugore warezwe na Museveni, akabikora hadatanzwe uburenganzira bw’umuntu ukomeye mu muryango wa Museveni nka Salim Saleh.

Buchana amaze gutabwa muri yombi, ibyaha byabaye kuba yakoranaga n’u Rwanda.

Umwe mu bakozi ba CMI witwa Seruga Titus abicishije kuri Facebook, yahise avuga ko Buchana yafashwe kuko ‘yakoranaga n’u Rwanda’.

Ikinyamakuru Ugandanz nicyo cya mbere cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “CMI na ISO bataye muri yombi umwe mu bakorana n’ubutasi bw’u Rwanda’. Ni inkuru yakomeje gutangazwa mu binyamakuru byo muri Uganda no mu bakorana bya hafi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Mu bindi byaha Buchana yatangiye gushinjwa harimo kuba maneko, ubutekamutwe mu bucuruzi bwa zahabu, ubwicanyi n’ibindi nk’ibyo kandi byose ngo akabikora abitumwe n’u Rwanda.

Ati “Bamufunze kuko hari ibyo batemeranyijweho none bari gushaka gushuka abaturage ngo ‘u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda !.”

Nubwo Buchana yafashwe na bamwe mu bakozi ba CMI, ntabwo bigeze bamutoteza nkuko bikunze gukorwa ku banyarwanda bafungiwe muri Uganda bashinjwa ubutasi.

Ibyo bigaragazwa nuko ubwo yitabaga urukiko rwa gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa Mbere, yari ameze neza ku mubiri.

Ubusanzwe abanyarwanda bagiye bava mu maboko ya CMI bashinjwa ubutasi, bavuga ko batotezwaga, bagakorerwa iyicarubozo bamwe bagakurikizamo uburwayi buhoraho cyangwa bagapfa.

Bimwe mu binyamakuru byatangaje ko Buchana mu rukiko yashinjwe gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe afatwa yashinjwaga ubutekamutwe mu bucuruzi bwa zahabu no gukorana n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano yo gukemura umwuka mubi wari umaze iminsi kandi impande zombi zisabwa kubyubahiriza.

Abakurikiranira ibintu hafi bategereje kureba uko bishyirwa mu bikorwa kuko u Rwanda arirwo rwagiye rugaragaza kubangamirwa n’ifatwa nabi ry’abaturage barwo muri Uganda, kuba icyo gihugu gikorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano n’ibindi kandi rukagaragaza ibimenyetso.

Uganda nubwo ivuga ko u Rwanda rwoherezayo za maneko, ntabwo abafatwa bagezwa mu butabera ngo ibyo bashinjwa bibahame cyangwa babe abere.

Buchana akurikiranyweho ibyaha birimo no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza