Uganda yarezwe mu rukiko rwa EAC kubera gukumira abigiye amategeko mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Uganda yajyanywe mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), kubera kwanga ko abanyamategeko bahuguriwe mu Rwanda biyandikisha muri iki gihugu cy’abaturanyi cyangwa ngo bahakorere umwuga wabo.

Iki kirego cyatanzwe n’umuryango utari uwa Leta ‘Initiatives for Peace and Human Rights (iPeace)’, gishingiye ku cyemezo giherutse gufatwa n’Urukiko Rukuru muri Uganda cy’uko umunyamategeko Andrew Bataamwe, atemerewe kwiyandikisha nk’umunyamategeko muri Uganda kubera ko impamyabumenyi ye mu mwuga w’ubunyamategeko yayikuye mu Rwanda.

Ni icyemezo cyashingiwe ko u Rwanda ari igihugu gifatwa nk’aho gikoresha uburyo bw’amategeko bukomoka mu bihugu by’umugabane w’u Burayi (Civil Law Legal System) ariko gikomeje kwamaganwa n’abanyamategeko bavuga ko kinyuranye na gahunda y’ukwihuza kwa EAC, yemera urujya n’uruza rw’abantu mu muryango.

Umuryango Initiative for Peace and Human Rights (Ipeace), wajyanye guverinoma ya Uganda mu rukiko rwa EAC, usaba ko iki gihugu gihindura uriya mwanzuro.

Itangazo uyu muryango rigira riti “Uyu munsi ku wa 1 Nyakanga 2020, umuryango utari uwa leta Initiatives for Peace and Human Rights (iPeace) wamenyesheje Intumwa nkuru ya leta y’igihugu cya Uganda ibyerekeye ikirego uyu muryango watanze ku wa 29 Kamena 2020 mu Rukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba urega icyo gihugu kubera kwangira abanyamategeko bize mu Rwanda kwiyandikisha ndetse no gukorera mu gihugu cya Uganda”.

Dr. Elvis Mbembe Binda, uhagarariye iPeace mu mategeko, avuga ko iki cyemezo cy’urukiko gishingiye ku ngingo y’itegeko rigenga abanyamategeko mu gihugu cya Uganda ryo mu 2002 rinyuranyije n’intego z’ishyirwaho ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko “Binyuze mu masezerano ashyiraho uyu muryango ndetse n’amasezerano ashyiraho isoko rusange, ibihugu bigize uyu muryango birimo na Uganda byiyemeje kwemera cyangwa guha agaciro impamyabumenyi, uburambe, ibyangombwa, impamyabushobozi cyangwa izindi mpushya byatanzwe n’ibindi bihugu bigize uyu muryango nk’uburyo bwo koroherezaurujya n’uruza ry’abakozi bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi”.

“Ku byerekeye umwuga w’ubunyamategeko, Repubulika ya Uganda yari yiyemeje kuba yarakuyeho inzitizi zose ziri mu mategeko bitarenze umwaka 2010. Bityo, itegeko iryo ariryo ryose ry’Ubugande ribuza gukorera umwuga w’ubunyamategeko mu gihugu cy’Ubugande bitewe n’uko impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yabonewe mu gihugu kidakoresha sisiteme y’amategeko ikomoka mu Bwongereza (Common Law Legal System) ryaba rinyuranyije n’amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba”.

Ubusanzwe mu myigishirize y’amategeko ku Isi habaho ibice bibiri bizwi cyane, harimo icyitwa ‘Common law’ na ‘Civil law’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Common Law ni uburyo bwo kwigisha amategeko bukoreshwa cyane n’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza bityo bigategekwa kugendera ku byemezo by’inkiko byabaga byarafatiwe mu Bwongereza.

Civil Law ni ugukurikiza uburyo bwitwa Romano-Germanique, aho hakurikizwa amategeko yanditse mu bitabo byitwa ‘Code’.

Ibindi bitandukanya ubu buryo, ni uruhare umucamanza agira mu miburanishirize y’imanza, aho uwo muri Common Law atagira uruhare na ruto mu icukumbura ry’ibimenyetso, naho uwa Civil Law akaba yabicukumbura igihe abona biribuganishe kukubona ukuri no gutanga ubutabera.

Umuryango iPeace watangaje ko amasezerano ashyiraho EAC ateza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu, abakozi, serivisi n’ishoramari hagati y’ibihugu bigize umuryango nta nkomyi cyangwa ivangura na rito ribayemo hagati mu bihugu bigize uyu muryango.

Ukomeza uvuga ko gushyira mu bikorwa aya masezerano ndetse n’ibiyashamikiyeho byakunze kuzamo amananiza bitewe n’ibihugu bimwe bidahinduka ndetse n’amakimbirane ari hagati ya bimwe mu bihugu.

iPeace ivuga iki kirego gitanzwe mu nzira y’ibirego by’inyungu rusange umuryango ukoresha mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’uburinganire, cyangwa kuvuga ku bibazo by’inyungu rusange. iPeace ifata iki kirego nk’inzira yo kwibutsa ibihugu binyamuryango inshingano zabyo zishingiye ku masezerano ashyiraho uyu muryango ndetse kuzirikana ko amategeko y’uyu muryango ashyirwa mu bikorwa mu karere kose ku nyungu z’abaturage bose b’uyu muryango.

Nubwo iki kirego cyerekeye uburenganzira bw’abanyamategeko, icyemezo cy’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kizagira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’urujya n’uruza rw’abakozi muri rusange ndetse no ku ikoreshwa ry’ubundi burenganzira buvugwa mu mategeyo y’uyu muryango ibihugu bikunda gushaka kwirengagiza.

Abanyamategeko banenze icyemezo cya Uganda

Ubwo Urukiko Rukuru muri Uganda rwanzuraga ko umunyamategeko wize mu Rwanda atemerewe kwiyandikisha no gukorera umwuga we muri icyo gihugu, umwarimu muri ILPD, Didas Kayihura, yavuze ko amasomo batanga aba atagenewe abanyarwanda gusa, kuko n’abarimu usanga harimo ababa baraturutse muri Uganda, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

Ati “Yewe no mu gihe twari turi gupanga porogaramu z’amasomo yacu, twarabavugishije (Uganda). Twakoze porogaramu yacu, yari kandi ntekereza ko ikiri nziza atari ku banyeshuri bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahubwo n’ahandi.”

Yavuze ko niba Urwego rw’abanyamategeko muri Uganda rwarasanze icyuho muri porogaramu z’amasomo atangwa mu Rwanda, rwari rukwiye kuba rwarabimenyesheje ILPD rukagaragaza ibiburamo.

Ati “Usibye kuvuga ko uwo ariwe wese wize mu Rwanda atemerewe gukorera muri Uganda, bakwiye no kugaragaza ikibura.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamategeko bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Law Society (EALS), Richard Mugisha, yavuze ko gukumira abigiye mu Rwanda bitesha agaciro amahame y’uyu muryango.

Umwe mu banyamategeko bigiye mu Rwanda yangiwe na Uganda kwiyandikisha no gukora umwuga we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .