Uganda yamaganiwe kure kubera gushinja u Rwanda kujyanwamo amabuye y’agaciro muri magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2019 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Inkuru ya Daily Monitor yo kuwa Mbere w’iki cyumweru ifite umutwe ugira uti “Uganda yafashe amabuye yari atwawe mu Rwanda mu buryo bwa magendu”, yateye kwibaza cyane ku kuri kw’iyo magendu, uruhande rw’u Rwanda rubona ko ari ibihimbano.

Iyi nkuru ivuga ko Polisi ya Uganda “yafatiye nibura toni y’amabuye y’agaciro i Mirama muri Uganda, ku mupaka w’u Rwanda”. Iki kinyamakuru kivuga ko uburyo bukoreshwa n’abakora magendu irimo gutwara amabuye y’agaciro, aya tin akaba ari yo avugwaho cyane mu nkuru, ari ukuyatwara ku magare hagamijwe kujijisha ko ari ibigori.

Inkuru yibanda ku kigo cyitwa Zanack Holding Mining Company cya Ruhama muri Ntungamo, ikavuga ko ari ho ayo mabuye bivugwa ko yari ajyanywe mu Rwanda mu buryo bwa magendu akomoka.

Daily Monitor inavuga ko polisi iri kumwe n’abayobozi ba Uganda Revenue Authority, barebye ibyari bijyanywe mu Rwanda ku magare bagasanga ari imifuka irimo amabuye y’agaciro.

Inkuru ishushanya ubwoko bw’icyaha cya magendu ubuyobozi bw’u Rwanda bubona ko kidashobora kubaho mu gihugu. Umwe mu barinda umutekano ku mupaka yabwiye KT Press ko ‘ibikorwa binyuranyije n’amategeko nk’ibigaragazwa muri Daily Monitor nta kindi bigamije uretse guhindanya isura y’u Rwanda’.

Ati “U Rwanda rwafashe umurongo ukomeye cyane wo kurwanya icyaha, kandi buri wese ashobora kwizera ko n’inzira zose cyangwa imipaka itazwi mu buryo bw’amategeko bicunzwe neza, bityo ntawatwara amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu cyangwa ikindi cyose mu Rwanda”.

Byemezwa ko abatwara magendu izo ari zo zose atari amabuye y’agaciro gusa bahuye n’ibihe bikomeye ku bikorwa byabo bitemewe n’amategeko mu myaka ya vuba mu Rwanda. Abenshi barafashwe babiryozwa n’amategeko ndetse n’amatoni y’ibyo bari batwaye arafatwa.

Umuyobozi muri Rwanda Revenue Authority avuga ko magendu ikinyamakuru cyo muri Uganda kivuga, inzego z’umutekano z’u Rwanda zazirwanyije zivuye inyuma ku kigero cyo kugera no ku mipaka itazwi.

Ati “Ntibibaho ko abantu bashobora kunyonga amagare aho ari ho hose baturutse ku ruhande rwa Uganda ngo binjize amabuye y’agaciro mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko”.

Abasesenguzi bavuga ko Daily Monitor itarahwemye kuba igikoresho cy’icengezamatwara cy’ubutegetsi bwa Uganda mu kurwanya u Rwanda, ikomeje gukorera muri uwo murongo wo kurikwirakwiza. Igihugu kirubashywe kubera kuba ahantu kubahiriza amategeko byagizwe ihame.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko iri shema hamwe n’ibindi, ni kimwe mu byo ubutegetsi bwa Uganda bukora uko bushoboye ngo busenye.

Isuzuma kuri iyi nkuru nta hantu yigeze icukumbura ikibazo nk’iki: Ninde mu Rwanda ushobora kugura ingano y’ayo mabuye ya tin yari atwawe mu buryo bwa magendu ku magare abandi bayatwaye ku mitwe?.

Biracangacanze kimwe n’ibindi binyoma inzego za Uganda zigerageza guhimba ku Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza