Uyu mugore w’imyaka 34 witwa Stella Namawanjje, yasigiwe umwana witwa David Yolam Ssemakula n’umubyeyi we ubwo yari agiye mu rugendo rwari kumara iminsi ibiri. Ikirego kiri kuri polisi kigaragaza ko uwasize umwana yitwa Oliver Mbabazi.
Kigaragaza ko Stella Namawanjje yagaburiye umwana amazirantoki n’inkari, akajya afata amashusho y’ibyo bikorwa akoresheje telefone.
Umuvugize wa Polisi muri Masaka, SP Kasirye yavuze ko “telefone ye yaje kujya mu biganza by’inshuti ye ibonye ayo mashusho iyashyira kuri internet ahita akora ku mitima ya benshi.”
Polisi yahawe amakuru na mugenzi wabo uyobora ishami rishinzwe kurinda abana n’umuryango, AIP Auma Eunice ukorera Nyendo.
Chimpreport yanditse ko inzego z’ubutabera zahise zitangira iperereza kugeza Namawanjje atawe muri yombi ndetse na telefone yakoreshejwe ifata ayo mafoto irafatwa.
Kasirye yahamije ko ikirego ubu kiri gukurikiranwa kugira ngo hagenzwe ibyaha.
Ati “Iki kibazo turacyitaho mu buryo bw’umwihariko ndetse twiteguye gutanga ubutabera kuri uyu mwana.”
Ukekwaho ibyaha ubu aracyafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ndetse polisi isaba abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bose bahohotera abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!