00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda n’u Burundi mu guhungabanya u Rwanda: Uko imigambi yapfubye, abayicuraga bakisanga mu nkiko

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka ushize mu mezi abanza, nibwo hacicikanye amafoto yerekanaga abarwanyi bari bagize umutwe wa P5 bavirirana kubera amasasu barashwe n’ingabo za FARDC, ku buryo benshi bari mu mugambi wo gutegura ibitero ku Rwanda batarokotse.

Kuri uyu wa Kane nibwo abaregwa muri iyi dosiye bose barangije kwiregura, bakazasubira imbere y’urukiko ku wa 7/8 Ukuboza 2020, Ubushinjacyaha butanga imyanzuro yabwo kimwe n’abaregwa, ari nabwo bazamenyesjwa ibihano basabiwe, ubundi urukiko rukazatangaza igihe urubanza ruzasomerwa.

Ubu hari itsinda ry’abantu basaga 31 bari imbere y’inkiko baregwa ibyaha birimo kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, barimo 25 bafatiwe muri RDC barangajwe imbere na Rtd Maj Habib Mudathiru. Abo bahuriza ku kuba barashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Kuva muri RDF kugera muri P5

Muri uru rubanza haregwamo Mudathiru Habib wari major mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse yakunze kugaragazwa nk’umwe mu bari abarimu beza mu masomo ya gisirikare.

Amaze gusezererwa, mu 2013 ngo yerekeje muri Uganda ku mpamvu z’umuryango, ari naho yaje guhurira na Maj Robert Higiro wo muri RNC, amuha ubutumwa bwa Kayumba Nyamwasa ko bafite umutwe wa politiki, ko bashaka no gukora igisirikare cyawo, bityo ko we n’abandi basezerewe mu ngabo bakwishyira hamwe.

Higiro ngo yamugiriye inama yo gushaka ibyangombwa by’impunzi, ko ari bwo yabona umutekano i Kampala, ndetse arabibona, ajyanwa mu nkambi ya Arua hamwe na Capt Sibo Charles, ari naho imigambi yose yacuriwe.

Banogeje umugambi wo kujya mu mashyamba ya Congo, ku wa 20 Nyakanga 2017 Sibo na Mudathiru batoroka inkambi bagera i Mbarara, bafashwa n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Uganda, CMI, gusohoka muri Uganda baciye ku mupaka wa Kikagati, banyura muri Tanzania batunguka mu Burundi, bagendera ku byangombwa by’ibihimbano.

Bwa mbere Rtd Major Habib Mudathiru agezwa imbere y'urukiko, ukuguru kwe kwari gufunzwe n'ibyuma, ubu byavanyweho

Nk’uko ubuhamya bwatangiwe mu rukiko bubigaragaza, ku mupaka w’u Burundi bakiriwe n’abasirikare b’u Burundi barimo Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze.

Babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC. Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Sibo Charles na Major Habib kuri Skype.

Yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakemererwa inzira yo gucishamo amakurutu y’Abanyarwanda bari i Burundi bazabasanga, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi yabo. Mu gushyira mu bikorwa ibyo bemerewe, bagenda ngo bahawe SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito bine by’amasasu ya SMG na sheni eshatu z’amasasu ya NMG.

Imvano y’ifatwa ry’aba barwanyi

Baragiye bagera mu mashyamba ya Bijabo, ndetse Mudathiru yari ashinzwe imyitozo muri uwo mutwe.

Kayumba yaje guhamagara Major Habib kuri telefoni, amusaba ko bahindura aho bakorera, bakava muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butaha inkunga bihagije, ariko kuri Uganda ngo babonaga inkunga ishobora kuba nyinshi n’abarwanyi bakajya bambuka byoroshye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri uwo mugambi, bakoresheje $12000 USD yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura.

Ku wa 19 Mata ngo nibwo bimutse, mu rugendo "rutabahiriye na gatoya" kuko bageze i Masisi bahuye n’ibico byinshi bya FARDC, bararaswa, bamwe barapfa, abandi barafatwa cyangwa bishyikiriza Monusco.

Uko abasirikare ba RDF binjijwe mu mugambi

Mu itsinda riyobowe na Rtd Habib Mudathiru, harimo umusirikare wa RDF watorotse igisirikare witwa Pte Ruhinda Jean Bosco, wasigaye mu mashyamba utarabashije gufatwa.

Mu basirikare bafunzwe harimo Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Abasirikare baregwa gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Pte Muhire Dieudonné ashinjwa kujyana abandi basirikare mu mitwe ikora iterabwoba

Pte Muhire ufatwa nk’ukuriye abandi basirikare bari kumwe, yari umusirikare akorera mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Mu 2017 ngo yibye sheki ya mugenzi we Pte Bunani Jean yo muri Unguka Bank, aza guhamagara uwitwa Cyrille Ndizeye bahurira i Musanze, amuha iyo sheki yujujeho miliyoni 1.9 Frw, barayabikuze nyuma baza kuyagabana.

Pte Muhire wahise atoroka igisirikare, yageze muri Uganda ahabwa ubutumwa bwo gushaka abarwanyi bashya muri FLN ahereye ku bakoranye muri RDF, akagenda abakangurira kwanga igisirikare.

Ngo yakomeje kuvugana n’abandi barimo Corporal Kayiranga Viateur na Pte Igitego Champagnat icyo gihe bari mu butumwa bw’amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo, nabobaje gufatwa, ubu bari imbere y’urukiko.

Ngo yababwiraga ko bazajya bahabwa amafaranga menshi, aho ngo bagombaga guhabwa $5000 yo gusigira imiryango, ndetse ngo yari yarijejwe guhabwa ipeti rya Lieutenant muri FLN.

Ngo yaje no kwegera Caporal Dusabimana Jean Bosco, aho hari n’ikiganiro bagiranye, amwizeza ko azaba amutegereje “umunsi uzumva ko ugiye kuza,” ndetse ko nabona n’abandi benshi cyane yazabazana.

Muri iryo jwi hanumvikana abaza Dusabimana ibirindiro bitandukanye by’abasirikare muri Rusizi, Karongi no ku ruganda rw’icyayi, ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byari bigamije kumenya aho ibirindiro by’ingabo biri, ngo bayifashishe mu bitero.

Iryo jwi Pte Muhire waganiraga na Caporal Dusabimana nawe ubu uri mu rukiko, yaryoherereje Noble Marara wo muri RNC ashaka kumwereka ko bari kumwe kuko ngo yamukemangaga, undi na we ahita arishyira kuri YouTube.

Ni ijwi ryatanze amakuru akomeye, kuko Corporal Dusabimana ku wa 6 Werurwe 2019 yahise atabwa muri yombi.

Dusabimana wari wamaze gufatwa yakomeje kuvugana na Pte Muhire, maze aza kumwumvisha ko yaza kumwambutsa umupaka, akora ku witwa Muhire Pacifique wari umumotari muri Uganda (na we ari imbere y’urukiko), baza gutwara mugenzi wabo bagombaga kujyana muri FLN, bahita bafatwa.

Pte Muhire anashinjwa ko yinjije muri iyo mitwe abandi batabashije gufatwa barimo Pte Ndagijimana Dan na Caporal Mudatenguha Phocas, bo batarafatwa.

Harimo kandi Pte Igitego Champagnat, ngo yahuye na Muhire kuri Facebook, bahujwe na Caporal Kayiranga Viateur bari kumwe mu butumwa i Juba. Pte Muhire ngo yajyaga anaboherereza amafoto y’abayobozi b’u Rwanda babashushanyije, hasi ari inyamaswa hejuru ari umuntu, mu rwego rwo kubangisha abantu.

Icyo gihe ngo Pte Muhire yamurangiye umusivili Nzafashwanimana Richard wari umumotari mu karere ka Burera, wagombaga kumucikisha agatoroka igisirikare. Nzafashwanimana ngo ni we wambukije Pte Muhire Dieudonné acika kuko yamukuye mu karere ka Musanze, amugeza muri Uganda baciye iy’ibusamo.

Hari n’abandi basirikare batorotse barimo Nshimiyimana Dan, Mudatenguha Phocas bambukijwe n’uwo mumotari. Ngo yanambukije umugore n’abana ba Private Muhire n’ab’abo basirikare bandi.

Ibihugu by’abaturanyi byatunzwe agatoki

Haba mu kwiregura kw’abaregwa cyangwa mu kugaragaza ibimenyetso, Umushinjacyaha yagaragaje uburyo inzego za gisirikare za Uganda zafashije abaregwa mu gushakisha ibyangombwa bigizwemo uruhare na Major Johnson, kugeza ubwo Mudathiru na Sibo bajyanwe mu nkambi ya Arua guhishwayo bigizwemo uruhare na Leta.

Ibyo ngo bikanagaragazwa no kuba mu baregwa harimo Abanya-Uganda batatu; Lubwana Suleiman, Katwere Joseph na Desideriyo Fred.

Leta y’u Burundi nayo ishinjwamo uruhare rukomeye kuko harimo umuyobozi mukuru w’iperereza rya gisirikare wakoranye n’abajya muri P5, kandi u Burundi bwagize uruhare mu kubaha ibikoresho nk’intwaro, kubacumbikira no kubafasha gushaka abarwanyi n’inzira ibageza muri RDC.

U Burundi kandi bufite abantu bane muri 25 baregwa, barimo Ndirahira Jean de Dieu, Nsengiyumva Janvier, Minani Jean na Nsabimana Jean Marie Vianney.

Bigeze no kubwira urukiko ko baramutse barekuwe, bahabwa ubuhungiro mu Rwanda.

Byongeye, mu baregwa 25 bafatiwe mu mashyamba, abantu 14 bafashwe bavuze ko binjijwe muri P5 banyuze mu Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri muri Kenya n’umwe muri Malawi.

Benshi muri aba bavuga ko bajyanywe muri RDC bijejwe akazi kabahemba mu madolari
Kuri uyu wa Kane abaregwa bose basoje kwiregura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .