00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku rupfu rw’umunyarwanda waguye i Kabale

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 09:35
Yasuwe :

Leta ya Uganda ikomeje guhisha amakuru y’Umunyarwanda witwa Uwingabire Jean Claude wari ufite imyaka 26, bivugwa ko yishwe n’inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu ariko amakuru y’urupfu rwe agakomeza guhishwa umuryango we ndetse n’abaturanyi be.

Uyu musore yiciwe mu Karere ka Rukiga maze Polisi ya Uganda ijyana umurambo we ku Bitaro bya Kabale, nk’uko abaturanyi b’uyu musore babibwiye umubyeyi we, Sebastian Habimana, uherutse kwirukanwa n’icyo gihugu.

Kuva icyo gihe, nta kintu inzego z’umutekano ziratangariza umuryango w’uyu mubyeyi cyangwa se Leta y’u Rwanda ku bijyanye n’icyabaye intandaro y’urupfu rwe.

Uwingabire yari amaze imyaka umunani atuye muri Uganda, ari naho yakoreraga, akaba umusore w’imico myiza, utari yarigeze ashinjwa ikindi cyaha imbere y’amategeko.

Umubyeyi we yamenye amakuru y’urupfu rw’umuhungu we ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni nk’uko bari basanzwe baganira, ariko akaza kugwa mu kantu yitabwe n’undi muntu, utarazuyaje mu kumugezaho inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhungu we.

Abari baturanye na Uwingabire babwiye umubyeyi we ko batumva uburyo uyu musore utuje, warangwaga no kubaha abantu kandi akagira urugwiro, yaba yishwe, bakemeza ko yazize kuba ari Umunyarwanda, bityo akaba azize umugambi wa Leta ya Museveni wo gucunaguza no kubuza uburenganzira Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruri gukora iperereza ku rupfu rw’uyu musore, ikindi cyemenyetso cyerekana ko inzego nkuru z’igihugu cya Uganda zibifitemo uruhare.

Ikindi kibabaje ni uko nta n’andi makuru ahari ku bijyanye n’uyu musore, ku buryo bitazwi niba akiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabale cyangwa se yarashyinguwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .