Kuva icyo gihe Kayirere ntiyongeye kubona umwana we ukundi, ubu imyaka ibiri irashize. Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Ruhango, ku wa 5 Kanama 2017 nibwo yagiye muri Uganda agiye gushaka akazi, aho yagezeyo agatangira ubucuruzi bw’imyenda yakoreraga mu Gace ka Mubende.
Muri icyo gihe, yari amaze ukwezi abyaye umwana w’umukobwa, amujyana muri Uganda. Yagezeyo, umunsi umwe aza gufatwa arafungwa ashinjwa kutagira ibyangombwa.
Umwana we, Joanna Imanirakiza, yonsaga yamunyazwe ku wa 12 Ugushyingo 2018, ubwo yari afungiye mu Gace ka Kasambya. Polisi ya Uganda yahise itangaza ko umwana yajyanywe mu Kigo cy’imfubyi kizwi nka Glory Land Children’s Home kiri i Mubende ngo yitabweho.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, ku wa 28 Ugushyingo, Kayirere yakatiwe gufungwa ukwezi kumwe, ashinjwa ibyaha bihuriweho by’Abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda, aho bafungirwa binyuranye n’amategeko.
Yafungiwe muri Gereza ya Kaweri mu Karere ka Mubende. Nyuma yo gusoza igifungo cye, yararekuwe ahita asubira aho yafungiwe mbere asaba umwana we. Akihagera yabwiwe ko umwana we yitabye Imana agwa mu kantu cyane.
Abayobozi ba Uganda bahaye Kayirere icyemezo kigaragaza ko umwana we yitabye Imana. Izo nyandiko ariko ziriho raporo yakozwe na muganga ku rupfu rwe ifite umwirondoro yaba amazina n’imyaka bitandukanye.
Mu gihe umwana wa Kayirere yitwa Joanna Imanirakiza, amazina ari kuri izo nyandiko agaragaza ko izina ari irya Rebecca Birungi, umwana w’amezi ane w’undi mubyeyi.
Inzego z’u Rwanda zakoze ibishoboka byose ngo Joanna akurwe muri Uganda binyuze mu nzira za dipolomasi ariko byarananiranye. Muri Gashyantare uyu mwaka mu biganiro byabereye i Gatuna, u Rwanda rwongeye gusaba Uganda kwemerera Kayirere guhura n’umwana we, gusa Uganda yo yahisemo kuruca ikarumira.
Kimwe n’abandi babyeyi bose, Kayirere ntahwema gutekereza no kugira impungenge ku mwana we ndetse iyo atangiye kubivugaho ahita aturika akarira. Ati “Nkomeza kwibaza aho ashobora kuba ari. Ese aragaburirwa, yitaweho ate, ameze neza? Gusa ariko ikinteye ubwoba muri byose, aracyariho?”
Kayirere ntiyakorewe iyicarubozo ku mubiri gusa ahubwo yakorewe n’iryo mu bitekerezo ryo gutandukanywa n’umwana we none imyaka ibaye ibiri atamuca iryera.
Hari abasanga Uganda ikwiye kubaza umupolisi ndetse n’umuyobozi wa polisi i Mubende, batandukanyije umwana na nyina, bakerekana aho bamushyize. Bibaza kandi impamvu ubushotoranyi bwa Uganda bugera n’aho gutandukanya umwana na nyina.
Izindi nkuru wasoma:-Kayirere yamburiwe umwana muri Uganda, ubu abwirwa ko yapfuye abandi ngo yaragurishijwe
Kayirere yitabaje ubutabera ku kibazo cy’uruhinja rwe rwaburiwe irengero muri Uganda

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!