Uganda yasabwe guha impozamarira abanyarwanda yakoreye iyicarubozo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka irenga itatu humvikana ubuhamya bw’abanyarwanda batawe muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko, bagafungirwa ahatazwi ari nako bakorerwa iyicarubozo ryaviriyemo benshi ubumuga budakira abandi rirabahitana.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahaye impozamarira ya miliyoni 268 z’amashilingi, umunyamakuru Andrew Lwanga, kubera imvune yagize ubwo polisi yamukubitaga ari mu kazi ke. Polisi yakubise bikomeye Lwanga mu myaka ishize ubwo yataraga inkuru y’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta.

Ibi byatumye abantu benshi bibaza niba abanyarwanda bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa n’inzego z’umutekano za Uganda, ndetse batanze ibirego, nabo bazahabwa impozamarira nk’iyi.

Kuva mu 2017, amagana y’abanyarwanda muri Uganda yaratesetse kubera politiki yo kurwanya u Rwanda yimitswe na Uganda, binyuze mu gufasha imitwe y’iterabwoba nka RNC, irajwe ishinga no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abasivili b’abanyarwanda bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafungirwa ahatazwi, bakorerwa iyicarubozo. Ikirenze ibyo, ni uko bose nta n’umwe wigeze agezwa mu rukiko ngo aburane ku byo ashinjwa.

Ingaruka z’ibyo bakorewe ni nyinshi. Abenshi bafite ibikomere bidakira mu mitekerereze no ku mubiri, abandi barapfuye “byose biturutse ku mikoranire y’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) na RNC, mu nzozi zabo zo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariko se kuki abasivili b’inzirakarengane ari bo babigwamo?”.

Abanyamategeko bahagarariye abahohotewe na Uganda, kugeza uyu munsi bahugiye ku birego barezemo iki gihugu.

Hari abagize amahirwe yo kurokoka iyicarubozo ry’inkazi bakajugunywa ku mupaka batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), babinyujije ku munyamategeko wabo, Richard Mugisha.

Gusa ariko, nta n’umwe muri bo urahabwa n’igiceri kimwe kubera ibikorwa bakorewe, bose baracyategereje ubutabera bihanganye.

Kuwa 17 Kamena 2019, Esperance Dusabimana n’umugabo we Ezechiel Muhawenimana, bari kumwe na Venant Musoni Hakorimana w’umwarimu, na bo bareze Leta ya Uganda mu rukiko rwa EAC kubahoza ku nkeke, iyicarubozo ndetse no gufungwa binyuranyije n’amategeko.

Muri uwo mwaka kandi, abandi banyarwanda icyenda barimo abashumba ba ADEPR, na Silas Hategekimana waje kwicwa n’iyicarubozo yakorewe muri Uganda, batanze ikirego mu rukiko rwa EAC, basaba impozamarira yo gufatwa no gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ibimenyetso simusiga birahari kuko nk’isuzuma rikorerwa uwitabye Imana ryagaragaje ko Hategekimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha. Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Kuwa 5 Kanama 2019, Moses Ishimwe yatanze ikirego avuga uko yatawe muri yombi binyuranyije n’amategeko, uko yakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda. Ishimwe, ubu arivuza imvune n’izindi ngaruka z’iyicarubozo yakorewe na CMI afungiwe i Mbuya. Aba bose kimwe n’abandi benshi basabye impozamarira.

Umunyamategeko Mugisha, avuga ko uburenganzira bwa muntu bw’abakorewe ibikorwa bya kinyamaswa muri Uganda butubahirijwe kandi ko binyuranyije cyane n’amasezerano ashyiraho EAC ndetse n’isoko rusange, aho yemera urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu bigize umuryango.

Akomeza avuga ko rero abahohotewe bakwiye ubutabera n’impozamarira ndetse ababuze ubuzima, imiryango yabo ikishyurwa.

Nyiramwiza Pascaline, umwe mu bakorewe iyicarubozo na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .