Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 176 bari bafunzwe [Yavuguruwe]

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 176 bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza zaho, agaragaza ko ari intambwe nziza mu gusubiza ku murongo umubano wari umaze igihe utameze neza.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Inama iheruka guhuza abakuru b’ibihugu byombi yabereye ku mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare, yitabirwa n’abahuza muri ibi biganiro aribo abakuru b’ibihugu bya Angola na RDC.

Icyo gihe yasabye Uganda ko mu kwezi kumwe igenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye Guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.

Abayobozi bombi bemeranyije kandi kurekura abaturage bari bafunzwe kuri buri ruhande, ndetse hanasinywa amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Uganda.

Dr Biruta yavuze ko kubera icyorezo cya Coronavirus, inama zari ziteganyijwe zahagaze ariko ko hari kurebwa uburyo nk’inama za komisiyo zihuriweho n’ibihugu byombi ziga ku buryo bwo gushaka ibisubizo zaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Tumaze iminsi tuvugana na Uganda, tumaze iminsi tuvugana na Angola, tureba n’uburyo twakoresha ikoranabuhanga muri iki gihe inama zikaba, turashaka uburyo inama ya komisiyo yaba.”

Yavuze ko hari Abanyarwanda bagiye kurekurwa na Uganda bagera ku 176, ko mu cyumweru gitaha aribwo bazasohorwa muri gereza.

Ati “Dushobora kubyubakiraho tukajya mu cyerekezo cyiza. Turavugana umunsi ku wundi [...] Irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda ni ikimenyetso cyiza ariko twakora byiza kurushaho.”

Ntabwo hasobanuwe icyo Uganda yagendeyeho ifata umwanzuro wo kurekura aba Banyarwanda, niba yarasanze nta mpamvu zituma bafungwa [nta byaha bibahama] cyangwa niba bishingiye ku biganiro bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi mu gukemura amakimbirane amaze imyaka igera kuri itatu.

Ati “Twabonye lisiti y’Abanyarwanda bazarekurwa muri gereza za Uganda, turi kugenzura ngo turebe niba bari barahamwe n’ibyaha [...] turacyareba ngo tumenye uburyo bari barafashwe.”

Uganda yaherukaga kurekura Abanyarwanda 13 ku wa 18 Gashyantare, bakuriweho ibyaha bishingiye ku byo ibihugu byombi byemeranyijeho mu masezerano ya Luanda.

Dr Biruta yavuze ko muri iki gihe mu mubano w’u Rwanda na Uganda hari ibimenyetso bigaragaza ibintu bitandukanye, aho hakiri ibikorwa bibi byo gufata Abanyarwanda n’ibindi bimenyetso byiza by’abashobora kurekurwa.

Yabigarutseho abajijwe ku biherutse gutangazwa n’umuhungu wa Museveni, Muhoozi Kainerugaba wifashishije urubuga rwa Twitter maze agashyiraho ifoto iriho Perezida Kagame na Madamu ndetse na Museveni n’umugore we, akayiherekeresha amagambo avuga ko “umubano w’u Rwanda na Uganda urenze umubano usanzwe w’ibihugu” kuko “turi umuryango umwe”.

Dr Biruta ati “Ku ruhande rumwe hari izo mvugo zo kuri twitter, ku rundi hari Abanyarwanda batabwa muri yombi ariko na none hari Abanyarwanda bashobora kurekurwa ahari mu cyumweru gitaha [...] icyo twavuga ni uko hari uburyo bwo kujya imbere ushingiye kuri izo mvugo.”

“Rimwe na rimwe izi mvugo z’abayobozi bakomeye wibaza niba ari imvugo zemewe z’aho leta ihagaze cyangwa niba ari iz’abantu ku giti cyabo, kuko ushobora kumva izo mvugo uyu munsi ejo ukabona izindi z’uwundi muyobozi ujya mu kindi cyerekezo.”

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aherutse gutangaza ko mu gihe Coronavirus izaba itakiri ikibazo, hazafatwa umwanzuro wa nyuma w’ibibazo bimaze igihe kinini mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBS, Museveni yatangaje ko akiri mu biganiro n’abahuza mu rugendo ruganisha ku kubona igisubizo kirambye cy’ikibazo.

Ati “Turavugana, tuvugana na Guverinoma ya Angola na RDC. Twagombaga kugira indi nama ariko Coronavirus irabyitambika. Iyo yagombaga kuba inama ya nyuma. Mu gihe Coronavirus irangiye tuzasubukura.”

Museveni yakomeje avuga ko yizeye neza ko nyuma ya Coronavirus, ibibazo bizakemuka kuko ngo igihugu cye kidafitanye ibibazo n’ikindi icyo aricyo cyose, yewe n’u Rwanda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, yavuze ko hari Abanyarwanda 176 bazarekurwa na Uganda mu cyumweru gitaha
Dr Biruta yavuze ko irekurwa ry'aba Banyarwanda ari ikintu cyiza cyakubakirwaho umubano mwiza w'ibihugu byombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 15 Gicurasi 2020. Cyanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh
Umunyamakuru Berna Namata wa The East African akurikiye ikiganiro
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru bake mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .