Uganda: Batatu barimo umupolisi bajyanywe mu nkiko bazira kugambanira umucuruzi bamwita maneko w’u Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Umuturage wo muri Uganda yajyanye mu nkiko abantu batatu aribo Sulah Nuwamanya, Prossy Bonabaana na Godfrey Chebet, abarega ibyaha birimo kumuharabika, ubwo bamenyeshaga inzego z’umutekano ko ari maneko y’u Rwanda ndetse ko atunze imbunda, agafungwa azira ubusa.

Mu kirego Henry Mugisha yatanze binyuze ku banyamategeko ba MS Kigenyi – Opira and Company Advocates, cyashyikirijwe Urukiko Rukuru ku wa 16 Nyakanga, yavuze ko bamuhimbiye ibirego agafungwa, nyuma y’iperereza bigaragaza ko arengana, ariko abantu bose bakoranaga ubucuruzi batangiye kumwishisha bamufata nk’umwanzi w’igihugu.

Amazina Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana yakunze kugarukwaho cyane mu biganiro ku mubano w’u Rwanda na Uganda, nk’abantu bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bigambiriye guhungabanya umutekano warwo no gushaka kuruhindanya isura, binyuze mu muryango bari barashinze, Self-Worth Initiative.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko, Mugisha arega bariya batatu ko bamwise Umunyarwanda, ko ari intasi y’u Rwanda kuri Uganda, ko atunze imbunda kandi ibyo byose atari ukuri, ndetse ngo agira uruhare mu bikorwa by’ubutasi muri Uganda, icyaha gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu cyangwa gufungwa burundu.

Abanyamategeko banditse ko “ibyo byose byanditswe ndetse bigatuma afungwa, izina rye n’uburyo yafatwaga byarahungabanyijwe cyane mu maso y’abaturage ubu bamufata nk’umwanzi w’igihugu.”

Bavuga ko kumugambanira kwatangiye mu gihe bari basangiye ubucuruzi binyuze mu kigo Lloyd FX, Sulah Nuwamanya na Prosy Bonabaana na Mugisha bakaba abanyamigabane bacyo. Ibibazo byakuze ubwo mu nama yo ku wa 23 Werurwe 2020, uwatanze ikirego yababazaga ku irengero rya $35 000 y’ikigo.

Ngo ku wa 27 Werurwe 2020, Nuwamanya, Bonabaana n’uregwa wa gatatu witwa Chebet Godfrey usanzwe ari n’umupolisi muto, binjiye mu biro bya Mugisha batwara ibitabo by’imari by’ikigo, baniba $2500, atanga ikirego mu rukiko n’ubu kigikurikiranwa.

Ngo bamaze kumenya ko ibyo bakoze bitemewe, batangiye kumutera ubwoba ko nadahagarika ibyo birego bazamutanga mu nzego z’umutekano ko ari Umunyarwanda uneka muri Uganda, kandi bazi ko ari umuturage w’icyo gihugu wubahiriza amategeko.

Ku wa 30 Werurwe yaje gufatwa n’abarimo Chebet, afungwa amasaha arindwi kandi babizi ko arengana. Yaje kongera gufungwa ararekurwa, aza kongera guhamagazwa n’Urwego rwa Gisirikare Rushinzwe Ubutasi (CMI), afungwa ku nshuro ya gatatu hagendewe ku birego bya Nuwamanya na Bonabaana, ko ari maneko, mu gihe cy’iminsi icyenda.

Ikirego gikomeza kiti “Uregwa yatwawe mu modoka yambaye amapingu anafunzwe mu maso, ajyanwa iwe acunzwe n’abasirikare benshi kubera gusa ko abamutanze babwiye CMI ko uwatanze ikirego atunze imbunda n’ibindi bikoresho bya ba maneko.”

CMI ngo yasatse urugo rwe, ifatira flash discs ebyiri, telefoni ebyiri na mudasobwa. Nyuma y’amaperereza ngo ibimenyetso byarabuze, arekurwa nta mananiza ndetse asubizwa ibye byari byafatiriwe.

Ikirego kivuga ko abaregwa bayobeje inzego z’umutekano bazi ko ibyo bavuga ari ibinyoma, ariko bashaka guteza umuntu uburibwe, kumutoteza mu buryo bw’ibitekerezo no kumusiga icyasha.

Uwatanze ikirego mu byo yasabye harimo n’indishyi zirimo miliyoni 135 z’amashillingi ya Uganda yahombye ubwo yari afunzwe mu gihe cy’iminsi 36 adafite igikoresho cye mu bucuruzi (mudasobwa), n’impozamarira ya miliyoni 200 z’amashillingi, bikiyongeraho kumusaba imbabazi binyuze mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Amakuru avuga ko Sulah Nuwamanya yabaye umunyamakuru wa The New Times Publications, yize mu Rwanda ndetse afite n’indangamuntu y’u Rwanda, nubwo yari Umunya-Uganda, aza kwinjira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano warwo no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Kuva mu myaka ishize, Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri icyo gihugu. Iyo nkubiri yagiye inibasira bamwe mu Banya-Uganda bazizwa kuba Abanyarwanda, nta n’aho bahuriye narwo.

Hahise hitabazwa ibiganiro birimo n’ibihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola nk’abahuza, ariko ntabwo biratanga umusaruro.

Kuva byatangira, u Rwanda rwakomeje gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya n’abandi, byose bishyigikiwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta Self-Worth Initiative.

Mu biganiro byabaye ku wa 4 Kamena 2020 mu buryo bw’ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko uwo muryango wambuwe uburenganzira bwo gukora, bikorwa ku wa 12 Werurwe 2020 ndetse bitangazwa ku mugaragaro mu igazeti yo ku wa 16 Werurwe 2020. U Rwanda rwabimenyeshejwe ku wa 17 Werurwe 2020.

Hari amakuru ko ibirego bikomeje kwisukiranya kuri Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana, ku buryo bashobora gutabwa muri yombi mu minsi mike.

Prossy Bonabaana akomeje kugira uruhare mu bikorwa byibasira Abanyarwanda
Nuwamanya yavuzwe kenshi mu bikorwa bihungabanya umubano w'u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .