David Ssengozi w’imyaka 21 (wiyise Lucky Choice) na Isaiah Ssekagiri w’imyaka 28 bafungiye muri Gereza ya Kigo ndetse byitezwe ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo ari bwo bitaba urukiko ngo baburane kuri birego bashinjwa birimo gukwirakwiza imvugo z’urwango n’amakuru agamije kugirira nabi umuryango wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’abahanzi bakorana n’ishyaka NRM riri ku butegetsi.
BBC yanditse ko ubwo bari mu rukiko ku wa Mbere bombi bahakanye ibyo baregwa. Bareganwa kandi na Julius Tayebwa na we wagejejwe imbere y’urukiko urubanza rugasubikwa agasubizwa muri gereza.
Umushinjacyaha abashinja gushyira ku rubuga rwa TikTok amashusho “atesha agaciro, anakangurira kugirira nabi umuryango w’umukuru w’igihugu n’abandi bantu”.
Umucamanza yafashe icyemezo cy’uko bakomeza gufungirwa muri Gereza ya Kigo nyuma y’uko Polisi yemeje ko bagikora iperereza kuri ibi birego.
Muri Nzeri 2024, Umuvugizi wa Polisi, Rusoke Kituuma yaburiye abantu bavuga nabi Perezida Museveni ko ari icyaha, anahamya ko umuntu ukoresha TikTok uzwi nka Lucky Choice bari kumukoraho iperereza, binarangira atawe muri yombi.
Ntabwo haramenyekana amashusho yatumye aba bantu bakurikiranwa ariko kuri konti yitwa LuckyChoice70 hari amashusho yashyizweho avugwamo umuryango wa Perezida Museveni, humvikanamo kubatuka hakoreshejwe imvugo nyandagazi.
Muri Nyakanga 2024 umusore w’imyaka 24 yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu azira gutuka Perezida Museveni n’umuryango we binyuze mu mashusho yashyize kuri TikTok. Uyu musore yemeye icyaha anasaba imbabazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!