Uganda: Amb. Mugambage yahamagariye ibihugu bicumbikiye abakoze Jenoside kubata muri yombi

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 14 Mata 2019 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yibukije ko u Rwanda rwatanze impapuro zita muri yombi abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kugeza ubu hakaba hari ibihugu bimwe bitarabata muri yombi ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Kuri uyu wa Gatandatu Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Uganda, bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rw’ahitwa Lambu muri Masaka, ahashyinguwe imibiri irenga ibihumbi bitatu.

Muri rusange muri Uganda hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ibihumbi 10, ikaba iri mu nzibutso eshatu arizo Lambu, Ggolo na Mpingi.

Iyi mibiri yageze muri Uganda ubwo abicanyi bakoraga Jenoside, abishwe bakanagwa mu mugezi w’Akagera ari nawo wabagezaga mu Kiyaga cya Victoria muri Uganda.

Kugeza ubu kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda nibyo bihugu bya mbere ku Isi byihishemo benshi mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda igaragaza ko muri RDC habarizwa abakekwaho Jenoside 372, naho muri Uganda hari abantu 260. Malawi niyo iza ku mwanya wa gatatu n’abantu 46.

Abashakishwa bari muri ibyo bihugu uko ari bitatu ubateranyije baruta abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe hirya no hino ku Isi.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside no kwifatanya n’abarokotse ariko hanarwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze kandi ko uyu ari umwanya wo kwibutsa Isi ko Abanyarwanda ubwabo aribo bafashe iya mbere bahagarika abicanyi ndetse banagira n’uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaje ko abana b’u Rwanda bari muri FPR-Inkotanyi iyobowe na perezida Paul Kagame aribo bafashe iya mbere baharika Jenoside, mu gihe umuryango mpuzamahanga warebaraga ubwo yashyirwaga mu bikorwa no mu gihe yategurwaga.

Ambasaderi Mugambage kandi yibukije ko kugeza ubu u Rwanda rwatanze impapuro zo guta muri yombi abasize bakoze Jenoside ariko hakaba hari ibihugu bitabyubahiriza.

Yagize ati “Bamwe mu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside baracyari hirya no hino ku Isi, inzego z’ubutabera mu Rwanda zatanze impapuro zibata muri yombi ariko ahenshi ntabwo byashyizwe mu bikorwa, hakenewe imbaraga kugira ngo aba bantu bagezwe imbere y’ubutabera.”

Yagaragaje inzira zagejeje u Rwanda kuri Jenoside zirimo ivangura, ariko anagaragaza uko abanyarwanda bifatiye umwanzuro wo kwishakamo ibisubizo biciye nko mu Bunzi,Umuganda, gahunda y’Imihigo, Ubudehe n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza