00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Akurikiranyweho kwigana umukono w’umugore wa Perezida Museveni

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 September 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Umugabo wo muri Uganda yatawe muri yombi ndetse afungwa by’agateganyo, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira umukono w’umugore wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, Janet Kataaha Museveni.

Uwatawe muri yombi ni Niwamanya Kenneth w’imyaka 24 ufite umuryango avuga ko wita ku iterambere ry’urubyiruko wwa UMOJA Youth Development Initiative Uganda.

Niwamanya yagaragaye mu Rukiko rwa Buganda kuri uyu wa 04 Nzeri 2024.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niwamanya yagerageje kugaragaza Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo, nk’umuyobozi w’umuryango yashinze kugira ngo agere ku byo yifuzaga.

Byatumye akora inyandiko mpimbano akazandikira abantu batandukanye barimo n’ibigo bya leta, akaziherekesha umukono mpimbano wa Janet Museveni.

Ubushinjacyaha bumurega ko yagerageje gukoresha izo nyandiko asaba amafaranga inzego zitandukanye kugira ngo abone amafaranga ayo guteguza ibirori yagombaga gukorera ahitwa i Kalolo.

Kalolo iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ni ahantu hategurirwa ibirori bitandukanye ku buryo udafite mu mufuka habyibushye utabasha kuhigondera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niwamanya yanditse ibaruwa ku wa 22 Kanama 2023 igaragaza ko ari Minisitiri Janet Museveni wayanditse, inyandiko igaragaza ko yandikiwe kuri iyo minisiteri, ukekwa ashaka kubeshya abantu ngo abone izo ndonke.

Ni icyaha Niwamanya ahakana yivuye inyuma.

Perezida w’iburanisha Ronald Kaviizi Kayizi yabwiye Niwamanya ko nubwo afite uburenganzira bwo gusaba gukurikiranwa adafunzwe, azakomeza gufungwa kugeza ku wa 23 Nzeri 2024, kuko nta cyizere gihari ko aramutse arekuwe yagaruka kuburana.

Niwamanya Kenneth akurikiranyweho icyaha cyo kwigana umukono wa Janet Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .