00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda Airlines igiye gutangiza ingendo Entebbe-Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 10:17
Yasuwe :

Sosiyete y’indege ya Uganda Airlines yatangaje ko igiye gutangiza ingendo zihoraho zizahuza Umujyi wa Entebbe muri Uganda na Kigali mu Rwanda, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo no kongera amahitamo ku bagenzi bakoresha ingendo zo mu karere.

Uganda Airlines yatangaje ko izi ngendo zizatangira ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho indege zizajya ziva Entebbe zerekeza i Kigali buri munsi.

Iyi sosiyete kandi yatangaje ko izatangiza ingendo zijya i Accra muri Ghana guhera ku wa 27 Ukwakira 2026, zikazajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru.

Ni icyemezo gikubiye mu butumwa Uganda Airlines yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

Yavuze ko izi ngendo nshya zigamije guha abagenzi amahirwe menshi yo gutembera no koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu bya Afurika.

Kwinjira kwa Uganda Airlines ku isoko ry’ingendo za Entebbe-Kigali byitezweho kongera ihiganwa kuri iyi nzira isanzwe ikoreshwa cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Itangizwa ry’iyi nzira riri mu mugambi wa Uganda Airlines wo kongera imijyi ijyamo no gushimangira uruhare rwayo mu guhuza ibihugu bya Afurika.

Iyi sosiyete yatangaje ko gutangiza ingendo zijya i Kigali na Accra ari igikorwa kigamije kongera amahitamo ku bagenzi ndetse no guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’uturere dutandukanye twa Afurika.

Uganda Airlines ni sosiyete y’indege ya Leta ya Uganda yashinzwe mu rwego rwo gusubizaho ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere by’igihugu nyuma y’uko Uganda Airlines ya mbere yari yarahagaritse imirimo mu 2001.

Iyi sosiyete nshya yatangiye ibikorwa mu 2019, igamije guhuza Uganda n’ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ingendo z’abantu. Kuva yasubukura ibikorwa, Uganda Airlines yakomeje kwagura aho igera, yongerera abagenzi amahitamo ndetse ishyira imbaraga mu kongera uruhare rwa Uganda mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Uganda Airlines igiye gutangiza ingendo Entebbe-Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages