Mu cyumweru gishize nibwo ikirego cy’uburyo Abanyarwanda bakomeje gufungwa nta mpamvu, gusubizwa mu gihugu binyuranye n’amategeko kandi abafashwe bagakorerwa iyicarubozo, cyashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda n’uhagarariye urubyiruko, Anna Adeke.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Obiga Kania, akaba n’Umudepite yijeje ko azagira icyo akora kuri icyo kibazo, byose bikaba nyuma yo gukora isuzuma.
Aron Kiiza wunganira mu mategeko Abanyarwanda bari muri Uganda yavuze ko abafashwe benshi bafungiwe muri gereza za gisirikare za Makenke na Mbuya, mu gihe abandi babiri bagaruwe mu Rwanda muri Kanama 2018.
Yabwiye KFM ko Abanyarwanda 10 bafunzwe mu buryo bubi muri gereza, ndetse binavugwa ko bakorerwa iyicarubozo n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza, CMI, kandi bangiwe gufungurwa by’agateganyo.
Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ngo gisobanuze iby’iki kibazo ariko ntibyakunda.
Ibi ariko bikurikiye umubano utameze neza uri hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse kuva mu mwaka ushize Abanyarwanda bagiye bafatirwa mu mikwabo itandukanye bagahita bahambirizwa igitaraganya, abandi bagafungwa.
Uganda kandi yashyizwe mu majwi ku bufasha iha abari mu mutwe wa RNC bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Abarenga 30 baherutse gufatwa bajyanywe mu myitozo ya gisirikare y’uyu mutwe, bashaka kunyura muri Tanzaniza n’u Burundi ngo bakomereze muri RDC.
Gusa baje kugezwa imbere y’urukiko, barekurwa mu buryo bw’uburiganya, aho bivugwa ko RNC yatanze ruswa.
TANGA IGITEKEREZO