00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abantu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umusirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo babiri bafitanye isano n’igitero cyabaye ku wa Kane mu gace ka Jinja, aho abantu bitwaje intwaro bishe umusirikare umwe, bakiba n’imbunda ebyiri.

Icyo gitero cyagabwe ahazwi nka Gaddafi Barracks ku birindiro by’ingabo za Uganda.

Saa Tatu z’umugoroba nibwo icyo gitero cyagabwe aho abashinzwe umutekano basakira mbere yo kwinjira muri icyo kigo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yavuze ko uwo musirikare wapfuye ari uwitwa Sgt. Eyamu Simon Peter wari ufite imyaka 45 y’amavuko.

Abakekwa batawe muri yombi barimo umwe utari ufite intwaro wasanzwe yihishe mu muferege w’amazi ku muhanda. Imbwa zifashishwa n’abapolisi mu gusaka ni zo zamutahuye.

Polisi yataye muri yombi kandi undi musirikare wari uri ku burinzi hamwe n’uwishwe ariko akaza kumuta wenyine aho basakira avuga ko agiye ku isoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .