Udupfukamunwa miliyoni esheshatu tuzakorwa n’inganda zo mu Rwanda mu byumweru bibiri

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Mata 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Inganda 26 zo mu Rwanda zahawe uburenganzira byo gukora udupfukamunwa, mu gihe cy’ibyumweru bibiri zizaba zimaze gushyira ku isoko uturenga miliyoni esheshatu, aho byitezwe ko ukwezi kuzajya gushira zimaze gukora miliyoni zirenga icumi.

Amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa agamije kugabanya ikwirakwira ry’udukoko dushobora kwanduzanya hagati y’umuntu urwaye Coronavirus n’utayirwaye.

Ku wa 17 Mata ubwo byari bimaze gutangazwa ko buri munyarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, cyahise gitangaza urutonde rw’inganda 26 zemerewe gutangira kudukora ku buryo ku isoko hashyirwa n’udushobora kuba twameswa.

Ku isoko, nta gapfukamunwa kagomba kurenza amafaranga 600 Frw ariko igiciro cyagenwe ni amafaranga 500 Frw.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles yavuze ko inganda 26 zatangiye ariko ko zishobora kwiyongera, ku buryo mu byumweru bibiri, hazaba hamaze gukorwa udupfumunwa miliyoni esheshatu, hanyuma mu kwezi hakaba hamaze gukorwa uturenga miliyoni 10.

Ati “Twaganiriye n’abacuruzi bose, tuganira ku bushobozi buri ruganda rufite. Nk’ubu mu byumweru bibiri bazaba bamaze gukora miliyoni esheshatu z’udupfukamunwa, ku buryo mu kwezi kumwe konyine, bazaba bamaze gukora udupfukamunwa turenga miliyoni 10, bivuge ko nta kibazo kizaba.”

Dr Karangwa yagaragaje ko hari ibihugu bituranye n’u Rwanda byatangiye kugaragaza ko bidukeneye, “nka Goma na Bukavu batangiye gusaba”, ku buryo izo nganda zizongererwa ubushobozi ku buryo nta mpungenge abantu bakwiye kugira.

Abaturage batandukanye bagaragaje ko amafaranga 500 Frw agura agapfukamunwa kamwe ari menshi. Dr Karangwa avuga ko hari abashobora kutabona ayo mafaranga ariko ko nabo leta ishobora kubafasha bakagaherwa ubuntu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko nk’abaturage badafite ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa, bashobora kuba bafashwa n’abifite uretse ko na leta izakomeza kubigiramo uruhare.

Ati “Hari abantu bafite ubushobozi bwo kuba banagura twinshi bagaha abandi, abo twabasaba kubishyiramo imbaraga. Hakaba n’abandi uzasanga bakeneye ubufasha bwisumbuyeho ku zindi nzego zibishinzwe […] kuri wa wundi utazabona ya mafaranga 500 Frw ari nawe uyu munsi leta iri gufasha, uretse n’agapfukamunwa ntabwo aricyo kintu gikomeye azaba afashijwe hari n’ibindi iri gufasha ku bantu badafite ubushobozi.”

Nk’agapfukamunwa gakoze mu gitambaro, umuntu ashobora kukikorera ariko agendeye ku mabwiriza yatanzwe agena uko gakwiriye kuba kameze. Ariko Dr Karangwa yavuze ko icyo gihe ugakora hari ibintu bya ngombwa byinshi yirinda.

Atanga urugero yagize ati “ushobora gufata nk’umwenda utuma igihe uhumeka hari utuntu tujya mu mwuka uhumeka, ibyo bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi, ikindi ushobora gufata umwenda urimo udukoko tukagutera indwara zikomeye cyane mu bihaha, ni yo mpamvu dukangurira abanyarwanda kugira ngo n’ushaka kubikora akurikize amabwiriza.”

Ibitambaro bikorwamo udupfukamunwa birimo ibikoze mu ipamba, Polyester na Polypropylene kuko aribyo bizwi ho ko bishobora guhagarika umukungugu ku kigero cya 50%.

Hashyizweho amabwiriza ajyanye no gukora no gukoresha udupfukamunwa
Umuntu asabwa kwirinda gutiza mugenzi we agapfukamunwa, kandi akatameswa kakajugunywa nyuma y'amasaha atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .