Udupfukamunwa miliyoni 1.6 tumaze gukorwa n’inganda zo mu Rwanda twatangiye kwegerezwa abaturage

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Mata 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Udupfukamunwa miliyoni 1.6 nitwo tumaze gukorwa n’inganda zo mu Rwanda, zabiherewe uburenganzira, utugera kuri miliyoni kuri uyu wa Mbere turi bugezwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo abaturage bakomeze kwirinda Coronavirus.

Hashize icyumweru inganda 22 zo mu Rwanda zihawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa, zikaba zariyemeje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri zizaba zimaze gushyira ku isoko uturenga miliyoni esheshatu, aho byitezwe ko ukwezi kuzajya gushira zimaze gukora miliyoni 12.

Amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa agamije kugabanya ikwirakwira ry’udukoko dushobora kwanduzanya hagati y’umuntu urwaye Coronavirus n’utayirwaye. Ku wa 17 Mata byatangajwe ko buri munyarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), cyatangaje ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru udupfukamunwa n’amazuru twakorewe mu Rwanda twatangiye kugera hirya no hino mu ntara, haherewe mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze n’utundi tugakikije.

Umuyobozi w’agateganyo wa FDA, Karangwa Charles, avuga ko hari rwiyemezamirimo wafashe isoko ry’abadukora bose kugira ngo ajye atwohereza mu gihugu.

Ati “Ejo hamaze gutangwa ibihumbi 360 hirya no hino mu gihugu ariko byatangiriye mu ntara y’amajyaruguru. Uyu munsi ndibaza ko utugera hafi kuri miliyoni tuba twageze hirya no hino mu gihugu kugira ngo abantu tubagereho”.

Karangwa avuga ko udupfukamunwa tumaze gukorwa n’abahawe ibyangombwa byo kudukora dukabakaba hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 600, ariko batangiye gukorana ibakwe kugira ngo bashobore gukora bwinshi cyane.

Ati “Tukibaza ko mu byumweru bibiri biri imbere nk’uko bari babyiyemeje bazaba bamaze gukora miliyoni esheshatu, mu kwezi bakaba bagejeje kuri miliyoni 12, bikaba bizafasha abantu kwikingira bakoresheje udupfukamunwa”.

FDA ivuga ko utu dupfukamunwa n’amazuru twujuje ubuziranenge kuko tuba dufunze mu kantu ku buryo udashobora kugakoraho ngo ube wakipima. Ikindi kandi ni uko kaba kanditseho ikigo cyagakoze.

Karangwa avuga ko mbere ibigo byadukoraga byari 22 ariko ku wa Gatanu hagiyeho ibindi bigo esheshatu bikaba bigeze kuri 28.

FDA irimo gukorana n’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze kugira ngo harebwe uko udupfukamunwa dusanzwe ku isoko twavaho kugira ngo tutazavaho duteza ibibazo Abanyarwanda kubera ubuziranenge.

Igiciro cy’agapfukamunwa ntabwo kirenga 600Frw yabaye menshi ariko ubundi igiciro ni 500Frw. Ducururizwa gusa ahantu hari isuku nko muri farumasi, muri Supermarkets zimwe na zimwe, kuri Poste de Sante n’ahandi hari isuku ariko habanje kwemezwa n’Ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa.

Inkuru bifitanye isano: Udupfukamunwa miliyoni esheshatu tuzakorwa n’inganda zo mu Rwanda mu byumweru bibiri

- Impamvu kwambara udupfukamunwa byabaye ibya buri wese aho guharirwa abaganga

Inganda zikora udupfukamunwa mu Rwanda zavuye kuri 22 zigera kuri 28

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .