Ubwunganizi bwakozwe n’abazi kuvuga batize amategeko, ibyishimo n’umubabaro w’Abavoka: Ikiganiro na Me Gatera

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko Gatera Gashabana, umwe mu bamenyekanye cyane kubera kuburana imanza zinyuranye kandi zikomeye, yagarutse ku kazi amazemo imyaka myinshi nk’umwavoka, anakomoza ku byishimo n’umubabaro by’umwunganizi mu mategeko igihe uwo yunganira atsinze urubanza cyangwa agatsindwa akanakatirwa.

Gashabana wakuye impamyabumenyi mu by’amategeko i Kinshasa muri Repubulika ya Demorasi ya Congo mu 1985, yunganiye abantu bashinjwa ibyaha bikomeye nka Ingabire Victoire, Adeline Rwigara, Pasiteri Jean Uwinkindi, Abayoboke ba FDU Inkingi bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi n’abandi.

Mu kiganiro ISOOKO cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, Me Gashabana yavuze ko kimwe mu bishimisha umwavoka ari ukubona umukiliya we uregwa ibyaha bikomeye agirwa umwere, ariko akababazwa n’uko hari abafite imyumvire iciriritse yo gufata abunganira abaregwa ibyaha bikomeye nk’abanzi b’igihugu.

Uretse abantu banyuranye bakekwaho ibyaha bagiye baburanira mu Rwanda, Me Gashabana yanunganiye abaregwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baburaniye mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga i Arusha.

Ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kunganirwa, akagira ubwunganizi busesuye imbere y’inkiko n’izindi nzego za Leta zifata ibyemezo.

Me Gatera avuga ko ubwunganizi ari umwuga wo hambere ndetse unagarukwaho mu mateka ya Bibiliya aho nko mu nyandiko Pawulo yandikiraga Abakorinto yababwiye ati "Bana banjye ndabandikira ibi kugira ngo ntimuzakore icyaha kandi mu gihe umwe muri mwe azaba yagikoze, dufite umu-avoka imbere y’Imana data. Uwo mu-avoka ni Yesu Kirisitu.”

Uyu munyamategeko asobanura ko igihe Imana yoherezaga Yesu mu Isi kwari ukugira ngo yuzuze inshingano zo gufasha abanyabyaha. Ati “Bityo rero akaba yarahawe inshingano z’umwavoka. Ni ibintu byatangiye kuva na kera.”

Me Gatera avuga ko muri ibyo bihe byo ha mbere abantu baba abavoka akenshi babaga bagomba kuba barangwa no kuba bazi kuvuga neza kandi imvugo igararagaza ko babasha kuvuganira abandi, ariko ubu hari ibindi byiyongeraho.

Ati “Avoka asabwa no kumenya kwandika, gusesengura ibyo umugana amubwiye. Asabwa no kugaragaza ingingo nyakuri yagirira akamaro uwo yunganira kandi si ngombwa ko abivuga amaze amasaha abiri avuga. Agomba kugaragaza ingingo, ikibazo cy’umukiliya we noneho mu kubihuza akaba yashobora kumvisha umucamanza bifite ishingiro kandi bishingiye ku kuri.”

Mu 1930 hashyizweho itegeko rishyiraho urugaga rw’abavoka muri Congo, Rwanda-Urundi rikoreshwa ku bijyanye n’inyungu z’abakoloni naho abaturage bagahabwa ubutabera bugendeye ku muco.

Icyo gihe abavoka benshi bifashishwaga mu karere babaga baturutse muri Congo no mu Burundi. U Rwanda rumaze kugira ubwigenge hakurikiyeho itegeko rifite ingingo zirmo ivuga ko hazashyirwaho urugaga rw’abavoka, rukareba ibyo kunganira abantu mu nkiko.

Gusa iby’urwo rugaga rwatangajwe mu 1963 byaheze mu magambo no mu nyandiko ntirwashyirwaho, nyuma Minisitiri w’Ubutabera wariho mu 1984, Me Munyemana Jean Marie Vianney yashyizeho urwego rw’abunganizi mu by’amategeko.

Uru rwego rwari rugizwe n’umuntu wese uzi gusoma no kwandika kandi uzi kuvuga neza ariko abanje kubihererwa ikarita na Minisitiri w’Ubutabera gusa. Urwo rwego rwakomeje gukora kugera mu myaka ya 1994 ariko imbogamizi zikaba ku kuba bashyirwaho na Minisitiri w’Ubutabera kandi bagomba kunganira abaturage.

Gusa nyuma hari bamwe bagiye biga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda biziba icyuho cy’ubumenyi bucye mu banyamategeko b’icyo gihe kubera ko babaga biganjemo abatarayize.

Gashabana ati “Hari aho byagiye biba ibara [kubera imanza zaciwe n’abatarize amategeko] ariko kubera abo bantu bayize hagiye habamo ibyemezo bifite ishingiro. Hari n’abacamanza bari barize neza kandi bafite ubunararibonye buhagije ku buryo ntavuga 100% ko ibyakorwaga byose byari bibi.”

Isano y’umwavoka n’uwunganirwa

Inshuro nyinshi abantu bakunze kumva umwavoka yunganira umuntu abantu bibaza ko akwiye gucumbikirwa muri Gereza kubera ibimenyetso bifatika bimuhamya icyaha.

Ibi ariko ngo ntibimwambura uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga ryo kubona ubwunganizi igihe cyose akurikirwa n’ubutabera cyangwa urundi rwego rw’umutekano.

Icyo gihe uwo muntu aba agomba gushyirirwaho umu-Avoka yaba atabashaka bakabamushyiriraho ku ngufu mu nyungu z’ubutabera.

Me Gatera avuga ko umwavoka agomba kubanza kuganira n’uwo yunganira ku birego aregwa, yasanga hari ibyo atashobora kumufasha kuburana ahakana, akamushishikariza kuburana yemera icyaha kugira ngo agabanyirizwe icyaha.

Ati “Ibisabwa ku mu avoka ni ukugira ubwigenge atari umukiliya ugutegeka, ibyo ureba ni ukumenya niba uburenganzira bwe bwubahirijwe.”

Indahiro y’abavoka ivuga ko ‘atagomba kugira inama cyangwa kuburana urubanza atemera ko ruri mu kuri akurikije umutima nama we’.

Avoka n’umushinjacyaha biga bimwe ni gute bahangana?

Ati “Iyo Turangije amashuri buri muntu ahitamo akajya mu muhamagaro we. Mu bikurikizwa mu mategeko harimo ko umuntu agombaa guhanwa ariko n’inzira bicamo kugira ngo ahanwe. Icyo gihe umushinjacyaha aba afite inshingano zo kubigaragaza. Hari igihe adashobora kubigaragaza, icyo gihe hari uguhangana ariko haba hari n’undi wicaye abumviriza akaba ariwe uzagaragaza ubutabera.”

Ibyishimo bya Avoka ni ibihe?

Me Gatera avuga ko ikintu cya mbere kibabaza avoka ari uko nko mu Rwanda ari umwuga utarumvwa neza ko agomba kunganira umuntu wese ukurikiranyweho icyaha.

Ati “Usanga abantu benshi bafata uwunganira umunyacyaha nk’umwanzi w’umuryango, urwanira abagizi ba nabi. Ugasanga bibaje, ari umuturage ntibyaba bibaje ahubwo no mu nzego z’abize usanga bafata uwo mu avoka nk’umwanzi. Igishimishije ni uko ushobora kunganira uwo bigaaragara ko yakoze ibyaha bikomeye ariko wajya muri Dosiye ugasanga bya bintu bifite ibindi bimenyetso bigaragaza ko atari byo.”

“Iyo rero ushoboye kubigaragariza umucamanza akabyumva, ukaba wagera ho wa wundi wagaragaraga nka shitani wamugira umwere, icyo gihe ni nk’umusirikare wari ku rugamba utsinze umwanzi kandi utsinze mu rwego rw’ubutabera.”

Me Gatera Gashabana ni umwe mu banyamategeko banditse izina rikomeye mu Rwanda biturutse ku manza aburana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .