Ubwoba buracyari ku isonga mu bibuza abaturage gutanga amakuru kuri ruswa

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Ubushakashati bwakozwe na Transparency International Rwanda (TIR) bwagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu kwitabira gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko abaturage batabohokera gutanga ayo makuru batinya ko bishobora kubagiraho ingaruka, bityo igasaba ko hakongerwa imbaraga mu kurengera abatanga ayo makuru.

Ibi ni ibyagaragarijwe mu Nama Ngarukamwaka ya Transparency International Rwanda n’abafatanyabikorwa yabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020, igamije kurebera hamwe ibikorwa by’ibigo byashyiriweho kwakira ibibazo by’abaturage no gutanga ubujyanama mu by’amategeko bya ALACs na AJICs.

TIR ishingiye ku mubare w’ibibazo n’amakuru yakira kuri ruswa n’akarengane, aho nko mu mwaka wa 2019 wose, abantu batanze amakuru kuri ruswa bari 339 gusa, mu gihe ibindi bibazo bakiriye muri rusange muri uwo mwaka byose hamwe byari 6342, yerekanye ko hagikenewe izindi mbaraga kugira ngo abaturage batinyukire gutanga amakuru kuri ruswa.

Mu bushakashatsi bwerekana uko ruswa ihagaze mu mwaka wa 2019 (Rwanda Bribery Index 2019), bwagaragaje ko mu bakoreweho ubushakashatsi bose 86,8% batigeze batanga amakuru kuri ruswa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TIR, Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko hari impamvu nyinshi babonye zikiri imbogamizi zituma abaturage badatanga amakuru kuri ruswa, zirimo ubwoba bw’uko bishobora kubagiraho ingaruka, abavuze ko babonye bitabareba, abatari bazi aho batanga amakuru, abavuze ko abo bari guha amakuru nabo barya ruswa, n’ibindi.

Yagize ati “Mu mpamvu zimwe zishobora kubitera, iyo icyaha cya ruswa cyakozwe, hari igihe impande zombi ziba zibyungukiramo ugasanga rero nta n’umwe utanze amakuru.”

Yongeyeho ati “Ariko hakaba ba bandi batari muri icyo cyaha cya ruswa umwe akavuga ati ntibimveho, kuko aba avuga ati ni njye bazamenya ugasanga aratinye, na kwa kumva ko bitandeba rero umuntu akavuga ati n’ubundi se ko atari ibyanjye, ni ibya leta barimo banyereza, iyo myumvire nayo iracyahari mu Banyarwanda.”

Mupiganyi yakomeje avuga ko hari abagira impungenge z’uko uwo bajya guha amakuru bashobora gusanga na we abifitemo uruhare, bagahitamo kwicecekera ntibatange amakuru.

Hari abatanze amakuru bibagiraho ingaruka

Transparency International Rwanda yagaragaje ko koko hari ibibazo yagiye ikurikirana bigaragaza abaturage batanze amakuru ya ruswa bikabagiraho ingaruka mbi, cyane cyane bikozwe n’inzego z’ibanze.

Ngo hari nk’umuturage watangaga amakuru ya ruswa ku mukuru w’umudugudu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari n’uw’umurenge ntibagire icyo babikoraho, nyuma ngo baje kumuhimbira “dossier” y’uko ngo akorana na FDRL, yaje guhita yitabaza TIR imukorera ubuvugizi baza gusanga arengana yarabeshyewe.

Hari n’undi ngo watanze amakuru y’uko hari abantu babiri barimo n’umukuru w’umudugudu bariye ruswa, nyuma ngo umukuru w’umudugudu yaje kumwandikira urwandiko rumwirukana mu mudugudu, amuziza gutanga amakuru kuri ruswa.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, wizihijwe ku wa 9 Ukuboza 2020, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, na we yatanze urugero rw’uwatanze amakuru kuri ruswa bikamuviramo gutakaza akazi ke.

Ati “Hari umwana wakoraga isuku mu bitaro bya Remera Rukoma, bamwaka ruswa araza arabitubwira, dufatanya na polisi [uwayimwatse] tumufatira mu cyuho aranafungwa, ariko mu bitaro bya Kibirizi muri Gisagara na Ngoma baramuhagaritse ari icyo bamuhoye, bakanamubwirana, uw’i Rukoma we yaramubwiye ngo niba ashaka akazi azareke ubujajwa.”

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba zo kurengera abatanga amakuru, ari ko nabo bakagira uruhare mu kwirinda.

Yagize ati “Icya mbere tuzibandaho ni ibiganiro n’ubukangurambaga haba ku batanga amakuru ndetse no mu nzego zishinzwe kuyakira, kugira ngo abantu bakira amakuru bayagire ibanga koko, umwirondoro w’uwayatanze we kumenyekana, ariko n’igihe wamenyekanye arengerwe.”

Yongeyeho ati “Rero ubwo birasaba ko n’abatanga ayo makuru nabo ubwabo birinda, kuko hari igihe umuntu atanga amakuru agasigara yigamba cyangwa akagira uwo abyongorera, rya banga rikaba ritakiri ibanga, ikindi ni uko no mu gihe abona atotezwa kubera amakuru yatanze nabwo aba asabwa kubigaragaza.”

Yankurije kandi yakomeje avuga ko abantu bakwiye kugira umuco wo gutanga amakuru, bigahinduka indangagaciro, bihereye mu bato kugeza ku bakuru.

Ati “Icyo twifuza ndetse na gahunda igihugu gifite ni uko gutanga amakuru kuri ruswa byaba umuco, bikaba indangagaciro, nk’urugero ubu ngubu umuntu abonye umuntu yica undi ntawe utajya gutanga ayo makuru, twifuza rero ko n’ibyaha bya ruswa n’ibindi, niba mbonye umuntu utanga ruswa ntange ayo makuru ntitaye ngo ndagira icyo mbona.”

Yongeyeho ati “Bisaba umuco, n’indangagaciro, ari rwo rugamba turimo, ari yo mpamvu ubu ngubu imbaraga nyinshi zirimo zishyirwa mu rubyiruko, mu bana, kugira ngo dukurane iyo ndangagaciro bumva ko ruswa ari ikizira, ruswa ari umwanzi, bityo n’aho ayibonye atange amakuru.”

Transparency International Rwanda yasabye ko hakwihutishwa gushyirwa imbaraga mu ishyirwaho ry’Iteka rya Perezida rigendanye no kurengera umuntu utanga amakuru kuri ruswa, gushyiraho abantu bizewe muri buri rwego bashinzwe kwakira amakuru kuri ruswa, n’uko buri rwego rwashyiraho amategeko yihariye arengera abatanga amakuru kuri ruswa ndetse bakaba bagenerwa n’agashimwe.

Transparency International Rwanda yerekanye ko hakiri byinshi bibangamiye abatanga amakuru kuri ruswa
Ubushakashatsi bwa TIR bwagaragaje ko abatanga amakuru kuri ruswa bakiri hasi cyane
Abatanga amakuru kuri ruswa ngo bakwiye kurindwa biruse uko bikorwa ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .