Ni inyubako ije gukemura ibibazo byo gukorera ahantu hadasobanutse, ikaba initezweho kuzongera ahantu heza ho gukorera ubushabitsi mu Karere ka Huye, kuko uretse kugira ibiro, inafite ahantu heza ho gucururiza.
Amateka y’imikorere y’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, agaragaza ko yagiye irangwa no gukodesha ahantu hatandukanye kandi hatanogeye abanyamuryango.
Umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi wabaye mu muryango kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagabo Joseph, yabwiye IGIHE ko mbere yo kugera ku nzu yabo babanje kunyura mu rugendo rutoroshye.
Yavuze ko babanje gukodesha inzu zirenga eshatu. Gukodesha byarangiye mu myaka ya 2009, bagura inzu y’Umuryango yo gukoreramo ariko ntiyahaza ibyifuzo byabo.
Ati “Gukorera ahantu hadashyitse byahoraga bitugora mu mikorere kuko nko mu bihe bikomeye by’amatora wasangaga twabuze aho tubika ibikoresho. Mu bihe by’inama zihuza abantu benshi ugasanga abanyamuryango tubuze aho kwicara, byose bitewe n’ubuto bwaho twakoreraga.’’
Yakomeje avuga ko iyo nyubako nshya ije ari igisubizo kuko yo ifite icyumba mberabyombi kijyamo abasaga 700 bicaye neza.
Ni ibyishimo ahuriyeho na Uwanyiligira Madeleine, wavuze ko na we atewe ishema no kuba bungutse ingoro ijyanye n’igihe, nyuma y’igihe kitari gito bakorera ahantu hadasobanutse.
Ati “Uretse na hano mu Umuryango FPR Inkotanyi, no mu rugo rwawe, iyo ufite inzu uyikoresha uko ubishatse, ibyo wifuza byose bikunogeye urabikora.”
Uwanyiligira ahamya ko iyo ngoro ari ishema ry’abanyamuryango b’i Huye, kuko “ubu tugiye kunoza isuku ijyane N’iyo nyubako uko tubishaka kandi dushoboye.’’
Iyi nyubako nshya ya FPR-Inkotanyi ije yunganira imishinga itandukanye yo kurimbisha Umujyi wa Huye.
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko kuzuza inzu nk’iyo bishimangira ko abanyamuryango bumvise neza icyerekezo cy’igihugu.
Ati “FPR Inkotanyi ni nka moteri ya guverinoma, ni ngombwa ko dutanga urugero kugira ngo ibikorwa bijyane n’icyerezo twifuriza uyu mujyi bigerweho. Duhuze inyubako ziwugize n’igishushanyo mbonera ndetse tunubahirize amabwiriza yo gukoresha neza ubutaka.”
Iyo nyubako ya FPR-Inkotanyi igeretse kabiri. Ifite ibiro icyenda, ibyumba bine byakira abantu benshi, harimo na kiriya cyakira abasaga 700 bicaye neza.
Ifite kandi imiryango itandatu yagenewe ubucuruzi, ikagira GYM n’ahantu hagari hakorera akabari kubatse hejuru y’igisenge. Iyo nyubako kandi ifite parikingi nini irimo n’iyo munsi y’ubutaka yakwakira imodoka zirenga 30 yonyine.
Amafoto: Irakiza Yuhi
Video: Itangamahoro Zacharie
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!