Ubwiyongere bw’abaturage ku kirwa cya Nkombo buteye inkeke

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ubwiyongere bw’Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bukomeje gufata indi ntera mu gihe abageze mu za bukuru bo basaba ubuyobozi kugira icyo bukora.

Ikirwa cya Nkombo kiri mu Kiyaga cya Kivu, kigizwe n’ubuso bungana na kilometero kare 29.7 butuyeho abaturage ibihumbi 19. Ni ukuvuga ko abagera ku 1850 batuye kuri kiliometero kare imwe.

Abatuye muri iki kirwa nibura abagera ku 7600, babarirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe mu gihe abandi basaga 2000 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Abenshi muri aba baturage batunzwe n’uburobyi kuko imirima myinshi yamaze guturwaho.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo, igaragaza ko nibura mu kwezi kumwe bandika abana bavuka bari hagati ya 40 na 60, ni ukuvuga ko mu mwaka hashobora kuvuka abana 600.

Bivuze ko nibura hatabayeho uburyo bwo kugabanya ubu bwiyongere, mu myaka 10, kuri iki kirwa hazaba habarurwa abana ibihumbi bitandatu bari munsi y’imyaka 18. Ni ukuvuga ko umubare w’abantu uzaba uruta ubuso bwo guturwaho.

Abaturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko ubu bwiyongere bw’abaturage bukabije bagereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yo ha mbere. Bavuga ko hari urugo usanga rufite abana umunani cyangwa icyenda kandi ntabyo kubatunga rufite.

Mu byo bashyize mu majwi nk’ibitera ubu bwiyongere bubakije harimo kuba serivisi zo kuboneza urubyaro batangiye kuzigishwa impitagihe mu gihe abaturage bamaze kuba benshi kandi binagoye guhita babyumva.

Umwe yagize ati “Mu bihe navukiyemo kuringaniza urubyaro ntabyabagaho, ubu batangiye kubyigisha muri iki gihe kandi barakerewe. Urumva biragoye kubwira abahungu n’abakobwa bacu ngo baringanize urubyaro kandi batarabyigishijwe mbere hose.”

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Nkombo, Umuhire Neophyte, yavuze ko abaturage bo kuri iki kirwa bataboneza urubyaro bityo bikagira ingaruka ku mibereho yabo

Yagize ati “ Hari amadini avuga ko imiti itajyanye na gahunda z’Imana. Ugasanga hari ababigenderaho bakavuga bati nibyo, bigendanye n’ibyo nayobotse n’idini, uko niko bigomba kugenda.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi ari naho ahera yemeza ko iki kibazo giteye inkeke.

U Rwanda ruri mu bihugu bito ku Isi aho rufite ubuso bungana na kilometero kare 26 338, gusa ruza ku mwanya wa 26 mu kugira ubucucike bwinshi.

Imibare yatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko kuva muri Mutarama 2018 kugeza muri Nyakanga, mu Rwanda hari hamaze kuvuka abana basaga ibihumbi 160. Ni ukuvuga ko nibura ku kwezi havuka abana basaga gato 23 000.

Ikirwa cya Nkombo kiri mu Kiyaga cya Kivu, kigizwe n’ubuso bungana na kilometero kare 29.7 butuyeho abaturage ibihumbi 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza