00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwitabire bw’abakobwa mu myuga n’ubumenyingiro bugeze kuri 43%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 February 2025 saa 11:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (RTB) bwatangaje ko ubukangurambaga bwagiye bukorwa bwatumye umubare w’abakobwa bitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro uzamuka.

Ubutumwa bwo gushishikariza abakobwa gutinyuka imyuga n’ubumenyingiro bumaze igihe butambuka mu itangazamakuru n’ahandi hahurira abantu benshi, ndetse bwatangiye gutanga umusaruro kuko mu mashuri y’imyuga umubare w’abakobwa wiyongereye.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko abakobwa ugereranyije n’abahungu umubare wabo mu mashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro bakiri bake nubwo bidakabije nko mu myaka yashize.

Ati “Abakobwa ubu bageze kuri 43% by’abanyeshuri dufite mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro. Ikibazo kiriho ni uko usanga hari progaramu bajyamo cyane n’izindi batajyamo cyane”.

Mu 2023 umubare w’abakobwa biga aya masomo bari 15%.

Eng.Umukunzi yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zigamije gushishikariza abakobwa kujya mu mashami batitabiraga kujyamo cyane bitewe n’umuco.

Ati “Usanga mu bwubatsi ari bake, mu bikorerwa mu nganda (manufacturing) ugasanga ni bake. Twashyizeho gahunda zo kubereka ko nabo bashoboye nka basaza babo”.

Muri izo gahunda harimo kubafasha kujya kwiga nta kiguzi (scholarships), aho RTB ifite umushinga ugamije kongera umubare w’abana b’abakobwa muri porogaramu batitabira cyane aho iteganya guha ‘scholarships’ abakobwa 4000.

Ikindi kiri gukorwa ni ukongera mu bigo by’amashuri byigisha imyuga n’ubumenyingiro ibikorwaremezo byorohereza abakobwa.

Ati “N’ibikoresho tugura uyu munsi ni ibigezweho si bya bindi bisaba imbaraga nyinshi cyane, ku buryo umukobwa yavuga ngo simfite imbaraga zingana n’iza musaza wanjye, nubwo nabyo atari byo mu by’ukuri. Ubu noneho hagiyemo n’ikoranabuhanga ku buryo nta kazi gahari kakorwa n’umuhungu umukobwa atakora”.

Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu 2020, ruhabwa inshingano yo guteza imbere ireme ry’uburezi, n’impano mu mashuri y’imyuga na tekinike hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu bijyanye no gutunganya ibyuma usanga abahungu ari benshi
Mu ishami ryo guteka usangamo abanyeshuri benshi b'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .