Aha, niho ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, kizira.
Muri iki gihe cya Tour du Rwanda 2025 iki kigo kitabiriye ku nshuro ya munani, mu byo gishyize imbere harimo gusobanura no gutanga ubwishingizi bw’imitungo itimukanwa, ubw’ubuvuzi n’ubw’ibinyabiziga.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko banyuze muri iri siganwa mpuzamahanga ry’amagare, bari gusobanurira abaturarwanda kumenya agaciro ko kugira ubwishingizi bw’umutungo utimukanwa.
Ati “Kenshi abantu ntabwo baha agaciro ubwishingizi bw’umutungo by’umwihariko utimukanwa kandi nyamara dukora buri munsi ngo ejo hacu hazaza hazabe heza. Ubwo wakwibaza uko bizagenda umunsi ibyago byaje.”
Yakomeje agaragaza ko uretse ubwo, hari n’ubw’ubuvuzi bufasha kwivuriza mu mahanga.
Ati “Dufite n’ubwishingizi bw’ubuvuzi, bugufasha kwivuriza mu bihugu byo mu karere, mu Buhinde ndetse na Turikiya.”
Muri Tour du Rwanda 2025, Prime Insurance yitiriwe agace ka kabiri kiswe ‘Ntakibazo na Prime (*177#)’. Aka gace kavuye i Kigali kagasorezwa i Musanze, kegukanywe na Brady Gilmore wa Israel Premier Tech.
Uretse ibyo kandi, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.
Umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwegereye.
Iyi serivisi ifasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n’ubuzima n’imodoka (Pharmacie n’ibitaro)
Si ibyo gusa kuko ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje ubwo buryo bityo ugatabarwa byihuse.
Hari kandi ubwishingizi bw’ingendo bwo mu mahanga bukoresheje indege (Travel Insurance) aho wishingirwa mu gihe ugize ikibazo mu mahanga nko kurwara, gutakaza ibyawe by’agaciro(luggage) cyangwa gukerererwa biturutse ku ndege aho ufashwa gushakirwa icumbi mu gihe utegereje indege.
Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance Ltd ihemba umukinnyi mwiza muto kuri buri gace.
Kugeza ubu, Prime Insurance itanga ubwishingizi bw’igihe gito busaga mirongo ine bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri, ubw’ingendo zo mu kirere, ubwo kwivuza, n’ubundi butandukanye.
Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse kikaba cyaranahawe ikirangantego cy’ubuziranenge muri serivisi (ISO 900-2015) gitangwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).
Kuva icyo gihe kugeza ubu gifite amashami arenga 60 mu gihugu n’aba-agent basaga 80, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse. Mu gihe kandi hari ukeneye serivisi atarinze kubageraho akoresha umurongo utishyurwa (1320).








Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!