00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwicanyi bw’i Kasika, abashinja u Rwanda gusahura RDC no kwica Abanye-Congo - Ikiganiro na Amb Karega

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 04:29
Yasuwe :

Imyaka ibiri irashize Vincent Karega ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri RDC. Ni umuntu uzi amateka y’iki gihugu kuko ariho yavukiye gusa kuva yajya kuri uwo mwanya ntiyigeze yishimirwa na bose ku buryo hari n’abigeze gusaba ko yirukanwa.

Uyu munsi asobanura umubano w’ibihugu byombi nk’uwateye imbere mu myaka ishize, hahabo ibiganiro bigamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Yatanze urugero ku bijyanye no kwimakaza umutekano, ubuzima, ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku buryo umubare w’abacuruzi n’abantu bagenderana hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamuka.

Ati “Ku buryo n’ibikorwa remezo habaho kubisangira mu buryo bwa kivandimwe budatera ibibazo.”

Karega akigirwa Ambasaderi, Ku wa 02 Nzeri 2019, Gen Maj Delphin Kahimbi wari ukuriye ubutasi muri RDC, yanditse ibaruwa amenyesha abayobozi b’igihugu cye ko byaba byiza atemerewe guhagararira inyungu z’u Rwanda.

Muri iyo baruwa, Kahimbi yavugaga ko Karega yirukanywe i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho yari ahagarariye u Rwanda kandi ko mu 2014 yabujijwe gukandagira ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Congo Media Libre, Amb. Karega yagize ati “Ibaruwa nanjye nayibonye ku mbuga nkoranyambaga ntabwo nayihawe mu buryo bweruye kandi nayibonye nyuma y’urupfu rwa Gen Kahimbi. Ntabwo nahamya ko ari iye. Navuye muri Afurika y’Epfo mu 2019 ntabwo nigeze nirukanwa.”

“Icya kabiri ntabwo nzi icyaha anshinja, icya gatatu ibyo yari yasabye Guverinoma ya Congo ntabwo byigeze bikorwa. Guverinoma yari ifite ubundi buryo bwo kugenzura, rero ndi hano.”

Amb Karega yavuze ko hashize imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, nta muntu n’umwe atera ubwoba mu gihugu kuko ahari nk’Umudipolomate ufite inshingano zo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Muri Kanama umwaka ushize, kandi abantu bigabije imbuga nkoranyambaga bamagana amagambo Amb Karega yari yanditse. Yamaganaga abitirira u Rwanda ubwicanyi bwabereye ahitwa Kasika mu 1998.

Hari abumvise ko anenga kandi agahakana ko bwabaye maze basaba ko yirukanwa mu gihugu.

Muri iki kiganiro, yavuze ko atazi impamvu abantu barakajwe n’amagambo ye. Ati “Ikibazo ni uko navuze ijambo Kasika? Cyangwa ni uko navuze ko mu gihe cy’urupfu rw’abo bantu, nta Ngabo z’u Rwanda zari zihari? Kuvuga ibyo ntabwo bivuze ko batapfuye.”

Nyuma y’iyo nkundura, Amb Karega yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Antoine Tshisekedi maze muri RDC bivugwa ko ari ukubera ibyo yari yanditse.

Gusa yasobanuye nk’umudipolomate ashobora kubonana n’Umukuru w’Igihugu mu gihe amufitiye cyangwa se we hari ubutumwa ashaka kumugezaho bwa mugenzi we.

Ati “Dipolomasi politiki igena ko ibiganiro hamwe n’Umukuru w’igihugu n’abayobozi bitajya kuganirirwa aho ariho hose, gusa ntaho bihuriye n’ubutumwa bwo kuri Twitter.”

Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo aheruka kwakira Ambasaderi Karega

Yagarutse ku bashinja u Rwanda gusahura RDC

Umwaka ku wundi ibirego bishinja u Rwanda gusahura RDC by’umwihariko amabuye y’agaciro ntibisiba mu biganiro no mu itangazamakuru. Rwo rwakunze kugaragaza ko bihabanye n’ukuri, ko nta mabuye rwakiriye anyuze mu nzira nk’izo zitemewe n’izitazwi.

Byaje guhuhuka ubwo mu Rwanda hafungurwaga uruganda rutunganya zahabu mbere y’uko yoherezwa mu mahanga.

Amb Karega ati “Nta raporo nzi igaragaza aho u Rwanda rwiba cyangwa se rusahura ubutunzi runaka bwa RDC kandi ntabwo nshobora kwiyumvisha uko igihugu gishobora gukizwa n’umutungo w’abandi mu gihe bo utabakijije.”

Amb Karega yavuze ko ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko u Rwanda rwiba Coltan muri RDC. Avuga ko nta kirombe na kimwe cya Coltan kiri muri RDC kigenzurwa n’u Rwanda ku buryo ayo mabuye ariho yakwibwa.

Yagaragaje ko u Rwanda rufite uruganda rutunganya amabuye y’agaciro ya zahabu kandi narwo ubwarwo ruyafite mu gihugu.

Ni mu gihe kandi hari n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri RDC baba bafite amabuye make bagahitamo kuyagurisha na bagenzi babo bo mu Rwanda, Uganda, Tanzania n’ahandi kuko baba badashobora kuyageza mu mahanga nka Malaysia, u Bushinwa n’ahandi.

Amb Karega asobanura ko ntaho ibyo bidakorwa kuko u Bubiligi bugura Diamant, Dubai icuruza Zahabu kandi nta kirombe cyayo igira, u Buhinde n’u Bushinwa nabwo bucuruza Zahabu kandi butagira ibirombe.

Ati “ Ibihugu bicuruza Aluminium nyinshi ntabwo bigira Bauxite, ibikora imodoka si byo bifite Acier. Rero, u Rwanda rukora ubucuruzi ntabwo rusahura RDC, nta buryo na bumwe buhari bwo gusahura RDC buhari.”

Mu Rwanda hacukurwa Coltan nyinshi kurusha andi mabuye y’agaciro. Ku kwezi icukurwa ntijya munsi ya toni 4 ku kwezi ariko ntishobora kurenza toni 9.

Yagaragaje ko ahubwo hari uburyo bwinshi buhuriweho bwo kurwanya ubu bucuruzi butemewe atanga urugero ku mupaka uhuriweho wubatse neza i Goma na Rubavu ndetse ko n’undi mupaka uhuza ibihugu byombi i Bukavu na Rusizi hose nta kibazo cy’umutekano muke gihari ku buryo abantu bawitwikira ngo binjize mu gihugu ibintu bitemewe.

Ati “ Umutekano muke muri RDC muri iki gihe uri i Beni, ni mu bilometero 700 uvuye ku mupaka wacu, ahandi ni muri Kivu y’Epfo muri Kizi-Balaka werekeza i Minembwe. Ni mu bilometero 300 uvuye ku mupaka w’u Rwanda.”

Ngo nta kintu u Rwanda rufite cyo guhisha ndetse nta n’umugambi n’umwe rufite wo kwihisha inyuma y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba bukorerwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “Ni gute rwabushyigikira? Niba Abanye-Congo bagiye muri magendu bakambuka igihugu cyabo binjira mu Rwanda bafite impapuro, ntabwo ari u Rwanda ruzajya gukorera RDC igenzura. Bakwiriye guca ku mupaka wa RDC bafite impapuro ziboneye hanyuma bagahabwa karibu mu Rwanda.”

Yagaragaje ko u Rwanda rukura mu misoro amafaranga rukoresha bityo kurwanya magendu biruha amahirwe yo kwinjiza.

Ntabwo u Rwanda rwaba rushaka gukirira mu kavuyo kari muri RDC?

Amb Karega yabajijwe niba u Rwanda rudashobora kuririra ku bibazo n’akavuyo kadashira kari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo rutware ubutunzi bwayo, agaragaza ko rutabikora kuko igihombo cyaba cyinshi.

Ati “Umutekano muke utera impfu, bivuze ko nta shoramari ryabaho, yaba mu burezi, mu bikorwa remezo, umutekano muke ubangamira ubucuruzi. Ubwo ni iyihe nyungu u Rwanda rwabikuramo?”

Yagaragaje ko Congo ikomeye, izatuma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku bukerarugendo uzamuka ku mpande zombi.

Ingabo z’u Rwanda zishe Abanye-Congo?

Abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bo muri RDC bakunda kumvikanisha ko Ingabo z’u Rwanda ubwo zajyaga muri Zaire gucyura impunzi no guhashya Interahamwe zari mu mugambi wo kongera gukora Jenoside zishe n’abaturage ba Congo.

Amb Karega asobanura ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo ku mpamvu yumvikana cyane ko Mobutu wayoboraga Zaire yari yarahaye Interahamwe rugari kandi akazemerera kuba ziri muri metero nke uvuye ku mupaka aho kuba mu bilometero nibura 15 nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Umunyamakuru yamubajije niba yemera ko Ingabo z’u Rwanda zaragiye muri Congo undi amusubiza ko u Rwanda rutigeze rubihakana. Yanamubajije niba yemera ko zishe Abanye-Congo, Amb Karega amubaza niba bari mu nkambi.

Ati “Ziriya nkambi wabonye ukuntu zari ziteye? Inkambi z’impunzi zarutaga Umujyi wa Goma, zarimo abarenga miliyoni kandi abaturage ba Goma ntibageraga kuri uwo mubare. Zari kure y’umujyi. Inkambi yari Kibumba indi iri i Panzi i Bukavu.

“Umubare munini w’izo mpunzi waratashye. Birumvikana habayeho kurasana hagati y’Ingabo z’Abajenosideri n’Ingabo z’u Rwanda icyo gihe. Hari hashize imyaka u Rwanda ruri mu biganiro kugira ngo RDC na HCR bacyura izo mpunzi.”

Yavuze ko icyo azi ni uko ibyo bitero byari bigamije guhashya Interahamwe no gucyura impunzi. Zimwe zari zarafashwe bugwate ku buryo u Rwanda rujya muri Congo rwabyitwayemo neza, abadafite intwaro rukabafasha gutaha kandi ko n’ubu hari ibimenyetso bibigaragaza.

Ati “Nyuma rero nibwo [ingabo zarwo] zagiye mu ntambara n’abo barwanyi. Bamwe bamanitse amaboko batahana n’izo mpunzi abandi banze guhinduka barahunze bajya muri Centrafrique, mu mashyamba ya Equatoriale. Nibo barema ibi bibazo bya FDLR bitararangira.”

Ambasaderi w'u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, yatangaje ko muri iki gihe umubano w'ibihugu byombi wifashe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .