Ubwato bw’Abanye-Congo bwafatiwe mu Kivu bugiye kwinjiza urumogi mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Werurwe 2019 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, hafatiwe ubwato burimo abagabo babiri b’abanye-Congo bafite imifuka ibiri y’urumogi, barushyiriye umugabo utuye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo inzego z’umutekano zari mu kazi zafashe ubu bwato butwaye imifuka ibiri irimo ibilo bisaga 60 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko ubu bwato bwari buturutse ku kirwa cy’Idjwi muri RDC, bwafashwe n’inzego z’umutekano zikorera muri iki kiyaga.

Yagize ati “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane inzego z’umutekano zikorera mu mazi zabonye ubu bwato bwihuta cyane niko kugira amakenga barabuhagarika mu kubusaka basangamo biriya biyobyabwenge.’’

Akomeza avuga ko abafatiwe muri ubwo bwato n’ibiyobyabwenge bafatanwe, bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Bwishyura.

CIP Gasasira yasabye abakorera mu kiyaga cya Kivu kugira uruhare mu gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Ikiyaga cya Kivu ni hamwe mu hafatwa nk’inzira yinjiriramo ibiyobyabwenge ndetse na magendu byose bikomeje kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano bikanadindiza iterambere ry’igihugu.”

Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw aiko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ikiyaga cya Kivu gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza