Reem Jamil Bushara w’imyaka 26 y’amavuko, uyu munsi amaze amezi atatu mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora [Gashora Emergency Transit Mechanism], aho ategereje kubona igihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi kimuha ubuhungiro akabasha gukabya inzozi.
Uyu mukobwa ugaragara nk’ukiri muto mu maso, avuga ko akaga katangiye ataranavuka kubera ko icyo gihe ari bwo umuryango we wavanywe mu byawo n’intambara ugahungira muri Libya uturutse muri Sudani.
Aho muri Libya ni ho Reem Jamil yavukiye, ni ukuvuga ko n’ubwo iwabo bakomoka muri Sudani, we atigeze agera mu gihugu cye kubera ko yavukiye mu buhungiro. Muri Libya ni ho ababyeyi be bapfiriye ahita atangira kubaho mu buzima bubi bw’intambara n’amakimbirane y’urudaca.
Reem Jamil, kuri ubu ni umwe mu bacumbikiwe i Gashora, yamaze gushyira umutima hamwe, ubuzima bwe bwarahindutse. Ubu araryama agasinzira, nta masasu cyangwa ibindi bihagarika umutima we bimuri hejuru.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, ubwo yamusangaga muri Gashora ETM yagize ati “Navuye muri Libya kubera intambara, ubuzima mu Rwanda ni bwiza, ndumva meze neza ugereranyije n’uko nari meze muri Libya.”
“Kubera ko hano hari ubwisanzure, nta muntu ukubwira nabi […] sinabona uko mbisobanura ariko hano ni heza.”
Muri rusange kuva mu 2019, Gashora ETM, imaze kunyuramo abimukira n’abasaba ubuhunzi 1055, muri bo abagera 628 bamaze kubona ibihugu bibakira mu gihe abandi 457 bayicumbikiwemo.
Gusa inkuru ya Reem Jamil Bushara itandukanye ho gato n’abandi bacumbikiwe muri iyi nkambi kubera ko we yavuye muri Libya kubera ibibazo by’intambara mu gihe abandi bo bavanywe muri za gereza zaho, aho babaga bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo, bagurishwa bucakara n’ibindi bikorwa bigayitse.
– Ubuzima bwarahindutse i Gashora
Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abimukira i Gashora mu Karere ka Bugesera.
Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.
Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bakananiwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.
Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo mu Rwanda, mu gihe bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.
Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, binazamura umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.
Iyo uganiriye n’abatujwe mu Nkambi ya Gashora, wumva bafite impamvu zitandukanye zatumye biyemeza guhaguruka iwabo bashaka kujya gushakira ubuzima ahandi.
Ntabwo byoroshye kubona ugufungurira umutima ngo akuganirize ndetse n’uwo muganiriye agusaba ko wamufata amajwi ariko ntukoreshe amashusho ye kuko aba atinya ko abo yasize iwabo bamenya uko abayeho n’aho aherereye.
Muri iyi nkambi ariko, abagezemo bashyira umutima hamwe, bakiruhutsa kubera ko baba baruhutse inkoni n’intsinga z’amashanyarazi, itotezwa, iyicarubozo n’imihangayiko bari bamazemo igihe muri gereza zo muri Libya.
Ni ahantu bagera bakabaho mu bwisanzure, bakabona ibyo kurya, bakabasha kwidagadura, abakeneye kwiga bakiga indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda ndetse abandi bakiga imyuga irimo gutwara imodoka, gutunganya imisatsi, kudoda imyenda, kwiga mudasobwa n’ibindi.



























Amafoto: Mugwiza Olivier
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!