Ubuzima bwarahindutse! Akanyamuneza muri Koperative KOTINGOZA yahawe imashini zo kuhira imyaka (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Kamena 2020 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Mbere abanyamuryango ba KOTINGOZA (Koperative Turwanye Inzara mu Ngo Zacu) bakoreshaga arrosoir mu kuhira imyaka yabo iri mu gishanga cya Rwakibirizi kiri mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Iki gishanga kiri ku buso bwa hegitari 5.2 gihingwamo inyanya, amashu, ibigori ndetse na poivron zashyizwe muri Green House.

Mbere cyahuriragamo n’amashyirahamwe atatu ahingamo ibihingwa mu buryo butandukanye, mu 2007 nibwo yishyize hamwe ashinga Koperative yiswe ‘KOTINGOZA’ ifite intego y’ibanze yo kurwanya inzara.

Abanyamuryango bayo bamaze imyaka 13 bakoresha uburyo wakwita ubwa gakondo mu guhinga ndetse bakagorwa no kuhira cyane ko agace bahingamo gakunze kurangwamo izuba ryinshi cyane.

Mu ntangiriro za 2020 nibwo Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali Mont Jali wahaye KOTINGOZA imashini eshatu zigezweho zifashishwa mu kuhira imyaka.

Ubusanzwe Rotary club zihuriramo abantu bafite umutima wo gukusanya ubufasha bwifashishwa mu guhangana n’ibibazo Isi ifite, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, gukemura ibibazo by’amakimbirane, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo ndetse no gufasha abababaye.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, yabwiye IGIHE ko bafashije Koperative KOTINGOZA binyuze mu Mushinga utera inkunga amakoperative y’abahinzi, Africa Development Promise (ADP).

Yagize ati “Twahisemo iyi koperative kuko ifite intego yo kwiteza imbere, bijyanye na gahunda za Rotary zirimo guteza imbere icyaro no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, cyane ko iyo koperative igizwe ahanini n’abagore (68%). Uburyo bakoreshaga mu kuhira bwari bugoye ariko imashini twabahaye zizabafasha kongera umusaruro batavunitse.’’

Handika yabasabye gukomeza kwishyira hamwe no gukora imishinga yagutse kandi ibateza imbere mu buryo bufatika.

Imashini zo kuhira zahawe KOTINGOZA zatanzwe ku nkunga ya Rotary Club mu Karere ka 9150 u Rwanda rubarizwamo, zifite agaciro ka $3000, akabakaba miliyoni 2,8 Frw.

Rotary Club Kigali Mont Jali yashinzwe mu 1999, igizwe n’abanyamuryango barenga 20. Iri muri esheshatu ziri mu Rwanda zirimo iya Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare.

Ibikorwa bya KOTINGOZA bikurikiranwa na ADP ndetse ni nayo ibahugura ku buryo bwo gukoresha imashini bifashisha mu kuhira.

Umuhuzabikorwa wa ADP, Mukeshimana Parfaite, yavuze ko ku ikubitiro bahuguye abahinzi 15, akaba ari nabo bafasha abandi gukoresha iyo mashini.

Yagize ati “Dufasha abahinzi mu kubaha amahugurwa n’ibikoresho byo kuhira. Icyo tumenye igikenewe twageze aho ibikorwa biri, dukora raporo tugashaka abashobora kubafasha.’’

ADP yatangiye gukora ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2014, ikorana na koperarive eshanu z’abahinzi biganjemo abagore mu Bugesera.

Ubuzima bw’abanyamuryango ba KOTINGOZA bwarahindutse

Umubitsi wa Koperative KOTINGOZA, Nyirumuringa Xavier, avuga ko intego yayo ari ukwiteza imbere no kurwanya inzara mu miryango.

Yakomeje agira ati “Nka 70% intego yacu yagezweho kuko iyo twejeje ibigori tubijyana mu ngo zacu, tukabisheshamo ubugari, tukabiteka cyangwa tugashigishamo igikoma. Ibindi bihingwa duhinga tubivanamo amafaranga tukiteza imbere.’’

Mu 2007 ubwo batangiraga bari bafite imbogamizi zo kuhira bitewe n’amazi make.

Ati “Ubwo twabonye abaterankunga bakaduha imashini, ubu turatekereza uburyo tuzajya duhinga mu mpeshyi kurusha mu gihe cy’imvura ku buryo imboga zizajya zihingwa, imashini zikazivomerera, cyane ko zitagira agaciro kamwe n’iziboneka mu mvura, abazikenera ku isoko si bamwe. Intego yacu ni ukongera umusaruro binyuze mu kwifashisha izo mashini.’’

Mbere yo guhabwa imashini bakoreshaga igihe kirekire mu gitondo na nimugoroba ariko ubu buhira iminsi itatu mu gihe mbere yari irindwi.

Ingabire Clémentine winjiye muri KOTINGOZA mu 2010, avuga ko “Twarorohewe cyane kuko arrosoir warayikoreshaga ukaba wababara urutugu ariko ahantu twuhiraga iminsi ibiri, imashini ihuhira mu munsi umwe bigatuma za mvune zigabanuka kandi umusaruro ukaboneka ku bwinshi kuko amazi agiramo hose icya rimwe.’’

Mu banyamuryango ubuzima bwarahindutse kuko biyishyurira mituweli bakanita ku miryango yabo.

Ingabire akomeza ati “Abana banjye bigaga mu ishuri risanzwe ariko ubu bari mu ryisumbuyeho. Mituweli iraboneka nta kibazo. Ubu dukoresha amagare ku buryo bidufasha gutwara ifumbire nta kibazo.’’

KOTINGOZA igizwe n’abanyamuryango 64 barimo abagore 36 n’abagabo 28. Kuyinjiramo bisaba gutanga umugabane shingiro wa 120 000 Frw.

KOTINGOZA ni Koperative yashyiriweho kurwanya inzara mu ngo. Ikorera ibikorwa by'ubuhinzi kuri hegitari 5.2. Kuri ubu ikoresha imashini mu kuhira
Abanyamuryango ba koperative nibo bakoresha imashini bahawe mu gihe bagiye kuhira. Mu gihe byasabaga ko babikora buri munsi ubu iminsi itatu mu cyumweru gusa iba ihagije ngo ibihingwa bibe bimeze neza
Aba banyamuryango banahawe Green House bifashisha mu buhinzi bwa poivron n'izindi mboga zishobora kwerera ku gihe gito
Imashini ikoreshwa mu kuhira iri mu zahawe KOTINGOZA. Ifite agaciro k'agera kuri miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda
KOTINGOZA mu mitungo ifite harimo n'inzu yubatswe binyuze mu bushobozi bwakusanyijwe n'abanyamuryango bayo
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard (ibumoso) na Matata Sylvestre uri mu bayobozi bayo ubwo bari basuye ibikorwa bya KOTINGOZA
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard (ibumoso), Umuhuzabikorwa w'Umushinga utera inkunga amakoperative y’abahinzi, Africa Development Promise (ADP), Mukeshimana Parfaite na Matata Sylvestre bahuriza ku gusaba abanyamuryango ba KOTINGOZA kongera umuhate mu bikorwa bibakorerwa
Nyuma yo gusura ibikorwa bya KOTINGOZA, abayobozi ba Rotary Club n'uwa ADP bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na bamwe mu bahinzi

Amafoto na Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .