00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwagarutse: Uko byifashe ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 09:17
Yasuwe :

Tariki ya 22 mu ijoro nibwo hamenyekanye inkuru nziza ko u Burundi bwafunguye imipaka ibuhuza n’u Rwanda. Ni icyemezo cyakiriwe neza mu baturage b’ibihugu byombi bari bamaze imyaka isaga irindwi batagenderanirana kuko iyi mipaka yaherukaga gukora neza mu mwaka wa 2015.

Umwe mu mipaka ikoreshwa cyane n’abaturage b’ibihugu byombi ni uwa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera. Mu 2015 nibura ngo wakoreshwaga n’abantu bari hagati ya 600 na 800 buri munsi.

IGIHE yanyarukiye kuri uyu mupaka wa Nemba aho hari urujya n’uruza rw’abantu batangiye kwambuka ibihugu byombi. Twamenye amakuru ko nibura kuri ubu hambuka abantu 250 kugeza kuri 300 biganjemo Abarundi bangana na 70% mu gihe abanyarwanda bambuka ari 30%.

Uretse abambuka, imirimo irimo abavunjayi, restaurants n’ibindi bikorwa bikorerwa ku mupaka byarafunguye kuburyo nibura mu isaha imwe ubona abantu barenga icumi bagiye guteresha kashe kugira ngo bambuke.

Ubwo umunyamakuru yageraga ku mupaka yahasanze amagare y’Abarundi baje mu Rwanda kurangura ibicuruzwa bitandukanye kugira ngo bajye kubicuruza iwabo n’abandi.

Ntamwana Gilbert utwara imodoka zambukiranya umupaka yavuze ko bishimiye ifungurwa ry’imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.

Ati “Nishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Nemba kuko ugiye kujya umfasha kuwucaho ngana muri Uganda. Ubusanzwe najyaga guca muri Tanzania ubu rero ninca hano mu Rwanda ndagabanyaho amasaha umunani, turashimira Imana ko imipaka yongeye gufungurwa.”

Nkomezekuyisaba Moses utuye mu Ntara ya Kirundo yavuze ko umupaka utarafungwa mu 2015 yari atunzwe no kurangura ibintu bitandukanye akajya kubigurisha iwabo.

Ati “ Twari twarahombye cyane kuko nari umucuruzi kandi ibyinshi naranguraga nabikuraga mu Rwanda, ubu rero aho umupaka ufunguriwe nongeye kubisubukura, ndi kurangura utuntu duto duto nkajya kutugirisha iwacu.”

Mukashyaka Annonciata ucururiza ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda we avuga ko mu 2015 yakiraga abakiliya benshi bikamufasha gutunga umuryango we, aho imipaka ifungiwe ngo ubuzima ntibwagenze neza.

Ati “ Mu 2015 nakiraga abakiliya barenga 200 ku munsi ariko muri iki Cyumweru kimwe maze mfunguye abakiriya batangiye kuza gahoro gahoro turizera ko ibintu bizongera bikagenda neza.”

Louis Nkaka umaze utuye mu Murenge wa Nyamata yavuze ko ikibazo kikibangamiye Abanyarwanda ari ugucibwa ibihumbi 15 Frw bakwa babwirwa ko ari aya Covid-19.

Ati “Njye naherukaga kujyayo kera, bagifungura umupaka rero nagiyeyo gukwera umuhungu wanjye kandi banyakiriye neza, icyifuzo rero natanga ni uko badukuriraho ariya madorali 15$ twishyura twambutse mu Burundi, nicyo kibazo cyonyine kuko umutekano na serivisi tubihabwa neza.”

Burora Aaron uri mu banyarwanda bafite ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura, we yavuze ko imbogamizi zigihari ari uko bataremererwa kwambukana imodoka zabo ngo babe bazijyana mu Burundi.

Ati “ Urumva nk’aya mafaranga yakwa ku ruhande rw’u Burundi nyamara twe Abarundi baje iwacu ntabwo tuyabaka, bo Umurundi winjiye iwabo yakwa 5000 Frw byagera ku munyamahanga bakatwaka 15 000 Frw iyo niyo mbogamizi yonyine isigayemo.”

Kuri uyu wa Kabiri ubwo aba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, Uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice bahuraga na Guverineri w’Intara ya Kirundo, iki kibazo kiri mu byagaragajwe nk’ibibangamiye Abanyarwanda bambuka bagana mu Burundi.

Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert yavuze ko nta bushobozi bafite bwo kugifataho icyemezo avuga ko bazakora ubuvugizi ku nzego bireba bikakirebaho.

Mu bindi bemeye gukoraho ubuvugizi harimo kuba abaturage bakongera gukoresha ibyambu bitandukanye bakoreshaga bambuka bakoresheje jeto, aho gukoresha imipaka minini gusa.

Abarundi benshi baje kurangura mu Rwanda baba bari ku mupaka wa Nemba
Ntamwana Gilbert utwara imodoka zambukiranya imipaka yishimiye gukoresha imihanda ya Kigali agana i Burundi
Abashaka kwambuka baba bateza kashe ku bwinshi
Abaturage ku mpande zombi batangiye gucururiza ku mupaka
Ibiro by’ivunjisha byatangiye gukora ku mugaragaro aho ngo bakira nibura abantu 100 ku munsi
Mukashyaka Annonciata avuga ko kuri ubu abakiriya batangiye kuza gahoro gahoro
Louis Nkaka avuga ko bishimiye ifungurwa ry’imipaka agasaba ko amafaranga acibwa Abanyarwanda bambuka umupaka yakurwaho
Aba Guverineri b’Intara zo mu Rwanda n’u Burundi biyemeje gukora ubuvugizi ibibazo bikigaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .