00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’imyororekere ntibukwiriye gufatwa nka kirazira: Uko abo mu madini babyumva

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 March 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda bagaragaza ko nubwo hari uburyo buri mu murongo w’iyobokamana bikwiriye gukorwamo, ubuzima bw’imyororokere kuri ubu ari ngombwa kubwigisha abayoboke babo by’umwihariko abakiri bato.

Babigarutseho ku wa 14 Werurwe 2025 ubwo bari mu nama ngarukamwaka ya kane itegurwa n’Umuryango Happy Family Rwanda Organization ufatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) muri gahunda yayo ya Our Rights, Our Lives,Our Future (O3).

Ni inama Happy Family Rwanda Organization ifatanya na UNESCO kuyitegura kuva mu 2022, aho buri mwaka haba hari insanganyamatsiko bunguranaho ibitekerezo n’abanyamadini n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’urubyiruko hagamijwe kubaka umuryango mugari.

Muri uyu mwaka iyo nama yigaga ku buryo amadini n’amatorero ndetse n’itangazamakuru byagira uruhare mu kwigisha ku buzima bw’imyororokere.

Dr. Mpozenzi Ben Alexandre uhagarariye porogaramu y’Uburezi,Ubuzima n’Imibereho myiza muri UNESCO Rwanda, yavuze ko amadini ndetse n’itangazamakuru ari inkingi zikomeye umuryango ushobora kubakiraho ugahindura imyumvire y’urubyiruko cyane cyane mu bijyanye n’imyigishirize y’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi Mukuru wa Happy Family Rwanda Organization, Nsengimana Rafiki Justin, yavuze ko kuganira n’izo nzego bigamije guhuza na bo imbaraga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, Virusi itera SIDA n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yongeyeho ko impamvu bibanda ku banyamadini ari uko bafite abantu benshi babakurikira kandi babumvira mu buryo bworoshye ku buryo bigishije n’amasomo y’ubuzima busanzwe urubyiruko rubarizwamo yarugirira akamaro.

Abayobozi b’amadini anyuranye bitabiriye iyo nama bavuze ko na bo babona ari ngombwa ko ijwi bafite rigera kure bakarikoresha mu kwigisha abayoboke babo ubuzima bw’imyororokere kandi ko atari ugutakaza indangagaciro z’iyobokamana.

Bishop Dr. Nzayisenga Antoine uyobora umuryango ushingiye ku myemerere witwa Anglican Mission Episcopal Church yavuze ko nk’umushumba abona ivugabutumwa bakora ryuzura neza iyo ryitaye no ku buzima busanzwe.

Ati “Mu nyigisho zacu dusanzwe dukora ku kuvura abugingo ariko ubwo bugingo tuvura buri muri uyu mubiri kandi ukeneye kugira ngo abantu bawugireho ubumenyi butandukanye. Ni yo mpamvu ubwo bumenyi ku buzima bw’imyororokere ari ngombwa mu bakirisitu bacu.”

Gasengayire Sabine uyobora Itorero rya Efatha Church yavuze ko ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bamaze kubona ko ari ngombwa kubwigisha abayoboke babo ndetse banatangiye inyigisho zabwo zihariye.

Ati “Inshuro eshatu mu kwezi tugira gahunda yo kwigisha abana guhera ku myaka 12 ubuzima bw’imyororokere. Tuganiriza abahungu ukwabo n’abakobwa ukwabo tukagira n’amasomo bahuriraho. Bifite akamaro kuko bituma abo bana ibyo bari kubwirwa n’abandi biyobya tubasobanurira.”

Yongeyeho ko izo nyigisho atari iz’ubuyoboye nk’uko hari bamwe mu banyamadini babyumva uko, ahubwo abashishikariza na bo kuzitanga.

Ati “Ni byiza ko amenya neza umubiri we uko uteye n’icyo yakora kikamugiraho ingaruka mbi n’uko yabyirinda kugira ngo azabashe kuba umugore n’umugabo w’ejo ukomeye kandi w’ingirakamaro mu Itorero no mu gihugu.”

Muri ibyo biganiro itangazamakuru ryasabwe gushyira ingufu mu biganiro byigisha imyororokere kuko hari aho usigaye usanga ibisa n’ibishishikariza abantu ubusambanyi kandi byakabaye bibigisha kwimenya ahubwo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge, Nkunda Evariste yashimangiye ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu gukemura ibibazo byugarije umuryango ari ingenzi cyane kuko Leta itabikora yonyine.

Umuryango Happy Family Rwanda Organization ukora ibikorwa bitandukanye byibanda ku buzima, uburezi ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Uyu mwana abinyujije mu muvugo yasabye ababyeyi kurushaho kuganiriza urubyiruko ubuzima bw'imyororokere
Uyu mwaka Happy Family Rwanda Organization yibanze ku ruhare rw'amadini n'itangazamukuru mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere
Umuyobozi Mukuru wa Happy Family Rwanda Organization, Nsengimana Rafiki Justin, yavuze ko kuganira n’izo nzego bigamije guhuza na bo imbaraga mu kurwanya ibibazo byugarije urubyiruko
Pasiteri Habyarimana Désiré ni umwe mu bashyigikiye ko amadini yakwigihsa abayoboke bayo ubuzima bw'imyororokere
Nkunda Evariste yashimangiye ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu gukemura ibibazo byugarije umuryango ari ingenzi cyane kuko Leta itabikora yonyine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .