Ubuzima bushya! Nyuma y’iyicarubozo muri Uganda, Rutayisire yagobotswe na leta asubukura ubucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ku Banyarwanda bakorewe iyicarubozo muri gereza zitandukanye za Uganda, kuba bagihumeka ni ishimwe rikomeye, kuko abenshi batumvaga ko baba bakiriho kubera ububabare n’ubumuga batewe n’ibyo bakorewe n’inzego za gisirikare za Uganda. Gusa ubu, barishimira ko ubuzima bwongeye gushoboka nyuma yo kuvuzwa na leta y’u Rwanda, ikanagerekaho igishoboro cyo gusubukura ibikorwa.

Augustin Rutayisire ni umwe muri benshi bafatiwe muri Uganda muri Gicurasi 2018 agafungwa azira amaherere. Ku bw’amahirwe, igitutu u Rwanda rwokeje Uganda cyatumye afungurwa mu ntangiriro za 2020, aravurwa arakira nyuma y’ubumuga yari yaratewe n’iyicarubozo yakorerwaga aho yari afungiwe muri Gereza ya Luzira kugeza ubwo yagaburiwe ibiryo birimo ibimene by’amacupa.

Uyu mugabo yari yaragiye muri Uganda mu bushabitsi, yatakaje buri kimwe cyose. Yaje kugaruka mu Rwanda aravurwa, yongera kubonana n’umuryango we, ubu ashima uburyo leta yarwanye ku burenganzira bwe n’ubw’abandi banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda.

Ubwo we n’abandi icyenda barekurwaga bagataha muri Mutarama uyu mwaka, bari bakeneye kwitabwaho kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga gakomeye, bajyanwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe baravurwa, ibintu avuga ko byari iby’agaciro gakomeye kuko bahawe “ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru” kandi ku buntu.

Ba minisitiri batandukanye bajyaga kubasura aho bari mu gitanda, bishimangira “uko u Rwanda rwita ku baturage barwo”.

Icyo gihe Rutayisire yari mu bihe bigoye cyane, kuko yari yaratakaje umutungo we wose yari yarakoreye muri Uganda, wagiye mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda.

Guverinoma y’u Rwanda yaramugobotse, imwishyurira ikiguzi cyose kijyanye na serivisi z’ubuvuzi yahawe, ndetse imuha n’igishoro cyo gutangira ubuzima bushya we n’umuryango we.

Ati “Nk’umuntu watekerezaga ko nzagwa muri Uganda, ibi birenze kuvuka bwa kabiri, kuko mu mezi make natangiye ubushabitsi bundi bushya.”

Uyu mubyeyi w’abana batatu yakomeje agira ati “Ni ukuri, turi abana b’igihugu, kuko umubyeyi wenyine ni we ushobora kumva ububabare bw’abana be. U Rwanda rwambereye bene uwo umubyeyi.”

Muri Kigali, igishoro yahawe na leta yagitangijemo ibikorwa byo gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Rutayisire ubwo yafatirwaga muri Uganda ku wa 25 Gicurasi 2018 yari kumwe na mugenzi we Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi. Bafatiwe mu Mujyi wa Mbarara n’umuntu ukora mu rwego rushinzwe umutekano muri Guverinoma, Mukama Moses Kandiho, akaba ari murumuna wa Maj. Gen. Abel Kandiho, ukuriye Urwego rw’Iperereza mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwakunze gushyirwa mu majwi ku bwo guhohotera abanyarwanda.

Rutayisire na mugenzi we bashinjwaga kugira uruhare mu mugambi w’ubujura, barafunzwe batangira gukorerwa iyicarubozo guhera mu kigo cya gisirikare cya Makenke aho bafungiwe bakagirirwa nabi bikomeye na Maj. Fred Mushambo ukora mu ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda.

Rutayisire yavuze ko muri icyo gihe cyose babwiraga abo basirikare ko ari abacuruzi “bagerageza gushaka uko babaho” ko atari abasirikare nk’uko babishinjwaga, ariko aho kugira ngo babumve, “bagakomeza ahubwo gushyira ingufu mu iyicarubozo” babakoreraga.

Rutayisire na Rwamucyo bombi baje koherezwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya bahamara ibyumweru bitatu bakorerwa iyicarubozo ry’inkazi, baza kuhava bajyanwa mu cya Makindye nyuma boherezwa muri Gereza ya Luzira ari naho Rutayisire yaherewe ibiryo birimo ibimene by’amacupa.

Byamwangije mu rwungano ngogozi ku buryo bukomeye gusa aza kugira amahirwe kubera ubufasha yahawe n’abaganga mu Rwanda aza gukira. Ati “Guverinoma yankoreye ibirenze ibikenewe, ubu ndizera ko nshobora kwibeshaho”.

Ni umugabo ufite ishimwe rikomeye ku mutima nyuma y’urugendo rukomeye yanyuzemo!

IGIHE yasuye aba banyarwanda ubwo bari barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kanombe. Umva ubuhamya bwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, ubwo bari basuye mu bitaro aba banyarwanda nyuma yo kurekurwa na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .