Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwasabwe ibisobanuro ku itoroka ry’abari muri Transit Centre

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Kanama 2018 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Mu mezi abiri ashize abantu 68 bagororerwaga mu kigo cyinyurwamo by’igihe gito ‘Transit Centre’ ya Nemba, baratorotse abandi barekurwa mu buryo butumvikana.

Kuwa 28 Kamena abantu 36 barekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga Transit Centre, tariki ya 18 Kanama abandi 32 baratoroka.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri bwasabye ibisobanuro Akarere ka Burera, Komite ishinzwe abacumbikirwa muri Transit Centre, abashinzwe DASSO, n’abashinzwe kureberera Transit Centre ya Nemba kuri iki kibazo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yavuze ko hatangiye iperereza kuri iki kibazo

Yagize ati “Bariya 36 barekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko komite yose ishinzwe kureba niba bararangije kugororwa ntiyari ihari. Naho abatorotse nabo hari gukorwa iperereza ngo uwaba yarabigizemo uruhare wese abihanirwe.”

Avuga ko abatorotse n’abarekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari bafite imyitwarire itari myiza irimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubuzererezi, urugomo n’ibindi.

Uwambajemariya yemera ko habayeho uburangare bwatumye habaho iki kibazo, akizeza abaturage ko bitazongera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy’uburangare bw’abari bashinzwe kubarinda bagihagurukiye kuko bivugwa ko abatorotse bari bajyanwe mu bwiherero.

Ati “Ubwo burangare ntabwo bukwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe, abantu nka bariya baba bafite imyitwarire idasanzwe si abo gupfa kujyana hanze uko wiboneye batarinzwe ku buryo bwizewe”.

“Abari babarinze basabwe ibisobanuro kuko biragaragaza ko hashobora kuba harimo ubufatanyacyaha cyangwa ruswa, ni ibintu rero biri gukurikiranwa.’’

Yakomeje avuga ko nibigaragara ko harimo ubufatanyacyaha hagati y’abari bashinzwe kubarinda hamwe n’abakozi bashinzwe kwakira no gukurikirana abagororerwa muri Transit Centre bazabihanirwa.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nemba baganiriye na IGIHE bavuga ko bitumvikana ukuntu abantu bari baba barabajujubije batoroka kandi aho bagororerwaga hari uburinzi.

Habiyaremye Thomas yagize ati “Biteye urujijo kandi ntibyumvikana ukuntu abantu batoroka ahantu hari uburinzi, ahubwo njye mbona baratorokeshejwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko muri 32 batorotse, ku bufatanye n’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano hamaze kugarurwa 13, abandi 19 baracyashakishwa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera bwasabwe ibisobanuro ku itoroka ry'abari muri Transit Centre ya Nemba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza