Ubutwari bwa Kirabirwa, umukobwa wahanganye n’Interahamwe akaba intwari y’abarokokeye i Mwulire

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Mata 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ubwo Jenoside yakorerewe abatutsi yabaga mu 1994, umukobwa witwa Kirabirwa wari mu kigero cy’imyaka 24 ni umwe mu bihagazeho mu gihe cy’iminsi icumi, arwana ku buzima bwa bagenzi be bari bahungiye ku musozi wa Mwulire, ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Kuva ku itariki 8 -18 Mata 1994 ni iminsi itazibagirana ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire baturutse mu zahoze ari segiteri Nawe, Rubona, Mabare, Mwulire no muri su-perefegitura ya Rwamagana.

Aba batutsi ngo barwanye n’interahamwe mu gihe cy’iminsi 10 bakoresheje amabuye, amacumu, imyambi n’imiheto, bayobowe n’abagabo ariko hakabamo na Kirabirwa wari umukobwa.

Tariki 18 nibwo haje igitero cya nyuma cyayobowe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, abajandarume n’interahamwe, babarusha imbaraga babarasamo amasasu menshi babatera na za grenade.

Abasigaye interahamwe zibirayemo zirabatemye, abagera ku bihumbi 26 bahasiga ubuzima. Nyuma y’iminsi ibiri nibwo Inkotanyi zabagezeho zitabara abasigaye.

Uyu mukobwa Kirabirwa ngo ni umwe mu bahanganye cyane n’interahamwe. Ngo yari umukobwa w’imbaraga nyinshi n’ishyaka, agatera benshi akanyabugabo bigatuma bakomeza kunesha interahamwe.

Uwitwa Rusanganwa Etienne warokokeye muri aka gace yagize ati “Impamvu tumufata nk’intwari ni uko yiyambuye ubukobwa agafata intwaro akadufasha kurwanya umwanzi wendaga kutwica. Kubona umuntu w’umukobwa uvuga ati ‘sinsigara mu bandi bakobwa ndashaka nanjye dufatanya n’abandi’ ntabwo ari ibintu byoroshye.”

“Ajya no gupfa ntabwo bamufashe ngo bamuteme nk’abandi ahubwo we yaguye ku rugamba nk’abandi benshi kuko nubwo baturasaga amasasu yakomeje kubatera amabuye mpaka bamugezeho bakamwica.”

Kayitare Alex we avuga ko Kirabirwa yari umukobwa udasanzwe ugereranyije n’abandi bose azi.

Ati “Uwo mukobwa yaturutse mu Kagari ka Karambi mu cyahoze ari Komine Bicumbi, adusanga hano kuri uyu musozi. Yahise yegera abagabo n’abasore barwaniriraga abandi batutsi avuga ko nawe atareberera bari ku rugamba.”

“Yakundaga gukabukira abandi bagore kugira ngo bazane amabuye dukomeze duhangane n’umwanzi, ikindi yari umwe mu baduteraga imbaraga mu gihe twabaga twacitse intege kuko yahoraga atubwira kongera imbaraga, tukereka interahamwe ko dukomeye ngo zizageraho zicike intege hanyuma dutsinde.”

Kirabirwa ngo yishwe ku itariki 18 hamwe n’abatutsi basaga ibihumbi 26, abenshi bakaba barishwe barashwe abasigaye bagatemwa n’interahamwe.

Abarokokeye i Mwulire bavuga ko ubutwari bw’uyu mukobwa ari ntagereranywa bagasaba leta kuzamushyira mu zindi ntwari ngo kuko yitanze cyane.

Visi perezida wa Ibuka mu murenge wa Mwulire, Muzungu Theoneste, yabwiye IGIHE ko batangiye igikorwa cyo gusaba ko uyu mukobwa Kirabirwa na Karenzi Guido wari umuyobozi w’iyi nkambi y’abatutsi bashyirwa mu ntwari z’Igihugu kuko bitangiye benshi.

Ati" Twabisabye kuva kera ndetse hari n’itsinda ryatangiye ubushakashatsi ngo ryemeze ko koko bagize uruhare mu kurwanirira abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire. Nka Kirabirwa kuwa 18 Mata ari mu bazanye igitekerezo cy’uko twarwanya abasirikare bari baduteye mu gitondo bafite n’imbunda, maze turabarwanya tubatesha imodoka ahita atanga itegeko ngo tuyitwike, urumva ko yati umukobwa udasanzwe."

Muzungu yakomeje avuga ko abarokokeye kuri uyu musozi babikesha uyu mukobwa na Karenzi bityo nubwo bapfuye bashyizwe mu ntwari z’u Rwanda byarushaho kubaha agaciro bakwiye.

Urwibutso rwa Mwulire ni rwo rushyinguwemo abantu benshi mu Karere ka Rwamagana kuko ruruhukiyemo imibiri 26 586

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza