Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi w’Umwana w’Umunyafurika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Kamena 2020 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yageneye ubutumwa ababyeyi abibutsa ko kujyana abana mu ishuri no kubaha ibibatunga bidahagije ku bana babo, ko ari ngombwa no kubafasha mu bijyanye n’imibereho yabo n’abandi no kubatoza kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, mu gihe u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Kuri uyu munsi w’Umwana w’Umunyafurika, nk’ababyeyi twibukiranye ko gushakira abana uburyo bwo kwiga n’imibereho bidahagije. Tugomba kubaha umwanya wo kuganira nabo, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza, guhora bifashisha ikoranabuhanga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi bafite.”

Uyu munsi mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri munyarwanda”, mu gihe ku rwego rwa Afurika wizihizwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Ubutabera bubereye umwana muri Afurika.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ivuga ko kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ari umwanya mwiza wo kongera gushishikariza abaturarwanda bose kuzirikana ku ndangangaciro zo kwita ku mwana wese nk’uwawe, kurerera abana mu muryango, kubaha uburere buboneye no kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana, Dr Uwera Claudine Kanyamanza, avuga ko mu gihe u Rwanda rwizihiza uyu munsi, hanashimwa intambwe Guverinoma y’u Rwanda yateye, harimo ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kurengera abana.

Bumwe muri ubu buryo ni gahunda ya ’Tubarere Mu Muryango’ yatangijwe mu 2013, hagamijwe gushyiraho umurongo uhamye wo kurinda no kwita ku bana, bose bakaba mu miryango.

Hashyizweho kandi inzego n’amategeko birengera umwana, Isange One Stop Center zakira abana bahohotewe kandi zikabaha serivisi z’ubutabera n’ubuvuzi nta kiguzi, no kuba abana bose biga amashuri abanza n’ayisumbuye nta kiguzi.

Hari kandi abakozi b’abanyamwuga bashyizweho mu kwita ku bana kandi bubakiwe ubushobozi; ndetse hahuguwe abayobozi b’inzego z’ibanze bose ku burenganzira bw’umwana n’uburere buboneye.

Hanashyizweho inshuti z’Umuryango 29, 674 mu gihugu hose, aribo bakorerabushake bashinzwe kurengera umwana n’umuryango. Bubakiwe ubushobozi, barahugurwa banahabwa ibikoresho bibafasha gukora akazi kabo no gukora za raporo mu buryo bwihuse.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihizwa buri mwaka guhera mu 1991, aho uzirikana by’umwihariko ibyo umwana w’umunyafurika akeneye kugira ngo abashe gutera imbere.

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi wita ku bana, buri mwaka abategurira umunsi mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .